Ibaruwa ya mbere yandikiwe Timoteyo 6:1-21

  • Abagaragu bagomba kubaha ba shebuja (1, 2)

  • Abigisha b’ibinyoma no gukunda amafaranga (3-10)

  • Amabwiriza agenewe umuntu w’Imana (11-16)

  • Mujye mukora ibikorwa byiza (17-19)

  • Ujye urinda icyo wahawe (20, 21)

6  Abagaragu bose bajye bakomeza kubona ko ba shebuja bakwiriye guhabwa icyubahiro cyinshi,+ kugira ngo izina ry’Imana n’inyigisho zayo bitavugwa nabi.+  Byongeye kandi, abafite ba shebuja bizera ntibakabasuzugure bitwaje ko ari abavandimwe. Ahubwo bajye bakorana umwete kuko abo bakorera na bo ari Abakristo, bakaba n’abavandimwe bakundwa. Ujye ukomeza kubigisha ibyo bintu kandi ubagire iyo nama.  Nihagira undi muntu wigisha izindi nyigisho kandi ntiyemere inyigisho z’ukuri*+ z’Umwami wacu Yesu Kristo cyangwa inyigisho zigaragaza uko dukwiriye gukorera Imana,+  uwo muntu azaba afite ubwibone kandi nta kintu na kimwe asobanukiwe.+ Aba yarashajijwe no kujya impaka.+ Ibyo ni byo bitera kwifuza, ubushyamirane, gusebanya,* gukeka ibibi  no kujya impaka ku bintu bidafite akamaro. Ni byo biranga abantu badatekereza neza,+ kandi batagira ukuri, bibwira ko kwiyegurira Imana ari uburyo bwo kwibonera imibereho.*+  Icyakora kwiyegurira Imana+ iyo bijyanye no kugira umutima unyuzwe, ni byo bigira akamaro kenshi.  N’ubundi nta cyo twazanye mu isi, kandi nidupfa nta cyo tuzayikuramo.+  Nuko rero, niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tujye tunyurwa na byo.+  Icyakora, abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko no mu mitego+ kandi bakagira ibyifuzo bibi byangiza, bituma abantu bakora ibibarimbuza.+ 10  Koko rero, gukunda amafaranga bikururira umuntu ibibi by’ubwoko bwose, kandi hari abantu bayararikiye barayoba, bareka kwizera Imana, maze biteza imibabaro myinshi cyane.+ 11  Icyakora wowe muntu w’Imana, ujye wirinda cyane ibyo bintu. Ahubwo uharanire gukiranuka, kwiyegurira Imana, kwizera, urukundo, kwihangana no kwitonda.+ 12  Urwane intambara nziza yo kwizera, kandi ujye uha agaciro ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka wasezeranyijwe. Ibyo byiringiro ni byo watangarije imbere y’abantu benshi. 13  Ndaguha aya mategeko imbere y’Imana ibeshaho byose n’imbere ya Kristo Yesu, we muhamya watangarije mu bantu benshi ibirebana n’ukwizera kwe ubwo yari imbere ya Ponsiyo Pilato.+ 14  Ujye witondera ibyategetswe uri inyangamugayo kandi udafite inenge, kugeza igihe Umwami wacu Yesu Kristo azagaragarira.+ 15  Azagaragara mu gihe cyagenwe, agaragazwe n’ufite ububasha bwinshi wenyine kandi ugira ibyishimo. Yesu ni Umwami w’abami akaba n’umuyobozi uyobora abandi bategetsi.+ 16  Ni we wenyine udashobora gupfa,+ uba ahantu hari urumuri rwinshi cyane, ku buryo nta wushobora kuhegera.+ Aho hantu ari, nta muntu wigeze amureba, kandi nta wushobora kumureba.+ Icyubahiro n’ubushobozi ni ibye iteka ryose. Amen.* 17  Ugire inama* abakire bo muri iyi si ngo ntibakiyemere, kandi ntibakiringire ubutunzi butiringirwa,+ ahubwo biringire Imana, yo iduha ibintu byinshi cyane ngo tubyishimire.+ 18  Ubasabe kujya bakora ibikorwa byiza, batange babigiranye ubuntu, kandi babe biteguye gusangira n’abandi.+ 19  Ibyo nibabikora ni nkaho bazaba bari kwibikira ubutunzi buturuka ku Mana. Bizatuma bizera ko bazabaho neza mu gihe kizaza,+ bityo bazabone ubuzima nyakuri.+ 20  Timoteyo we, ujye urinda icyo wahawe,+ wirinde amagambo adafite akamaro atesha agaciro ibintu byera, wirinde n’amagambo avuguruzanya y’ibyo bita “ubumenyi”+ kandi atari bwo. 21  Hari bamwe biratanye bene ubwo bumenyi, bituma bayoba, ntibakomeza kugira ukwizera. Imana ikomeze kukugaragariza ineza ihebuje.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “inyigisho nzima; inyigisho zifite akamaro.”
Cyangwa “gutukana.”
Cyangwa “kwishakira inyungu.”
Cyangwa “bibe bityo.”
Cyangwa “utegeke.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”