Igitabo cya mbere cya Samweli 27:1-12

  • Abafilisitiya baha Dawidi umujyi wa Sikulagi (1-12)

27  Dawidi aribwira mu mutima we ati: “Mbona umunsi umwe Sawuli azanyica. Ibyiza ni uko nahungira+ mu gihugu cy’Abafilisitiya. Sawuli azanshakisha mu gihugu cya Isirayeli cyose+ ambure, mbe ndamucitse.”  Nuko Dawidi n’ingabo ze 600+ bajya kwa Akishi+ umuhungu wa Mawoki, umwami w’i Gati.  Dawidi n’ingabo ze bakomeza kubana na Akishi i Gati, buri wese ari kumwe n’umuryango we. Dawidi yari kumwe n’abagore be babiri, ari bo Ahinowamu+ w’i Yezereli na Abigayili+ w’i Karumeli, wahoze ari umugore wa Nabali.  Sawuli amaze kumenya ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumuhiga.+  Dawidi abwira Akishi ati: “Niba unyishimira reka njye gutura muri umwe mu mijyi mito yo mu giturage. Sinkwiriye kuba mu mujyi umwami atuyemo, kuko ndi umugaragu.”  Nuko uwo munsi Akishi amuha Sikulagi.+ Ni yo mpamvu Sikulagi yabaye iy’abami b’i Buyuda kugeza n’uyu munsi.  Igihe* Dawidi yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya, ni umwaka n’amezi ane.+  Dawidi n’ingabo ze barazamukaga bagatera Abageshuri,+ Abagiruzi n’Abamaleki,+ bari batuye mu gihugu cyaheraga i Telamu kikagera i Shuri,+ kikagera no mu majyepfo ku gihugu cya Egiputa.  Iyo Dawidi yateraga icyo gihugu, ntiyagiraga umugabo cyangwa umugore arokora.+ Yajyanaga inka, intama, indogobe, ingamiya n’imyenda maze agasubira kwa Akishi. 10  Akishi yaramubazaga ati: “Uyu munsi mwateye he?” Dawidi akamusubiza ati: “twateye mu majyepfo* y’u Buyuda,+ cyangwa ati: ‘twateye mu majyepfo y’igihugu cy’Abayerameli,’+ cyangwa se ati: ‘Mu majyepfo y’igihugu cy’Abakeni.’”+ 11  Nta mugabo cyangwa umugore Dawidi yarokoraga ngo amujyane i Gati, kugira ngo yirinde ko yagerayo akavuga ibyabaye agira ati: “Dawidi yakoze ibi n’ibi.” (Uko ni ko yabigenzaga igihe cyose yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya.) 12  Akishi yemeraga ibyo Dawidi amubwiye, akibwira ati: “Ubu bene wabo b’Abisirayeli baramwanze; azakomeza ambere umugaragu igihe cyose.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iminsi.”
Cyangwa “Negebu.”