Ibaruwa ya mbere ya Yohana 1:1-10

  • Ijambo ritanga ubuzima (1-4)

  • Mugendere mu mucyo (5-7)

  • Tugomba kwemera ko twakoze ibyaha (8-10)

1  Tubandikiye tubamenyesha ibyerekeye uwariho uhereye mu ntangiriro, uwo twumvise, tukamubona n’amaso yacu, tukamwitegereza neza tukamukoraho n’intoki zacu kandi akaba ari na we watuzaniye ijambo ritanga ubuzima.+  (Koko rero, twamenye ibirebana n’ubuzima bw’iteka+ Papa wo mu ijuru atanga kandi turabusobanukirwa. Ubwo ni na bwo duhamya+ kandi tukabubabwira.)  Ibyo twabonye kandi twumvise ni byo tubabwira namwe,+ kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe. Nanone kandi, natwe twunze ubumwe na Papa wo mu ijuru hamwe n’Umwana we Yesu Kristo.+  Ibi tubibandikiye kugira ngo tugire ibyishimo byinshi.  Dore ubutumwa Yesu yavuze twifuzaga kubamenyesha: Imana ni umucyo+ kandi nta mwijima uba muri yo.  Niba rero tuvuga tuti: “Twunze ubumwe na yo,” nyamara tugakomeza kugendera mu mwijima,* tuba tubeshya kandi tudakurikiza ukuri.+  Icyakora niba tugendera mu mucyo nk’uko na yo ubwayo iba mu mucyo,* tuba twunze ubumwe na bagenzi bacu kandi amaraso y’Umwana wayo Yesu atuma tubabarirwa ibyaha byose.+  Niba tuvuga tuti: “Nta cyaha dufite,” tuba twishuka+ kandi ntituba twemera inyigisho z’ukuri.  Ariko niba twemera ko twakoze ibyaha, Imana izatubabarira ibyaha byacu, iduhanagureho ibibi byose twakoze, kuko ari iyo kwizerwa kandi ikaba ikiranuka.+ 10  Niba tuvuga tuti: “Nta cyaha twakoze,” tuba tuyihinduye umunyabinyoma kandi ntituba twizera ijambo ryayo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ugukora ibikorwa bibi.
Ni ukwemera kuyoborwa n’Imana.