Igitabo cya mbere cya Samweli 3:1-21

  • Samweli atoranywa ngo abe umuhanuzi (1-21)

3  Hagati aho, uwo mwana Samweli yakoreraga Yehova ayobowe na Eli. Ariko muri iyo minsi, abantu bakiraga ubutumwa buturutse kuri Yehova bari bake, n’aberekwaga bari bake cyane.  Umunsi umwe Eli yari aryamye mu cyumba cye kandi yari yaratangiye guhuma, atakibona neza.  Itara ry’Imana ryari ritarazima, kandi Samweli yari aryamye mu rusengero* rwa Yehova, aho Isanduku y’Imana yari iri.  Yehova ahamagara Samweli, na we aritaba ati: “Karame!”  Samweli agenda yiruka asanga Eli aramubwira ati: “Nari nje kuko numvise umpamagaye.” Ariko Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye, subira kuryama.” Samweli aragenda asubira kuryama.  Yehova yongera kumuhamagara ati: “Samwe!” Samweli arabyuka, ajya kureba Eli aramubwira ati: “Nari nje kuko numvise umpamagaye.” Ariko Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye mwana wa, isubirire kuryama.”  (Icyo gihe Samweli yari ataramenya Yehova mu buryo bwuzuye, kandi Yehova yari ataramuvugisha.)  Yehova yongera guhamagara ku nshuro ya gatatu ati: “Samwe!” Samweli arabyuka, asanga Eli aramubwira ati: “Nari nje kuko numvise umpamagaye.” Nuko Eli amenya ko ari Yehova wahamagaraga uwo mwana.  Eli abwira Samweli ati: “Genda uryame, niyongera kuguhamagara uvuge uti: ‘Yehova, vuga umugaragu wawe ndakumva.’” Samweli aragenda asubira kuryama mu cyumba cye. 10  Yehova yongera guhamagara ati: “Samweli, Samweli!” Samweli arasubiza ati: “Vuga, umugaragu wawe ndakumva.” 11  Yehova abwira Samweli ati: “Dore ngiye gukora ikintu muri Isirayeli, ku buryo uzacyumva wese azagira ubwoba bwinshi.* 12  Uwo munsi nzakora ibyo navuze kuri Eli n’umuryango we wose, kuva ku cya mbere kugeza ku cya nyuma. 13  Umubwire ko nzaha umuryango we igihano cy’iteka ryose, kubera ko yakoze ikosa ryo kumenya ko abana be batuka Imana ariko ntabahane. 14  Ni yo mpamvu narahiriye Eli n’umuryango we ko nta bitambo cyangwa amaturo bizatuma icyaha cyabo cyibagirana.” 15  Samweli araryama ageza mu gitondo. Hanyuma arabyuka akingura inzugi z’inzu ya Yehova, ariko atinya kubwira Eli ibyo yari yeretswe. 16  Eli ahamagara Samweli ati: “Samweli mwana wanjye!” Samweli aritaba ati: “Karame!” 17  Aramubaza ati: “Yakubwiye ngo iki? Mbwira ntugire icyo umpisha. Imana iguhane bikomeye nugira ikintu na kimwe umpisha mu byo yakubwiye.” 18  Samweli amubwira ibintu byose nta na kimwe amuhishe. Eli aravuga ati: “None se ko ari Yehova wabivuze, azakore icyo abona ko gikwiriye.” 19  Samweli akomeza gukura, Yehova akomeza kubana na we, kandi akora ibyo yavuze byose.* 20  Abisirayeli bose uhereye ku bari batuye i Dani kugeza ku b’i Beri-sheba, bamenya ko Samweli yashyizweho ngo abe umuhanuzi wa Yehova. 21  Yehova akajya akomeza kuza i Shilo mu iyerekwa, kuko Yehova yimenyekanishije kuri Samweli i Shilo. Yehova yabikoraga amugezaho ubutumwa.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, “Ihema ryo guhuriramo n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amatwi ye azavugamo injereri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nta jambo rye ryigeze rigwa hasi.