Ibaruwa ya mbere yandikiwe Timoteyo 3:1-16

  • Ibyo umuntu asabwa kugira ngo abe umusaza w’itorero (1-7)

  • Ibyo umuntu asabwa kugira ngo abe umukozi w’itorero (8-13)

  • Ibanga ryera ryo kwiyegurira Imana (14-16)

3  Aya magambo ni ayo kwizerwa rwose. Iyo umuntu yifuje inshingano yo kuba umusaza w’itorero,*+ aba yifuje umurimo mwiza.  Umusaza w’itorero agomba kuba ari inyangamugayo, akaba umugabo ufite umugore umwe, udakabya mu byo akora, ugaragaza ubwenge mu byo akora,*+ ugira gahunda, ukunda kwakira abashyitsi,+ kandi ushoboye kwigisha.+  Agomba kuba atari umusinzi,+ atagira urugomo,* ahubwo ashyira mu gaciro.+ Agomba kuba atagira amahane+ kandi adakunda amafaranga.+  Nanone agomba kuba ari umuntu uyobora neza abo mu rugo rwe, ufite abana bumvira kandi bitwara neza.+  (None se niba umuntu atazi kuyobora abo mu rugo rwe, yabasha ate kwita ku itorero ry’Imana?)  Ntagomba kuba ari umuntu uhindutse Umukristo vuba,+ kugira ngo bitamutera ubwibone maze agacirwa urubanza nk’urwo Satani yaciriwe.  Byongeye kandi, agomba kuba avugwa neza n’abantu batari abo mu itorero,+ kugira ngo hatagira umugaya kandi akagwa mu mutego wa Satani.  Abakozi b’itorero na bo bakwiriye kuba abantu bafatana ibintu uburemere, batari indyarya,* batamenyereye kunywa inzoga nyinshi, kandi ntibabe abantu bakunda amafaranga cyangwa baharanira inyungu zabo gusa.+  Ahubwo bagomba gukurikiza inyigisho ziranga Abakristo, ari na ryo banga ryera, bakabikora bafite umutimanama ukeye.+ 10  Nanone bajye babanza bagenzurwe* kugira ngo bigaragare ko bujuje ibisabwa, hanyuma babone kuba abakozi b’itorero kuko baba batarabonetseho umugayo.+ 11  Abagore na bo bagomba kuba abantu batekereza neza, badasebanya,+ badakabya mu byo bakora, kandi ari abizerwa muri byose.+ 12  Umukozi w’itorero ajye aba umugabo w’umugore umwe, uyobora neza abana be n’abo mu rugo rwe, 13  kuko abagabo bayobora neza baba ari intangarugero, kandi baba bashobora kuvugana ubutwari* ibyerekeye ukwizera kwabo kwa gikristo. 14  Ibi ndabikwandikiye nubwo niringiye kuzaza aho uri bidatinze, 15  kugira ngo nindamuka ntinze, uzamenye uko ukwiriye kwitwara mu nzu y’Imana,+ ari ryo torero ry’Imana ihoraho, rikaba n’inkingi ishyigikira ukuri. 16  Koko rero, iri banga ryera ryo kwiyegurira Imana rirakomeye rwose: ‘Yesu yabaye umuntu,+ Imana igaragaza ko imwemera imugira ikiremwa cy’umwuka,+ abonekera abamarayika,+ ibye bibwirizwa mu bihugu bitandukanye,+ yizerwa n’abo mu isi,+ kandi yakiranwa icyubahiro mu ijuru.’

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umugenzuzi.”
Cyangwa “ufata imyanzuro myiza; ufatana ibintu uburemere.”
Cyangwa “atarwana.”
Cyangwa “batabeshya; batagira indimi ebyiri.”
Cyangwa “bageragezwe.”
Cyangwa “ubushizi bw’amanga.”