Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto 1:1-24

  • Intashyo (1, 2)

  • Imana iduhumuriza mu bibazo byacu byose (3-11)

  • Pawulo agira icyo ahindura ku ngendo yateganyaga gukora (12-24)

1  Njyewe Pawulo intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, hamwe n’umuvandimwe wacu Timoteyo,+ ndabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’Imana riri i Korinto, hamwe n’abigishwa ba Yesu* bari muri Akaya hose.+  Mbifurije ineza ihebuje* n’amahoro biva ku Mana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru no ku Mwami wacu Yesu Kristo.  Imana ari na yo Papa w’Umwami wacu Yesu Kristo+ nisingizwe. Ni Papa wo ijuru urangwa n’imbabazi nyinshi,+ kandi ni Imana ihumuriza abantu mu buryo bwose.+  Ni yo iduhumuriza* mu bibazo byose duhura na byo,+ kugira ngo natwe dushobore guhumuriza+ abafite ibibazo bitandukanye, kubera ko natwe Imana iba yaduhumurije.+  Duhura n’imibabaro myinshi kubera ko turi abigishwa ba Kristo.+ Ariko nanone turahumurizwa cyane binyuze kuri Kristo.  Iyo duhuye n’ibigeragezo, aba ari ukugira ngo muhumurizwe kandi muzabone agakiza. Nanone iyo duhumurijwe, namwe birabahumuriza, kuko bibafasha kwihanganira imibabaro nk’iyo natwe duhura na yo.  Tubafitiye icyizere cyinshi, kubera ko tuzi ko nk’uko muhura n’imibabaro nk’iyo duhura na yo, ari na ko muzahumurizwa nk’uko natwe duhumurizwa.+  Bavandimwe, twifuza ko mumenya ibibazo byose twahuye na byo mu ntara ya Aziya.+ Twahuye n’ibigeragezo bikaze birenze imbaraga zacu, ku buryo ndetse tutari twizeye kurokoka.+  Mu by’ukuri, twe twumvaga ari nkaho twari twakatiwe urwo gupfa. Ibyo byabayeho kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana+ yo izura abapfuye. 10  Yadukijije ikintu gikomeye cyane, ni ukuvuga urupfu. Izongera idukize kandi twiringiye ko izakomeza kudukiza.+ 11  Namwe mushobora kudufasha mukajya musenga mudusabira.+ Ibyo bizatuma abantu benshi basenga bashimira Imana, bitewe n’uko izaba yashubije amasengesho yabo ikatugirira neza.+ 12  Dore ikintu kidutera ishema: Ni uko umutimanama wacu uhamya ko twagize imyitwarire myiza kandi izira uburyarya. Iyo myitwarire ni yo yaturanze haba muri mwe no mu bantu b’isi. Ntitwishingikirije ku bwenge bw’abantu,+ ahubwo twishingikirije ku neza ihebuje y’Imana. 13  Mu by’ukuri, ibintu byose tubandikira tuba twizeye ko mushobora kubisoma* mukabisobanukirwa, kandi niringiye ko muzagenda mubisobanukirwa kurushaho. 14  Nanone nzi neza ko bamwe muri mwe basobanukiwe ko tubatera ishema kandi namwe muzadutera ishema, ku munsi w’Umwami wacu Yesu. 15  Ubwo rero, bitewe n’icyo cyizere nari mfite, nari niyemeje kubanza kuza iwanyu kugira ngo mwongere mwishime. 16  Nifuzaga kubanyuraho nkabasura ngiye i Makedoniya, kandi nava i Makedoniya nanone nkagaruka iwanyu kugira ngo mumperekeze ho gato ubwo nzaba ngiye i Yudaya.+ 17  Kuba nari mfite iyo gahunda, ntibyagaragazaga ko nta cyo nitaho. None se izo gahunda zose hari ubwo nazishyizeho mbitewe n’ubwikunde, ngo mbe nakwemera ikintu nyuma yaho ngihakane? 18  Ariko nk’uko Imana yiringirwa, natwe ntitwababwiye ibintu hanyuma ngo twongere twivuguruze. 19  Nanone Umwana w’Imana, ari we Yesu Kristo twabamenyesheje njye na Silivani* na Timoteyo,+ yakomeje kuba uwizerwa muri byose kandi agaragaza ko adahinduka. 20  Nubwo amasezerano y’Imana ari menshi, yarasohoye binyuze kuri we.+ Ni yo mpamvu natwe iyo dusenga Imana binyuze kuri Yesu tuvuga ngo: “Amen,”*+ kugira ngo tuyiheshe icyubahiro. 21  Ariko Imana ni yo ihamya ko ari mwe, ari natwe, twese turi aba Kristo, kandi ni na yo yadusutseho umwuka.+ 22  Nanone yadushyizeho ikimenyetso cyayo.+ Icyo kimenyetso ni umwuka wera+ yashyize mu mitima yacu kandi ni na ryo sezerano* ry’igihembo tuzahabwa. 23  Kugeza ubu sindaza i Korinto. Ibyo byatewe n’uko ntashaka kubongerera umubabaro, kandi Imana izi ko ibyo mvuga ari ukuri. 24  Ibyo ntibishaka kuvuga ko tubagenzura ngo tumenye niba mufite ukwizera.+ Ahubwo turi abakozi bakorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo. Impamvu mushikamye ni ukubera ko mufite ukwizera gukomeye.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abera.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “idutera inkunga.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Muba musanzwe mubizi neza.”
Ni na we witwa Silasi.
Cyangwa “bibe bityo.”
Cyangwa “gihamya; avanse.”