Igitabo cya mbere cya Samweli 5:1-12

  • Isanduku yarajyanywe n’Abafilisitiya (1-12)

    • Dagoni ikorwa n’isoni (1-5)

    • Imana iteza Abafilisitiya icyorezo (6-12)

5  Igihe Abafilisitiya bafataga Isanduku y’Imana y’ukuri, bayivanye muri Ebenezeri bayijyana muri Ashidodi.  Bafashe Isanduku y’Imana y’ukuri bayinjiza mu rusengero rwa Dagoni, bayishyira iruhande rwa Dagoni.  Umunsi ukurikiyeho, abantu bo muri Ashidodi babyutse kare mu gitondo basanga igishushanyo cya Dagoni cyaguye cyubitse umutwe imbere y’Isanduku ya Yehova. Baracyegura bagisubiza aho cyari kiri.  Ku wundi munsi ukurikiyeho, babyutse kare mu gitondo basanga Dagoni yongeye kugwa yubitse umutwe imbere y’Isanduku ya Yehova. Umutwe n’ibiganza byari byacitse, byaguye mu muryango w’urusengero. Igice gisa n’ifi* ni cyo cyonyine cyari cyasigaye.  Ni yo mpamvu kugeza n’uyu munsi, abatambyi ba Dagoni ndetse n’abandi bantu bose binjira mu rusengero rwa Dagoni rwo muri Ashidodi, batajya bakandagira mu muryango warwo.  Yehova ahana abantu bo muri Ashidodi n’abo mu turere tuhakikije, abateza ibyago bikomeye barwara ibibyimba.*  Abantu bo muri Ashidodi babonye ibibaye, baravuga bati: “Isanduku y’Imana ya Isirayeli ntigume hano, kuko iyo Mana yatugiriye nabi, ikanagirira nabi imana yacu Dagoni.”  Nuko bahamagaza abami bose b’Abafilisitiya, barababaza bati: “Isanduku y’Imana ya Isirayeli tuyigenze dute?” Barabasubiza bati: “Isanduku y’Imana ya Isirayeli, nimuyimurire i Gati.” Hanyuma bayimurirayo.  Bamaze kuyigezayo, Yehova ahana uwo mujyi, atuma abantu baho bagira ubwoba bwinshi barahahamuka. Ahana abantu baho bose abateza ibibyimba. 10  Iyo Sanduku y’Imana y’ukuri bayohereza muri Ekuroni, ariko ikihagera, abantu bo muri Ekuroni batangira gusakuza cyane bavuga bati: “Bazanye hano ya Sanduku y’Imana ya Isirayeli kugira ngo batwice twe n’abaturage bacu.” 11  Hanyuma batuma ku bami bose b’Abafilisitiya, barababwira bati: “Nimukure aha Isanduku y’Imana ya Isirayeli. Nimuyisubize aho yabaga kugira ngo twe n’abaturage bacu tudapfa.” Abantu bo muri uwo mujyi bose bari bafite ubwoba bw’uko bari bupfe, kuko Imana y’ukuri yari yabahannye bikomeye. 12  Abatarapfuye barwaye ibibyimba. Abantu bo muri uwo mujyi bararira cyane batabaza, bigera mu ijuru.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Dagoni yonyine.”
Ibyo bibyimba babirwaraga mu kibuno.