Ibaruwa ya mbere ya Yohana 3:1-24

  • Turi abana b’Imana (1-3)

  • Abana b’Imana n’abana ba Satani (4-12)

    • Yesu azamaraho imirimo ya Satani (8)

  • Tujye dukundana (13-18)

  • Imana iruta imitima yacu (19-24)

3  Namwe nimutekereze ukuntu Papa wo mu ijuru yadukunze cyane+ maze tukitwa abana b’Imana,+ kandi rwose turi bo. Ni yo mpamvu ab’isi batatuzi,+ kubera ko batamenye Imana.+  Bavandimwe nkunda, nubwo turi abana b’Imana,+ uko tuzaba tumeze ntibiragaragazwa.+ Ariko tuzi ko igihe cyose Imana izagaragara tuzamera nka yo, kubera ko tuzayibona nk’uko iri.  Kandi umuntu wese ufite ibyo byiringiro bishingiye ku Mana,+ ahatanira kuba umuntu wera nk’uko na yo ari iyera.  Umuntu wese ukomeza gukora ibyaha aba yica amategeko kandi iyo umuntu yishe amategeko, aba akoze icyaha.  Nanone muzi ko Yesu yaje kugira ngo akureho ibyaha byacu,+ kandi nta cyaha na kimwe yigeze akora.  Umuntu wese ukomeza kunga ubumwe na we ntakomeza gukora ibyaha.+ Nta muntu ukomeza gukora ibyaha wigeze amumenya cyangwa ngo amwizere.  Bana banjye nkunda, ntihakagire ubayobya. Umuntu wese ukora ibikorwa byiza aba ari umukiranutsi, nk’uko Yesu na we ari umukiranutsi.  Umuntu ukomeza gukora ibyaha aba akomoka kuri Satani, kubera ko Satani yahereye mu ntangiriro akora ibyaha.+ Ariko iki ni cyo cyatumye Umwana w’Imana aza: Ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.+  Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakomeza gukora ibyaha+ kubera ko umwuka wera* uguma muri we, kandi ntagira akamenyero ko gukora ibyaha kuko aba ari umwana w’Imana.+ 10  Dore aho abana b’Imana batandukaniye n’abana ba Satani:* Umuntu wese udakora ibyiza ntaba aturuka ku Mana, kimwe n’umuntu udakunda umuvandimwe we.+ 11  Kuva mu ntangiriro, mwigishijwe ko twese tugomba gukundana.+ 12  Ntitugomba kumera nka Kayini wiganaga Satani kandi akaba yarishe umuvandimwe we.+ None se icyatumye amwica ni iki? Ni ukubera ko ibikorwa bye byari bibi,+ ariko iby’umuvandimwe we bikaba byari byiza.+ 13  Bavandi, ntimutangazwe n’uko ab’isi babanga.+ 14  Tuzi neza ko twari tumeze nk’abapfuye,+ ariko ubu tukaba twarabaye bazima kubera ko dukunda abavandimwe bacu.+ Umuntu wese udakunda abandi aba ameze nk’uwapfuye.+ 15  Umuntu wese wanga umuvandimwe we aba ari umwicanyi,+ kandi muzi ko nta mwicanyi uzabona ubuzima bw’iteka.+ 16  Iki ni cyo cyatwigishije icyo urukundo ari cyo: Ni uko Yesu yemeye kudupfira.+ Ubwo rero natwe tugomba kuba twiteguye gupfira abavandimwe bacu.+ 17  None se umuntu ufite ubushobozi bwo gufasha abandi maze akabona umuvandimwe we akennye, ariko akanga kumugaragariza impuhwe, ubwo koko yavuga ko akunda Imana?+ 18  Bana banjye nkunda, nimureke tujye dukundana, atari mu magambo cyangwa ku rurimi gusa,+ ahubwo tubigaragarize mu bikorwa+ kandi tubikore tubikuye ku mutima.+ 19  Ibyo ni byo bizatumenyesha ko dufite ukuri kandi ni byo bizatuma twizera tudashidikanya ko Imana itwemera. 20  Niyo imitima yacu yaba iducira urubanza ku birebana n’ikintu runaka, tujye twizera tudashidikanya ko Imana iruta cyane imitima yacu* kandi izi byose.+ 21  Bavandimwe nkunda, iyo imitima yacu itaducira urubanza, bituma twegera Imana twifitiye icyizere.+ 22  Nanone, icyo dusabye cyose irakiduha+ kuko tuba dukurikiza amategeko yayo kandi tugakora ibiyishimisha. 23  N’ubundi kandi, iri ni ryo tegeko yaduhaye: Yadusabye kwizera Umwana wayo Yesu Kristo+ kandi tugakundana+ nk’uko yabidutegetse. 24  Umuntu wese ukurikiza amategeko yayo, akomeza kunga ubumwe na yo, na yo ikunga ubumwe na we,+ kandi umwuka wera yaduhaye ni wo utumenyesha ko twunze ubumwe na yo.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbuto y’Imana.”
Cyangwa “Umubi.”
Cyangwa “ituzi neza kuruta uko twiyizi.”