Ibaruwa ya mbere ya Yohana 5:1-21

  • Umuntu wese wizera Yesu atsinda isi (1-12)

    • Icyo gukunda Imana bisobanura (3)

  • Twizera tudashidikanya ko isengesho risubizwa (13-17)

  • Mujye mwirinda iyi si mbi (18-21)

    • Isi yose itegekwa na Satani (19)

5  Umuntu wese wizera ko Yesu ari Kristo, aba yarabyawe n’Imana+ kandi umuntu wese ukunda umubyeyi, aba akunda n’uwo yabyaye.  Iki ni cyo kigaragaza ko dukunda abana b’Imana:+ Ni uko dukunda Imana kandi tugakurikiza amategeko yayo.  Dore ikigaragaza ko umuntu akunda Imana: Ni uko akurikiza amategeko yayo+ kandi amategeko yayo ntagoye.+  Umuntu wese wabyawe n’Imana atsinda isi.+ Kandi ikidufasha gutsinda isi ni ukwizera kwacu.+  None se ni nde ushobora gutsinda isi?+ Ese si uwizera ko Yesu ari Umwana w’Imana?+  Yesu Kristo yaje binyuze ku mazi n’amaraso. Ntiyaje binyuze ku mazi yonyine,+ ahubwo yaje binyuze ku mazi n’amaraso.+ Umwuka wera ni wo ubihamya,+ kandi ubuhamya utanga ni ubw’ukuri.  Dore ibintu bitatu bigaragaza ko Yesu ari Umwana w’Imana:  Umwuka wera,+ amazi+ n’amaraso.+ Kandi ibyo uko ari bitatu birahuza.  Niba twemera ibyo abantu bavuga, ibyo Imana ivuga byo bifite agaciro kurushaho, kubera ko Imana yivugiye ko Yesu ari Umwana wayo. 10  Umuntu wese wizera Umwana w’Imana, aba yemera ibyo Imana yavuze ku Mwana wayo. Ariko umuntu utizera Imana, aba ayihinduye umunyabinyoma,+ kuko aba atizeye ibyo yavuze, byerekeye Umwana wayo. 11  Ibi ni byo Imana yemeje: Yavuze ko yaduhaye ubuzima bw’iteka+ kandi ubwo buzima twabubonye binyuze ku Mwana wayo.+ 12  Umuntu wese wemera Umwana w’Imana, aba yiringiye kuzabona ubwo buzima. Ariko utemera Umwana w’Imana, ntafite ibyiringiro byo kuzabona ubwo buzima bw’iteka.+ 13  Ibi mbibandikiye kugira ngo mumenye ko mwebwe abizeye Umwana w’Imana,+ mufite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka.+ 14  Iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo:+ Ni uko itwumva+ iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka. 15  Nanone kandi, niba tuzi ko itwumva iyo tuyisabye ikintu icyo ari cyo cyose, tuba tunizeye ko turi bubone ibyo twayisabye, kubera ko ari yo tuba twasabye.+ 16  Umuntu nabona umuvandimwe we akora icyaha kiticisha, azasenge Imana amusabira kandi izamuha ubuzima.*+ Ni ukuri, izaha ubuzima abantu bakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hari ibyaha byicisha.+ Simvuze ko uzasenga usabira umuntu ukora ibyaha nk’ibyo. 17  Ibikorwa bibi byose umuntu akora biba ari ibyaha.+ Ariko hariho ibyaha biticisha. 18  Tuzi ko umuntu wese wabyawe n’Imana, atagira akamenyero ko gukora ibyaha, ahubwo Umwana w’Imana aramurinda kandi Satani* ntashobora kugira icyo amutwara.+ 19  Twe tuzi ko turi ab’Imana, ariko isi yose itegekwa na Satani.+ 20  Tuzi ko Umwana w’Imana yaje,+ akaduha ubwenge kugira ngo tumenye Imana y’ukuri. Ubu twunze ubumwe n’Imana y’ukuri+ binyuze ku Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’ukuri kandi ni yo itanga ubuzima bw’iteka.+ 21  Bana banjye nkunda, mujye mwirinda ibigirwamana.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Izamubabarira.”
Cyangwa “Umubi.”