Igitabo cya mbere cya Samweli 7:1-17

  • Isanduku igera i Kiriyati-yeyarimu (1)

  • Samweli asaba Abisirayeli gukorera Yehova wenyine (2-6)

  • Abisirayeli batsindira i Misipa (7-14)

  • Samweli acira imanza Abisirayeli (15-17)

7  Nuko abaturage b’i Kiriyati-yeyarimu baraza bazamukana Isanduku ya Yehova, bayijyana mu rugo rwa Abinadabu wari utuye ku musozi, maze beza umuhungu we Eleyazari kugira ngo ajye arinda Isanduku ya Yehova.  Isanduku yamaze igihe kirekire i Kiriyati-yeyarimu ni ukuvuga imyaka 20, kandi Abisirayeli bose batangira kugarukira Yehova.  Samweli arababwira ati: “Niba mugarukiye Yehova mubikuye ku mutima koko, mwikureho ibigirwamana n’ibishushanyo bya Ashitoreti, kandi mukorere Yehova n’umutima wanyu wose, na we azabakiza Abafilisitiya.”  Abisirayeli bamaze kumva ayo magambo bajugunya ibishushanyo bya Bayali n’ibya Ashitoreti, bakorera Yehova wenyine.  Samweli aravuga ati: “Muhurize Abisirayeli bose i Misipa kugira ngo nsenge Yehova mbasabira.”  Uwo munsi bahurira i Misipa, biyiriza ubusa kandi bakajya bavoma amazi bakayasuka imbere ya Yehova. Bavugira aho hantu bati: “Twakoshereje Yehova.” Nuko Samweli atangira gucira Abisirayeli imanza i Misipa.  Abafilisitiya bamenye ko Abisirayeli bahuriye i Misipa, abami b’Abafilisitiya barazamuka batera Abisirayeli. Abisirayeli babyumvise bagira ubwoba bwinshi bitewe no gutinya Abafilisitiya.  Abisirayeli babwira Samweli bati: “Komeza usenge Yehova Imana yacu kugira ngo idufashe, idukize Abafilisitiya.”  Samweli afata umwana w’intama ucyonka, awutamba ho igitambo gitwikwa n’umuriro, ni ukuvuga igitambo giturwa Yehova uko cyakabaye. Nuko Samweli atabaza Yehova ngo afashe Abisirayeli, Yehova na we aramusubiza. 10  Igihe Samweli yatambaga igitambo gitwikwa n’umuriro, Abafilisitiya begereye Abisirayeli ngo barwane. Nuko kuri uwo munsi Yehova ahindisha cyane inkuba mu kirere, atuma Abafilisitiya bata umutwe, maze Abisirayeli barabatsinda. 11  Abisirayeli bava i Misipa birukankana Abafilisitiya, bagenda babica inzira yose kugeza mu majyepfo ya Beti-kari. 12  Hanyuma Samweli afata ibuye arishinga hagati y’i Misipa n’i Yeshana, aryita Ebenezeri, kuko yavugaga ati: “Kugeza ubu Yehova akomeje kudutabara.” 13  Uko ni ko Abafilisitiya batsinzwe ntibongera gutera igihugu cy’Abisirayeli. Ukuboko kwa Yehova gukomeza kurwanya Abafilisitiya igihe cyose Samweli yari akiriho. 14  Nanone Abisirayeli bishubije imijyi Abafilisitiya bari barabambuye, uhereye muri Ekuroni ukagera i Gati. Bishubije utwo turere bari barambuwe n’Abafilisitiya. Abisirayeli n’Abamori babana amahoro. 15  Samweli akomeza kuba umucamanza wa Isirayeli kugeza apfuye. 16  Buri mwaka yajyaga i Beteli, i Gilugali n’i Misipa, ajyanywe no gucira imanza Abisirayeli bo muri iyo mijyi yose. 17  Ariko yasubiraga i Rama kuko ari ho yari atuye, kandi na ho yahaciraga imanza Abisirayeli. I Rama yahubakiye Yehova igicaniro.

Ibisobanuro ahagana hasi