Ibaruwa ya mbere yandikiwe Timoteyo 1:1-20

  • Intashyo (1, 2)

  • Inama yo kwirinda abigisha b’ibinyoma (3-11)

  • Pawulo yagaragarijwe ineza ihebuje (12-16)

  • Umwami uhoraho iteka ryose (17)

  • “Uzabe nk’umusirikare uzi kurwana neza” (18-20)

1  Njyewe Pawulo wabaye intumwa ya Kristo Yesu binyuze ku itegeko ry’Imana Umukiza wacu n’irya Kristo Yesu, we byiringiro byacu,+  ndakwandikiye wowe Timoteyo,*+ umwana wanjye nyakuri+ mu byo kwizera. Nkwifurije ineza ihebuje,* imbabazi n’amahoro biva ku Mana, ari yo Papa wo mu ijuru, no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.  Nk’uko naguteye inkunga yo gusigara muri Efeso igihe nari ngiye kujya i Makedoniya, ni ko n’ubu ngutera inkunga kugira ngo utegeke bamwe kutigisha izindi nyigisho,  no kutita ku nkuru z’ibinyoma+ n’ibisekuru bitagira iherezo. Ibyo ni byo bituma havuka ibibazo byinshi,+ aho kugira ngo haboneke ikintu giturutse ku Mana gifitanye isano no kwizera.  Mu by’ukuri, intego y’iri tegeko ni ukugira ngo tugire urukundo+ duheshwa no kuba dufite umutima utanduye, umutimanama ukeye n’ukwizera+ kuzira uburyarya.  Ibyo hari bamwe babiretse, maze barayoba, bakajya bavuga amagambo adafite akamaro.+  Bifuza kwigisha+ amategeko, ariko ntibaba basobanukiwe neza ibyo bavuga cyangwa ibyo bigisha babigiranye ishyaka.  Tuzi ko Amategeko ari meza iyo umuntu ayakurikiza mu buryo bukwiriye,  akibuka ko adashyirirwaho abakiranutsi, ahubwo ko ashyirirwaho abica amategeko+ n’abigomeka, abatubaha Imana n’abanyabyaha, abahemuka* n’abatubaha ibintu byera, abica ba papa babo n’abica ba mama babo, n’abica abandi bantu. 10  Nanone ashyirirwaho abasambanyi,* abatinganyi,* abashimuta abantu, ababeshya n’abarahira ibinyoma kandi agashyirirwaho n’ikindi kintu cyose kirwanya inyigisho z’ukuri.*+ 11  Izo nyigisho zihuje n’ubutumwa bwiza buhebuje bw’Imana igira ibyishimo, ari na bwo nashinzwe.+ 12  Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yabonye ko ndi uwizerwa akanshinga uwo murimo,+ 13  nubwo kera natukaga Imana, ngatoteza abantu bayo kandi nkaba umunyagasuzuguro.+ Nyamara nagiriwe imbabazi kuko nabikoze mu bujiji, ntafite ukwizera. 14  Ariko Umwami wacu yangaragarije ineza nyinshi ihebuje, kandi ngira ukwizera n’urukundo kuko ndi umwigishwa wa Yesu Kristo. 15  Aya magambo ni ayo kwizerwa kandi akwiriye kwemerwa rwose, ko Kristo Yesu yaje mu isi azanywe no gukiza abanyabyaha.+ Muri abo, ni njye munyabyaha kubarusha.+ 16  Ariko icyatumye ngirirwa imbabazi, kwari ukugira ngo binyuze kuri njye w’umunyabyaha kurusha abandi, Kristo Yesu agaragaze ko yihangana, bityo mbere urugero abazamwizera, kugira ngo babone ubuzima bw’iteka.+ 17  Nuko rero, Umwami uhoraho iteka ryose,+ utaboneka+ kandi udashobora gupfa,+ we Mana y’ukuri yonyine,+ ahabwe icyubahiro iteka ryose. Amen.* 18  Mwana wanjye Timoteyo, ndaguha iri tegeko mpuje n’ubuhanuzi bwakwerekezagaho kugira ngo binyuze kuri bwo, uzabe nk’umusirikare uzi kurwana neza.+ 19  Ukomeze kugira ukwizera n’umutimanama ukeye.+ Uwo mutimanama bamwe baretse kuwugira maze ukwizera kwabo kumera nk’ubwato bumenetse. 20  Muri bo harimo Humenayo+ na Alegizanderi, kandi nabahaye Satani*+ kugira ngo igihano kibigishe kudatuka Imana.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura ngo: “Uhesha Imana icyubahiro.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “abatagira urukundo rudahemuka.”
Cyangwa “inyigisho nzima; inyigisho zifite akamaro.”
Cyangwa “abagabo basambana n’abandi bagabo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Cyangwa “bibe bityo.”
Ni ukuvuga ko yabaciye mu itorero.