Ibaruwa ya mbere yandikiwe Timoteyo 5:1-25

  • Uko wakwitwara ku bakiri bato n’abakuru (1, 2)

  • Gufasha abapfakazi (3-16)

    • Guha abagize umuryango ibyo bakeneye (8)

  • Jya wubaha abasaza bakorana umwete (17-25)

    • “Ujye unywa ka divayi gake” bitewe n’uko urwara igifu (23)

5  Ntukabwire nabi umuntu ugeze mu zabukuru.+ Ahubwo ujye umugira inama mu bugwaneza nkaho uri kubwira papa wawe. N’abakiri bato ujye ubagira inama mu bugwaneza nkaho uri kubwira abavandimwe bawe.  Abakecuru na bo ujye ubagira inama mu bugwaneza nkaho uri kubwira mama wawe. Abagore bakiri bato ujye ubagira inama mu bugwaneza nkaho uri kubwira bashiki bawe. Ibyo byose ujye ubikora ufite imyifatire myiza.  Jya wita ku bapfakazi bakeneye ubufasha.*+  Ariko niba umupfakazi afite abana cyangwa abuzukuru, bajye babanza bagaragaze ko biyeguriye Imana bita ku bo mu rugo rwabo,+ kandi bakomeze kwita ku babyeyi babo, ba sekuru na ba nyirakuru, nkaho bari kubishyura ibyo babakoreye.+ Ibyo ni byo byemewe imbere y’Imana.+  Umugore w’umupfakazi wasigaye ari wenyine kandi w’umukene,+ yiringira Imana kandi agakomeza gusenga yinginga haba ku manywa na nijoro.+  Ariko uwatwawe n’ibinezeza aba ameze nk’uwapfuye ahagaze.  Nuko rero, ukomeze gutanga aya mabwiriza kugira ngo ufashe abapfakazi n’abagize imiryango yabo, bakomeze kuba inyangamugayo.  Mu by’ukuri, iyo umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ukwizera, kandi aba ari mubi cyane kuruta umuntu udafite ukwizera.+  Umupfakazi ajye yandikwa ari uko nibura afite imyaka 60, kandi akaba yari yarashakanye n’umugabo umwe. 10  Agomba kuba avugwaho ko yakoze ibikorwa byiza,+ urugero nko kuba yarahaye abana be uburere bwiza,+ kuba yaracumbikiraga abashyitsi,+ kuba yarozaga ibirenge by’abigishwa,+ kuba yarafashaga abafite ibibazo,+ no kuba yaragiraga umwete mu mirimo myiza yose. 11  Naho abapfakazi bakiri bato ntukemere ko bandikwa. Hari igihe bemera gutwarwa n’irari ry’ibitsina bakifuza gushaka, aho gukorera Kristo. 12  Ibyo bituma babarwaho icyaha kubera ko baba bishe isezerano batanze mbere. 13  Iyo bigenze bityo, nanone baba abanebwe, bakajya bazerera mu ngo z’abandi. Ntibaba abanebwe gusa, ahubwo baba n’abanyamazimwe kandi bakivanga mu bibazo by’abandi,+ bakavuga ibintu batari bakwiriye kuvuga. 14  Ku bw’ibyo rero, ndifuza ko abapfakazi bakiri bato bashaka+ bakabyara abana,+ bakita ku ngo zabo, kugira ngo badakora ikintu cyatuma abaturwanya batuvuga nabi. 15  Mu by’ukuri, hari bamwe bamaze kuyoba bakurikira Satani. 16  Niba umugore wizera afite bene wabo b’abapfakazi, ajye abafasha kugira ngo itorero ritikorera uwo mutwaro. Hanyuma, na ryo rizashobora gufasha abapfakazi badafite ubitaho.+ 17  Abasaza b’itorero bayobora neza+ bakwiriye kubahwa cyane,+ cyane cyane abakorana umwete bigisha ijambo ry’Imana kandi babwiriza.+ 18  N’ubundi kandi ibyanditswe biravuga ngo: “Ntugahambire umunwa w’ikimasa mu gihe gihura ibinyampeke.”+ Nanone biravuga biti: “Umukozi akwiriye guhabwa ibihembo bye.”+ 19  Ntukemere ikirego kirezwe umusaza w’itorero, keretse cyemejwe n’abatangabuhamya babiri cyangwa batatu.+ 20  Abafite akamenyero ko gukora ibyaha,+ ujye ubacyahira+ imbere y’abantu benshi kugira ngo bibere abandi umuburo.* 21  Ndagutegeka nkwihanangiriza imbere y’Imana na Kristo Yesu n’abamarayika,* ngo ujye ukurikiza ayo mabwiriza, wabanje kugenzura ibintu byose kandi udafite aho ubogamiye.+ 22  Ntukagire uwo uha inshingano uhubutse.*+ Nanone ntukifatanye mu byaha by’abandi, ahubwo ujye ukomeza kuba indakemwa. 23  Ntukongere kunywa amazi gusa.* Ahubwo ujye unywa ka divayi gake bitewe n’igifu cyawe kubera ko urwara kenshi. 24  Ibyaha by’abantu bamwe bihita bimenyekana, bigatuma bacirwa urubanza. Ariko abandi bo, ibyaha byabo bigaragara nyuma.+ 25  Mu buryo nk’ubwo, ibikorwa byiza na byo birigaragaza.+ Niyo bidahise bigaragara, amaherezo biba bizamenyekana.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga ko badafite undi muntu wo kubitaho.
Cyangwa “kugira ngo abandi babibone batinye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abamarayika batoranyijwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uwo wihutira kurambikaho ibiganza.”
Bishobora kuba byerekeza ku mazi yabaga yanduye, akaba ari na yo yatumaga Timoteyo arwara.