Ibaruwa ya mbere yandikiwe Timoteyo 2:1-15
2 Mbere na mbere, ndabatera inkunga ngo mujye musenga mwinginga, mushimira kandi musabira abantu bose.
2 Mujye musenga musabira abategetsi n’abandi bantu bose bari mu nzego zo hejuru,*+ kugira ngo dukomeze kubaho mu mahoro dufite ituze, tubera Imana indahemuka kandi dufatana ibintu uburemere.+
3 Ibyo ni byo byiza kandi byemewe imbere y’Imana, Umukiza wacu.+
4 Ishaka ko abantu bose* bakizwa+ bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.
5 Hariho Imana imwe,+ hakabaho n’umuhuza umwe+ hagati y’Imana n’abantu.+ Ni we Yesu Kristo,+ kandi na we yigeze kuba umuntu.
6 Yaritanze aba incungu ya bose.*+ Ibyo abagaragu b’Imana bazabihamya igihe cyabyo kigeze.
7 Ni yo mpamvu nashyizweho ngo mbe umubwiriza+ n’intumwa,+ kandi ndavuga ukuri simbeshya. Nashyiriweho kwigisha abantu bo mu bindi bihugu+ ibijyanye n’ukwizera n’ukuri.
8 Ndifuza ko ahantu hose, abagabo b’indahemuka+ bajya basenga badafite umujinya+ kandi batajya impaka.+
9 Nanone abagore bajye birimbisha neza, bambara imyenda ikwiriye.* Bajye biyubaha kandi bagaragaze ubwenge* mu byo bakora. Ntibagahangayikishwe n’uburyo bwo gusuka* umusatsi, kwambara zahabu, amasaro cyangwa imyenda ihenze cyane.+
10 Ahubwo bajye bakora ibikorwa byiza biranga abagore biyeguriye Imana.+ Icyo gihe, ni bwo bazaba barimbye mu buryo bukwiriye.
11 Abagore bajye biga batuje* kandi bubaha cyane.+
12 Sinemerera umugore kwigisha cyangwa gutegeka umugabo. Ahubwo akwiriye kujya atuza.+
13 N’ubundi Adamu ni we waremwe mbere, Eva aremwa nyuma.+
14 Nanone Adamu si we washutswe, ahubwo umugore ni we washutswe rwose+ maze akora icyaha.
15 Icyakora, iyo abagore babyaye, bakita ku bana babo, birabarinda.*+ Ariko baba bagomba kuba abantu bera, bakagira ukwizera, urukundo kandi bakagaragaza ubwenge mu byo bakora.*+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “bari mu myanya yo hejuru.”
^ Cyangwa “abantu b’ingeri zose.”
^ Cyangwa “abantu b’ingeri zose.”
^ Cyangwa “yiyubashye.”
^ Cyangwa “bajye bashyira mu gaciro.”
^ Cyangwa “kuboha.”
^ Cyangwa “bacecetse; bitonze.”
^ Uko bigaragara, bisobanura ko bibafasha gukomeza kuba incuti za Yehova.
^ Cyangwa “bagashyira mu gaciro.”