Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto 10:1-18

  • Pawulo avuganira umurimo yakoze (1-18)

    • Intwaro zacu si iz’abantu (4, 5)

10  Njyewe Pawulo ndabinginga nigana Kristo wicisha bugufi, kandi akagwa neza.+ Bamwe muri mwe bavuga ko iyo turi kumwe ngaragara nk’uworoheje,+ ariko twaba tutari kumwe nkabandikira ntaca ku ruhande kandi nta cyo ntinya.+  Koko rero, sinifuza ko igihe nzaba nje iwanyu nzabarakarira kandi ngafatira ibyemezo bikaze abantu bamwe na bamwe bibwira ko dufite imitekerereze nk’iy’abantu bo muri iyi si.  Nubwo natwe tuba muri iyi si,* ntiturwana intambara nk’izo abantu b’iyi si barwana.  Intwaro turwanisha ntabwo ari izi zisanzwe z’abantu,+ ahubwo Imana+ ni yo iduha imbaraga kugira ngo dusenye ibintu bimeze nk’inkuta zikomeye.  Dusenya imitekerereze yose idakwiriye n’ibindi bintu byose bidahuje n’ubumenyi nyakuri bwerekeye Imana,+ kandi ni nkaho dufata ibitekerezo byose tukabiyobora* maze bikumvira Kristo.  Igihe muzaba mumaze kugaragaza ko mwumvira mu buryo bwuzuye,+ tuzahana umuntu wese utumvira.  Muha ibintu agaciro mukurikije uko bigaragarira amaso. Ariko niba umuntu yiyumvamo ko ari uwa Kristo, niyongere azirikane iki: Natwe turi aba Kristo, nk’uko na we ari uwa Kristo.  Niyo nakwirata bitewe n’ubushobozi Umwami yampaye bwo kubafasha kugira ukwizera gukomeye, atari ubwo kubahungabanya,+ ntibyankoza isoni.  Icyakora singamije kubatera ubwoba nkoresheje amabaruwa mbandikira. 10  Hari abavuga bati: “Amabaruwa ye aba arimo inyigisho zisobanutse kandi zubaka. Ariko iyo ahibereye ubona ari umuntu udakanganye, kandi n’amagambo ye aba asuzuguritse.” 11  Umuntu wese uvuga ibyo, amenye ko ibyo tuvuga binyuze mu mabaruwa tubandikira, ari na byo tuzakora igihe tuzaba tuhibereye.+ 12  Icyakora ntitwatinyuka kwishyira mu rwego rumwe n’abishyira hejuru cyangwa ngo twigereranye na bo. Iyo bishyira hejuru bakurikije amahame bo ubwabo bishyiriyeho+ kandi bakigereranya na bo ubwabo, baba bagaragaje rwose ko nta bwenge bagira.+ 13  Ntituziratana inshingano iyo ari yo yose itari iyo twahawe gukora. Ahubwo tuzaterwa ishema gusa n’inshingano Imana yaduhaye, harimo no kubagezaho ubutumwa bwiza.+ 14  Mu by’ukuri, igihe twazaga iwanyu, na bwo ntitwakoze ikintu Imana itadusabye gukora. Ahubwo ni twe ba mbere babatangarije ubutumwa bwiza ku byerekeye Kristo.+ 15  Oya rwose! Ntiturengera ngo dukore ibyo tutasabwe gukora twiyitirira ibyakozwe n’undi muntu. Ahubwo twiringiye ko nimurushaho kugira ukwizera gukomeye bizagaragaza ko umurimo wo kubwiriza twakoze wakomeje gutera imbere. Nanone bizatuma turushaho gukora byinshi. 16  Tuzajya gutangaza ubutumwa bwiza mu bindi bihugu biri hirya y’iwanyu. Ibyo bizatuma tutiyitirira ibyo abandi bakoze. 17  Ibyo bihuje n’icyo ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Ahubwo uwirata yirate ko azi Yehova,”*+ 18  kuko uwishimagiza yemeza ko akwiriye atari we wemerwa,+ ahubwo uwo Yehova yashimye ni we wemerwa.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nubwo tugendana uyu mubiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tukabiyobora nk’uyobora imfungwa.”