Igitabo cya mbere cya Samweli 29:1-11

  • Abafilisitiya banga kwizera Dawidi (1-11)

29  Abafilisitiya bateranyiriza ingabo zabo zose muri Afeki, mu gihe Abisirayeli bo bari bakambitse ku iriba ry’i Yezereli.  Nuko abami b’Abafilisitiya berekana ingabo zabo ziri mu matsinda agiye arimo abasirikare ijana n’amatsinda agiye arimo abasirikare igihumbi. Dawidi n’ingabo ze na bo baza inyuma yabo, bari kumwe na Akishi.  Abatware b’Abafilisitiya barabaza bati: “Aba Baheburayo barakora iki hano?” Akishi asubiza abo batware b’Abafilisitiya ati: “Uyu ni Dawidi, umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli. Amaze umwaka cyangwa urenga ampungiyeho. Kuva yampungiraho, nta kintu kibi nigeze mubonaho kugeza uyu munsi.”  Ariko abatware b’Abafilisitiya baramurakarira cyane, baramubwira bati: “Subizayo uyu mugabo. Nasubire aho wamuhaye agomba kuba. Ntiwemere ko ajyana natwe ku rugamba, atagerayo akaduhinduka. Nta kindi yakora kugira ngo ashimwe na shebuja, uretse kumushyira imitwe y’ingabo zacu.  Ese uyu si Dawidi baririmbye, igihe babyinaga bavuga bati: ‘Sawuli yishe abantu ibihumbi,Dawidi yica abantu ibihumbi mirongo’?”  Nuko Akishi ahamagara Dawidi aramubwira ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko uri umuntu utunganye kandi nari nishimiye kujyana nawe ku rugamba kubera ko nta kintu kibi nigeze nkubonaho, kuva wampungiraho kugeza uyu munsi. Icyakora abami b’Abafilisitiya bo ntibakwizeye.  None rero isubirireyo amahoro kandi ntugire ikintu ukora cyababaza Abafilisitiya.”  Ariko Dawidi asubiza Akishi ati: “Kubera iki? Nakoze iki? Kuva igihe naziye iwawe kugeza uyu munsi, ni irihe kosa wambonyeho njye umugaragu wawe? Mwami, none se kuki ntaza ngo tujyane kurwanya abanzi bawe?”  Akishi asubiza Dawidi ati: “Nkubwije ukuri, mbona warambereye nk’umumarayika w’Imana. Ariko abatware b’Abafilisitiya bavuze bati: ‘Ntiwemere ko ajyana natwe ku rugamba.’ 10  None rero, wowe n’abantu mwazanye muzinduke, nibumara gucya mwigendere.” 11  Nuko Dawidi n’ingabo ze babyuka kare mu gitondo basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya, Abafilisitiya na bo bajya i Yezereli.

Ibisobanuro ahagana hasi