Igitabo cya mbere cya Samweli 22:1-23

  • Dawidi ari muri Adulamu n’i Misipe (1-5)

  • Sawuli yicisha abatambyi b’i Nobu (6-19)

  • Abiyatali atoroka (20-23)

22  Nuko Dawidi ava i Gati, ahungira mu buvumo* bwa Adulamu. Bakuru be n’abo mu rugo rwa papa we bose babyumvise, baramanuka bamusangayo.  Abantu bose bari mu bibazo, abari bafite amadeni, n’abari abarakare,* na bo baramusanga ababera umuyobozi. Abantu bari kumwe na we bose bari nka 400.  Nyuma yaho, Dawidi ava aho ajya i Misipe mu gihugu cy’i Mowabu, abwira umwami w’i Mowabu ati: “Ndakwinginze, reka ababyeyi banjye babe hano kugeza aho nzamenyera icyo Imana izankorera.”  Nuko abasigira umwami w’i Mowabu, bakomeza gutura aho igihe cyose Dawidi yamaze mu buhungiro.  Hashize igihe, umuhanuzi Gadi abwira Dawidi ati: “Wikomeza kuba mu buhungiro. Genda ujye mu gihugu cy’u Buyuda.” Nuko Dawidi arahava, ajya mu ishyamba ry’i Hereti.  Sawuli aza kumenya ko Dawidi n’abantu bari kumwe na we babonetse. Icyo gihe Sawuli yari i Gibeya ku musozi, yicaye munsi y’igiti* afite icumu rye mu ntoki, abagaragu be bose bamukikije.  Nuko Sawuli abwira abagaragu be bari bamukikije ati: “Nimwumve mwa Babenyamini mwe! Ese mwese uriya muhungu wa Yesayi, azabaha imirima n’imizabibu? Ese mwese azabaha kuyobora abantu igihumbi n’abantu amagana?  Mwese mwarangambaniye. Kubona umuhungu wanjye agirana isezerano n’umuhungu wa Yesayi, ntihagire n’umwe muri mwe ungirira impuhwe ngo abimbwire! Kuki nta wambwiye ko umuhungu wanjye yatumye umugaragu wanjye ajya kunyihisha, kugira ngo agaruke antere nk’uko bimeze ubu?”  Dowegi w’Umwedomu, wayoboraga abagaragu ba Sawuli, arasubiza ati: “Nabonye umuhungu wa Yesayi aje i Nobu kwa Ahimeleki umuhungu wa Ahitubu. 10  Ahimeleki yamugishirije Yehova inama, amupfunyikira n’ibyokurya. Yamuhaye n’inkota ya Goliyati w’Umufilisitiya.” 11  Umwami ahita atumaho umutambyi Ahimeleki umuhungu wa Ahitubu n’abatambyi bose bo mu muryango wa papa we, bari i Nobu. Nuko bose bitaba umwami. 12  Sawuli aravuga ati: “Tega amatwi wa muhungu wa Ahitubu we!” Na we aramusubiza ati: “Ndakumva nyagasani.” 13  Sawuli aramubwira ati: “Kuki wowe n’umuhungu wa Yesayi mwangambaniye, ukaba waramuhaye umugati n’inkota kandi ukamugishiriza Imana inama? Arandwanya kandi yagiye kunyihisha kugira ngo antere nk’uko bimeze ubu.” 14  Nuko Ahimeleki asubiza umwami ati: “Mu bagaragu bawe bose, ni nde wizerwa* nka Dawidi? Mwami, ni umukwe wawe, akaba n’umukuru w’abasirikare bakurinda, kandi abo mu rugo rwawe baramwubaha. 15  Ese uyu munsi ni bwo bwa mbere naba mugishirije Imana inama? Ibyo uvuze sinabikora rwose! Mwami, ntugire icyaha ushinja umugaragu wawe n’abo mu muryango wa papa bose, kuko ibyo byose nta kintu na kimwe njye umugaragu wawe nari mbiziho.” 16  Ariko umwami aravuga ati: “Ahimeleki we, wowe n’abo mu muryango wa papa wawe bose, murapfa byanze bikunze.” 17  Umwami abwira abari bamurinze* ati: “Ngaho nimwice abatambyi ba Yehova, kuko bashyigikiye Dawidi. Bamenye ko Dawidi yahunze ariko ntibabimbwira.” Icyakora abo bagaragu b’umwami banga kwica abatambyi ba Yehova. 18  Hanyuma umwami abwira Dowegi ati: “Genda wice bariya batambyi!” Dowegi w’Umwedomu ahita yica abo batambyi. Uwo munsi yishe abagabo 85 bari bambaye efodi iboshye mu budodo bwiza cyane. 19  Nanone yicishije inkota abantu b’i Nobu, umujyi w’abatambyi, yica abagabo n’abagore, abana bato n’abonka, inka, indogobe n’intama. 20  Ariko Abiyatari umwe mu bahungu ba Ahimeleki akaba umwuzukuru wa Ahitubu arabacika, arahunga akurikira Dawidi. 21  Abiyatari abwira Dawidi ati: “Sawuli yishe abatambyi ba Yehova.” 22  Nuko Dawidi abwira Abiyatari ati: “Urya munsi, maze kubona ko Dowegi w’Umwedomu ahari, namenye ko azabibwira Sawuli uko byagenda kose. Ni njye watumye abantu bo mu muryango wa papa wawe bose bapfa. 23  Gumana nanjye. Ntugire ubwoba, kuko umuntu wese ushaka kunyica nawe aba ashaka kukwica. Nzakurinda!”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, umwobo munini wo munsi y’ubutaka.
Cyangwa “abari barashaririwe n’ubuzima.”
Ni igiti cy’umwesheri.
Cyangwa “indahemuka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abirukaga.”