Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto 11:1-33

  • Pawulo n’intumwa z’akataraboneka (1-15)

  • Ibibazo Pawulo yahuye na byo bitewe n’uko yari intumwa (16-33)

11  Icyampa mukihanganira kudashyira mu gaciro kwanjye! Ariko mu by’ukuri, musanzwe munyihanganira.  Natanze isezerano ry’uko nzabashyingira Kristo,+ kandi ndifuza kubashyingira mumeze nk’umukobwa ukiri isugi.* Ni yo mpamvu mbahangayikira cyane nk’uko Imana na yo ibigenza.  Ariko ndatinya ko mu buryo runaka, nk’uko inzoka yashutse Eva+ ikoresheje uburyarya bwayo, ari na ko hari uwakwangiza imitekerereze yanyu bigatuma mudakomeza kugira imyifatire ikwiriye no kuba inyangamugayo kandi iyo ari yo myifatire Umukristo agomba kugira.+  Kuko iyo umuntu aje akabigisha ibintu bitandukanye n’ibyo twabigishije ku birebana na Yesu, cyangwa agatuma mugira imitekerereze itandukanye n’imitekerereze myiza mwari mufite, cyangwa akabigisha ubutumwa butandukanye n’ubutumwa bwiza mwemeye,+ uwo muntu mumwihanganira bitabagoye.  Ariko ntekereza ko abo bantu mubona ko ari intumwa z’akataraboneka nta cyo bandusha.+  Icyakora nubwo ntari umuhanga mu kuvuga,+ mfite ubumenyi kandi twaberetse ko dufite ubumenyi mu bintu byose.  Nabagejejeho ubutumwa bwiza bw’Imana mbyishimiye kandi nta mafaranga nigeze mbaka.+ Nicishije bugufi kugira ngo mwe muhabwe icyubahiro. None se ubwo nakoze icyaha?  Andi matorero ni yo yampaga ibyo nkeneye. Ni nkaho nayasahuye kugira ngo mbone uko mbakorera.+  Nyamara igihe nari kumwe namwe ngakena, nta n’umwe nabereye umutwaro, kuko abavandimwe baje baturutse i Makedoniya ari bo bampaye ibyo nari nkeneye byose.+ Ni ukuri, nirinze kubabera umutwaro mu buryo bwose, kandi ni byo nzakomeza gukora.+ 10  Nshingiye ku kuri kwa Kristo namenye, nzakomeza guterwa ishema+ no kuvuga ibyo mu turere twa Akaya. 11  None se kuki nirinze kubabera umutwaro? Ni ukubera ko mbakunda kandi Imana irabizi ko mbakunda. 12  Hari bamwe birata, kandi bakumva ko ari intumwa kimwe natwe. Ariko nzakora uko nshoboye,+ ntume batabona impamvu* zo kwiyemera. 13  Bene abo ni intumwa z’ibinyoma. Ni abakozi bariganya biyoberanya bakigira nk’intumwa za Kristo.+ 14  Kandi ibyo ntibitangaje, kuko na Satani ubwe ahora yiyoberanya akigira nk’umumarayika mwiza.*+ 15  Ubwo rero, ntibyaba ari ikintu gitangaje niba abakozi be na bo bakomeza kwiyoberanya bakigira nk’abakozi b’inyangamugayo.* Ariko ibizabageraho bizaba bihuje n’ibyo bakoze.+ 16  Nongere mbibabwire: Ntihakagire umuntu utekereza ko ntashyira mu gaciro. Ariko kandi, niba mu by’ukuri ari ko mubitekereza, munyemere nubwo naba nsa naho ntashyira mu gaciro, kugira ngo nanjye nshobore kubona icyo nirata. 17  Sindi kuvuga nkurikije uko Umwami abibona, ahubwo ndi kuvuga nk’umuntu udashyira mu gaciro, nkavuga nk’umuntu wiyiringira kandi wiyemera. 18  Kubera ko hari benshi birata bakurikije ibyo abantu biratana, nanjye nzajya nirata. 19  Numva ngo muzi ubwenge ra! Nyamara mwihanganira abantu badashyira mu gaciro mubyishimiye. 20  Mu by’ukuri, mwihanganira umuntu ubagira abagaragu, urya ibyo mufite, usahura ibyo mufite, uwishyira hejuru yanyu n’umuntu wese ubakubita.* 21  Kuvuga ibyo ni twe bikoza isoni, kuko hari ababona ko tugaragaza intege nke mu byo dukora. Ariko niba hari abandi bantu bagaragaza ubutwari, (ndi kuvuga nk’umuntu udashyira mu gaciro,) mumenye ko nanjye mbugira. 22  Ese abo bantu ni Abaheburayo? Nanjye ndi we.+ Ni Abisirayeli se? Nanjye ndi we. Ese bakomotse kuri Aburahamu? Nanjye ni uko.+ 23  Ese ni abakozi ba Kristo? Ndasubiza nk’umusazi. Mbarusha kuba umukozi wa Kristo. Mbarusha gukorana umwete imirimo myinshi,+ mbarusha kuba muri za gereza kenshi,+ nagiye nkubitwa birenze urugero, kandi inshuro nyinshi mba mpanganye n’urupfu.+ 24  Inshuro eshanu Abayahudi bankubise inkoni 39.+ 25  Inshuro eshatu nakubiswe inkoni,+ igihe kimwe natewe amabuye,+ inshuro eshatu ubwato bwamenekeyeho.+ Hari ubwo naraye mu nyanja hagati, kandi bukeye ndahirirwa. 26  Nabaga ndi mu ngendo kenshi, ndi mu kaga gatewe n’imigezi, ndi mu kaga gatewe n’abajura, ndi mu kaga gatewe na bene wacu b’Abayahudi,+ ndi no mu kaga gatewe n’abatari Abayahudi.+ Nahuriye n’ibibazo mu mujyi,+ mpurira n’ibibazo mu butayu, ndetse no mu nyanja. Nanone nahuraga n’ibibazo bitewe n’abavandimwe b’ibinyoma. 27  Nakoranaga umwete kandi nkora akazi kavunanye. Ni kenshi nararaga ntasinziriye,+ mfite inzara n’inyota,+ inshuro nyinshi ntagira icyo ndya,+ nicwa n’imbeho kandi ntafite icyo nambara.* 28  Uretse n’ibyo kandi, hari n’ibimbuza amahoro buri munsi, ni ukuvuga guhangayikira amatorero yose.+ 29  Iyo hari ufite intege nke birampangayikisha. Kandi iyo hari umuntu utumye undi acika intege birandakaza. 30  Niba ari ngombwa ko nirata, nzirata ngaragaza ko ndi umunyantege nke. 31  Imana yo Papa w’Umwami wacu Yesu, ari na yo ikwiriye gusingizwa iteka ryose, izi ko ntabeshya. 32  Igihe nari i Damasiko, guverineri waho wategekeraga Umwami Areta yari arinze umujyi w’Abanyadamasiko kugira ngo bamfate. 33  Ariko abavandimwe bamanuriye mu gitebo banyujije mu idirishya bari baciye mu rukuta,+ mba ndamukize.

Ibisobanuro ahagana hasi

Isugi ni umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina.
Cyangwa “impamvu z’urwitwazo.”
Cyangwa “umumarayika w’umucyo.”
Cyangwa “abakozi bo gukiranuka.”
Cyangwa “ubakubita mu maso.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nambaye ubusa.”