Igitabo cya mbere cya Samweli 30:1-31
30 Ku munsi wa gatatu, igihe Dawidi n’ingabo ze bari mu nzira basubira i Sikulagi,+ Abamaleki+ bagabye igitero mu majyepfo* n’i Sikulagi, batera Sikulagi kandi barayitwika.
2 Batwaye abagore+ hamwe n’abantu bari muri uwo mujyi bose, uhereye ku muto ukageza ku mukuru. Nta n’umwe bishe, ahubwo bose barabajyanye.
3 Dawidi n’ingabo ze bageze muri uwo mujyi basanga Abamaleki bawutwitse kandi batwara abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo.
4 Nuko Dawidi n’ingabo ze bararira cyane, kugeza aho batari bagifite imbaraga zo kurira.
5 Abagore babiri ba Dawidi, ari bo Ahinowamu w’i Yezereli na Abigayili wahoze ari umugore wa Nabali w’i Karumeli, na bo bari babatwaye.+
6 Dawidi arahangayika cyane, kuko abasirikare be bavugaga ko bagiye kumutera amabuye. Bari bababajwe no kubura abahungu babo n’abakobwa babo. Ariko Dawidi arihangana abifashijwemo na Yehova Imana ye.+
7 Nuko Dawidi abwira Abiyatari+ wari umutambyi akaba n’umuhungu wa Ahimeleki ati: “Nzanira efodi hano!”+ Nuko arayimuzanira.
8 Dawidi abaza Yehova ati:+ “Ese nkurikire aba basahuzi? Ese nzabafata?” Aramusubiza ati: “Bakurikire, kuko uzabafata kandi ukagarura abantu batwaye.”+
9 Dawidi n’ingabo ze 600 bahita bagenda,+ bagera mu Kibaya* cya Besori maze bamwe muri bo basigara aho.
10 Dawidi akomeza kubakurikira ari hamwe n’ingabo 400. Ariko ingabo 200 ntizakomeza urugendo, kuko zari zarushye zikananirwa kwambuka Ikibaya cya Besori.+
11 Baza kubona umugabo w’Umunyegiputa maze bamushyira Dawidi. Bamuha umugati ararya, bamuha n’amazi aranywa,
12 bamuha n’akagati gakozwe mu mbuto z’imitini n’utugati tubiri dukozwe mu mizabibu. Amaze kubirya, yongera kugira imbaraga* kuko yari amaze iminsi itatu n’amajoro atatu nta kintu arya, nta n’amazi anywa.
13 Dawidi aramubaza ati: “Uri uwa nde, kandi se uri uwa he?” Aramusubiza ati: “Ndi Umunyegiputa, nkaba n’umugaragu w’umugabo w’Umwamaleki. Databuja yarantaye kuko hashize iminsi itatu mfashwe n’indwara.
14 Ni twe twagabye igitero mu majyepfo* y’akarere k’Abakereti,+ mu karere k’u Buyuda no mu majyepfo y’akarere ka Kalebu+ kandi ni twe twatwitse Sikulagi.”
15 Dawidi aramubaza ati: “Ese wajya kunyereka aho abo basahuzi bari?” Aramusubiza ati: “Ndahira Imana ko utazanyica cyangwa ngo unsubize kwa databuja, nanjye ndajya kuhakwereka.”
16 Nuko amujyana aho bari bari, asanga bahuzuye, barya, banywa, bari mu birori byo kwishimira ko basahuye ibintu byinshi mu gihugu cy’Abafilisitiya no mu gihugu cy’u Buyuda.
17 Dawidi atangira kubica kuva mu gitondo cya kare kugeza nimugoroba, ntihagira n’umwe urokoka,+ uretse abagabo 400 buriye ingamiya bagahunga.
18 Dawidi yaka Abamaleki ibyo bari batwaye byose,+ arabigarura, arokora n’abagore be babiri.
19 Nta muntu n’umwe wabuze, uhereye ku muto ukageza ku mukuru. Bagaruye abahungu n’abakobwa n’ibindi bintu byose Abamaleki bari basahuye.+ Ibintu byose Dawidi yarabigaruye.
20 Dawidi afata intama n’inka zose z’Abamaleki, abasirikare be barazishorera, zigenda zikurikiwe n’amatungo yabo bagaruye. Baravugaga bati: “Ibi ni byo Dawidi yatse Abamaleki.”
21 Dawidi aza kugera kuri ba bagabo 200 batashoboye kujyana na we, bagasigara mu Kibaya cya Besori kuko bari bananiwe.+ Baza kwakira Dawidi n’abo bari kumwe. Abagezeho ababaza uko bamerewe.
22 Ariko abantu babi b’abagome mu bari bajyanye na Dawidi, baravuga bati: “Nta kintu na kimwe mu byo twagaruye turi bubahe, kuko batajyanye natwe ku rugamba. Buri wese turamuha umugore we n’abana be, abafate agende.”
23 Ariko Dawidi arababwira ati: “Oya bavandimwe banjye, ntimugenze mutyo ibyo Yehova yaduhaye. Yaturinze kandi atuma dutsinda abari baduteye bakadusahura.+
24 Ibyo muvuga nta wabyemera. Uwagiye ku rugamba arahabwa ibingana n’iby’uwasigaye arinze imitwaro.+ Bose bari bugabane banganye.”+
25 Kuva icyo gihe, ibyo Dawidi abigira itegeko muri Isirayeli kugeza n’uyu munsi.
26 Dawidi agarutse i Sikulagi yoherereza abakuru b’i Buyuda bari incuti ze bimwe mu byo bari batse Abamaleki. Arababwira ati: “Iyi ni impano* mboherereje ivuye mu byo twatse abanzi ba Yehova.”
27 Yoherereje abari i Beteli,+ abo muri Ramoti y’i Negebu,* ab’i Yatiri,+
28 abo muri Aroweri, ab’i Sifumoti, abo muri Eshitemowa,+
29 ab’i Rakali, abo mu mijyi y’Abayerameli,+ abo mu mijyi y’Abakeni,+
30 ab’i Horuma,+ ab’i Borashani, abo muri Ataki,
31 ab’i Heburoni+ n’abo mu duce twose Dawidi n’ingabo ze bari baragezemo.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “i Negebu.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwuka we umugarukamo.”
^ Cyangwa “i Negebu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umugisha.”
^ Cyangwa “mu majyepfo.”