Igitabo cya mbere cya Samweli 4:1-22

  • Abafilisitiya bafata Isanduku (1-11)

  • Eli n’abahungu be bapfa (12-22)

4  Samweli yagezaga ijambo ry’Imana ku Bisirayeli bose. Nuko Abisirayeli bajya ku rugamba kurwana n’Abafilisitiya, bashinga ibirindiro hafi ya Ebenezeri, Abafilisitiya na bo bashinga ibirindiro muri Afeki.  Abafilisitiya bajya kurwana n’Abisirayeli, urugamba rukomerera Abisirayeli, Abafilisitiya barabatsinda. Bicira ku rugamba Abisirayeli bagera ku 4.000.  Ingabo zisubiye mu nkambi, abakuru b’Abisirayeli baravuga bati: “Kuki uyu munsi Yehova yemeye ko Abafilisitiya+ badutsinda?* Reka dukure isanduku y’isezerano rya Yehova i Shilo+ tuyijyane kugira ngo idukize amaboko y’abanzi bacu.  Nuko Abisirayeli bohereza abantu i Shilo bazana isanduku y’isezerano rya Yehova nyiri ingabo wicara ku ntebe iri hejuru* y’abakerubi.+ Abahungu babiri ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi,+ na bo bari kumwe n’iyo sanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri.  Isanduku y’isezerano rya Yehova ikigera mu nkambi, Abisirayeli bose barasakuza cyane maze isi iratigita.  Abafilisitiya bumvise urwo rusaku barabaza bati: “Ko mu nkambi y’Abaheburayo hari urusaku rwinshi habaye iki?” Baza kumenya ko Isanduku ya Yehova yaje mu nkambi.  Abafilisitiya bagira ubwoba baravuga bati: “Imana yaje mu nkambi!”+ Bituma bavuga bati: “Katubayeho kuko ari ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye!  Karabaye! Ni nde uzadukiza amaboko y’iyo Mana ikomeye? Iyo Mana ni yo yateje Egiputa ibyago bitandukanye mu butayu.+  Mwa Bafilisitiya mwe, nimugire ubutwari kandi mube abagabo nyabagabo, kugira ngo mutazaba abacakara b’Abaheburayo nk’uko na bo babaye abacakara banyu.+ Mube abagabo nyabagabo, murwane! 10  Nuko Abafilisitiya bararwana maze Abisirayeli baratsindwa,+ buri wese ahungira mu ihema rye. Hapfa abantu benshi cyane ku buryo mu Bisirayeli hapfuye abasirikare 30.000. 11  Nanone Isanduku y’Imana yarafashwe kandi abahungu babiri ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi barapfa.+ 12  Uwo munsi umugabo ukomoka mu muryango wa Benyamini, ava ku rugamba agenda yiruka agera i Shilo, ahagera yaciye imyenda yari yambaye kandi yiteye umukungugu mu mutwe.+ 13  Igihe yahageraga Eli yari yicaye ku ntebe iruhande rw’umuhanda ategereje, kuko yari ahangayikishijwe cyane* n’Isanduku y’Imana y’ukuri.+ Uwo mugabo ajya mu mujyi ababwira ibyabaye maze abo muri uwo mujyi bose batangira kurira. 14  Eli yumvise urusaku rw’abantu bariraga, arabaza ati: “Urwo rusaku ni urw’iki?” Uwo mugabo agenda yihuta amubwira ibyabaye. 15  (Icyo gihe Eli yari afite imyaka 98 kandi amaso ye yarakanuraga ariko ntagire icyo abona.)+ 16  Uwo mugabo abwira Eli ati: “Ni njye uje mvuye ku rugamba. Uyu munsi naje mpunze mvuye ku rugamba.” Eli aramubaza ati: “Byagenze bite se mwana wa?” 17  Uwo mugabo wari uzanye iyo nkuru aramusubiza ati: “Abisirayeli bahunze Abafilisitiya kandi bapfushije ingabo nyinshi.+ Abahungu bawe bombi, ni ukuvuga Hofuni na Finehasi, na bo bapfuye+ kandi Abafilisitiya batwaye Isanduku y’Imana y’ukuri.”+ 18  Uwo mugabo avuze iby’Isanduku y’Imana y’ukuri, Eli ahita ahanuka ku ntebe yari yicayeho agwa agaramye iruhande rw’amarembo, avunika ijosi arapfa, kuko yari ashaje kandi afite ibiro byinshi. Yari amaze imyaka 40 ari umucamanza wa Isirayeli. 19  Umukazana we, ni ukuvuga umugore wa Finehasi, yari atwite ari hafi kubyara. Yumvise ko Abafilisitiya batwaye Isanduku y’Imana y’ukuri kandi ko sebukwe n’umugabo we bari bapfuye, ahita apfukama afatwa n’ibise mu buryo butunguranye maze arabyara. 20  Ari hafi gupfa, umugore wari iruhande rwe aramubwira ati: “Ntugire ubwoba kuko ubyaye umuhungu.” Ariko undi ntiyamusubiza kandi ntiyabyitaho.* 21  Ahubwo yita uwo mwana Ikabodi*+ agira ati: “Icyubahiro cyavuye muri Isirayeli.”+ Yashakaga kuvuga ko Abafilisitiya batwaye Isanduku y’Imana, no kuvuga ibyari byabaye kuri sebukwe* n’umugabo we.+ 22  Yaravuze ati: “Icyubahiro cyavuye muri Isirayeli kuko Isanduku y’Imana y’ukuri yafashwe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuki Yehova yadutsinze?”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Hagati.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutima we wari wahiye ubwoba.”
Cyangwa “ntiyabishyiraho umutima.”
Bisobanura ngo: “Icyubahiro kiri he?”
Ni ukuvuga, papa w’umugabo we.