Ibaruwa ya mbere ya Yohana 4:1-21
4 Bavandimwe nkunda, ntimukizere ubutumwa bwose busa naho buvuye ku Mana.+ Ahubwo mujye musuzuma ubutumwa bwose, kugira ngo murebe niba mu by’ukuri buturuka ku Mana,+ kuko abahanuzi benshi b’ibinyoma baje mu isi.+
2 Ikintu kizajya kibamenyesha ko ubutumwa bwaturutse ku Mana ni uko buba bugaragaza neza ko Yesu Kristo yaje ari umuntu. Ubutumwa nk’ubwo buba buturutse ku Mana.+
3 Ariko ubutumwa bwose butavuga Yesu butyo, ntibuba buturutse ku Mana.+ Ubwo buba ari ubutumwa bw’abarwanya Kristo, bwa bundi mwumvise ko bwagombaga kuza,+ none ubu bukaba bwaraje.+
4 Bana banjye nkunda, muri abana b’Imana kandi mwatsinze abo bantu,+ kuko uwunze ubumwe namwe+ akomeye kurusha uwunze ubumwe n’abantu b’isi.+
5 Abo bantu ni ab’isi,+ ni yo mpamvu bavuga iby’isi kandi ab’isi barabumva.+
6 Twebwe turi ab’Imana. Umuntu wese uzi Imana aratwumva,+ ariko umuntu utari uw’Imana ntatwumva.+ Uko ni ko tumenya ubutumwa bwahumetswe bw’ukuri n’ubutumwa buyobya.+
7 Bavandimwe nkunda, nimureke dukomeze gukundana,+ kuko urukundo ruturuka ku Mana. Umuntu wese ugaragaza urukundo aba ari umwana w’Imana kandi aba azi Imana.+
8 Umuntu wese udakunda abandi ntiyigeze amenya Imana, kuko Imana ari urukundo.+
9 Iki ni cyo cyagaragaje ko Imana idukunda: Ni uko yohereje Umwana wayo w’ikinege*+ mu isi, kugira ngo tubone ubuzima binyuze kuri we.+
10 Dore ukuntu Imana yagaragaje urukundo idukunda: Si uko twakunze Imana, ahubwo ni uko yo yadukunze ikohereza Umwana wayo ngo abe igitambo+ gituma tubabarirwa ibyaha byacu.+
11 Bavandimwe nkunda, niba Imana yaradukunze ityo, natwe tugomba gukundana.+
12 Nta muntu wigeze abona Imana.+ Niba dukomeza gukundana, Imana na yo ikomeza kudukunda cyane kandi urukundo rwayo rukomeza kuba muri twe rwuzuye.+
13 Iki ni cyo kitumenyesha ko dukomeza kunga ubumwe na yo kandi na yo ikunga ubumwe natwe: Ni uko yaduhaye umwuka wayo.
14 Nanone kandi, twiboneye n’amaso yacu ko Papa wo mu ijuru yohereje Umwana we ngo abe umukiza w’isi kandi ibyo turabihamya.+
15 Umuntu wese wemera ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana,+ Imana ikomeza kunga ubumwe na we, na we akunga ubumwe n’Imana.+
16 Natwe twamenye urukundo Imana idukunda, kandi turarwizera.+
Imana ni urukundo+ kandi umuntu wese ukomeza kugaragaza urukundo aba yunze ubumwe n’Imana, Imana na yo igakomeza kunga ubumwe na we.+
17 Uko ni ko Imana yatugaragarije urukundo mu buryo bwuzuye, kugira ngo tuzabe twifitiye icyizere+ ku munsi w’urubanza, kuko nk’uko Yesu yari ameze, ari ko natwe tumeze muri iyi si.
18 Mu rukundo ntihabamo ubwoba,+ ahubwo urukundo rwirukana ubwoba, kuko ubwoba bubera umuntu inzitizi. Koko rero, umuntu ukigira ubwoba ntaba afite urukundo rwuzuye.+
19 Dukunda Imana kuko ari yo yabanje kudukunda.+
20 Umuntu navuga ati: “Nkunda Imana,” ariko akaba yanga umuvandimwe we, aba ari umunyabinyoma,+ kuko umuntu udakunda umuvandimwe we+ abona, adashobora gukunda Imana atabonye.+
21 Iri ni ryo tegeko Imana yaduhaye: Umuntu wese ukunda Imana aba agomba no gukunda umuvandimwe we.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni umwana uba waravutse wenyine.