Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto 12:1-21

  • Ibyo Pawulo yeretswe (1-7a)

  • “Ihwa ryo mu mubiri” rya Pawulo (7b-10)

  • Intumwa z’akataraboneka ntiziruta Pawulo (11-13)

  • Pawulo ahangayikira Abakorinto (14-21)

12  Nubwo kwirata nta cyo bimaze, reka nirate. Reka ngire icyo mvuga ku iyerekwa nabonye+ hamwe n’ibyo Umwami yampishuriye.+  Hari umuntu nzi wunze ubumwe na Kristo, wafashwe mu buryo butunguranye akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hakaba hashize imyaka 14. Niba uwo muntu yari afite umubiri usanzwe cyangwa niba atari wo yari afite, ntabwo mbizi. Imana ni yo ibizi.  Mu by’ukuri uwo muntu we ndamuzi, ariko niba yari afite umubiri usanzwe cyangwa niba atari wo yari afite, byo simbizi. Imana ni yo ibizi.  Nzi ko uwo muntu yajyanywe muri paradizo,* maze akumva amagambo adakwiriye kuvugwa, kandi umuntu atemerewe kubwira undi.  Umuntu nk’uwo ni we nakwirata. Icyakora sinzirata mvuga ibinyerekeyeho, keretse gusa ninirata mvuga intege nke zanjye.  Ndamutse nshatse kwirata, sinaba mbaye umuntu udashyira mu gaciro, kuko naba mvuga ukuri. Ariko ndabyirinda, kugira ngo hatagira umuntu unshima birenze uko ambona cyangwa ibyo anyumvana,  abitewe gusa n’uko nahishuriwe ibyo bintu bidasanzwe. Bityo rero, kugira ngo ntiyemera cyangwa ngo numve ko nashyizwe mu rwego rwo hejuru cyane, nahawe ihwa ryo mu mubiri,+ rimeze nk’umumarayika wa Satani, unteza imibabaro.  Kuri iyo ngingo ninginze Umwami inshuro eshatu zose musaba kunkiza iryo hwa.  Ariko Umwami yarambwiye ati: “Ineza ihebuje* nakugaragarije irahagije, kuko iyo ufite intege nke+ ari bwo nguha imbaraga nyinshi.” Ku bw’ibyo rero, nzakomeza kwirata mvuga iby’intege nke zanjye kugira ngo imbaraga za Kristo zingumeho.* 10  Ubwo rero, nishimira ko mfite intege nke. Nishimira gutukwa, kuba mu bihe by’ubukene, gutotezwa no guhura n’ingorane ku bwa Kristo. Iyo mfite intege nke ni bwo ngira imbaraga.+ 11  Nabaye umuntu udashyira mu gaciro. Ibyo kandi ni mwe mwabinteye, kuko mwagombye kuba mwaragaragaje ko nkwiriye. Mu by’ukuri nta cyo ndi cyo. Ariko nanone nta kintu na kimwe nakoze kigaragaza ko izo ntumwa zanyu z’akataraboneka zinduta.+ 12  Nagaragaje ko ndi intumwa, binyuze ku kwihangana,+ ku bimenyetso, ku bitangaza ndetse no ku mirimo ikomeye nakoreye muri mwe.+ 13  Ikintu kimwe andi matorero yabarushije, ni uko mwebwe ntigeze mbabera umutwaro.+ Iryo kosa murimbabarire mubikuye ku mutima. 14  Dore iyi ni inshuro ya gatatu nitegura kuza iwanyu, nyamara kandi sinzababera umutwaro. Sinshaka ibyo mutunze,+ ahubwo ni mwe nshaka. Mu by’ukuri abana+ si bo bagomba kuzigamira ababyeyi babo, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye kuzigamira abana babo. 15  Ni ukuri, nakwemera rwose gutanga ibyo mfite byose nishimye kandi namwe nkabitangira.+ None se ubwo kuki mwankunda gake kandi njye mbakunda cyane? 16  Ariko uko biri kose, sinigeze mbabera umutwaro.+ Nyamara muvuga ko nabaye “umunyamayeri” kandi ko nakoresheje “uburyarya” kugira ngo mbigarurire. 17  Ese hari ubwo nigeze mbashakamo inyungu binyuze ku muntu uwo ari we wese mu bo nabatumyeho? 18  Nabatumyeho Tito kandi mwohereza ari kumwe n’undi muvandimwe. Ese Tito hari inyungu yigeze abashakamo?+ None se ntiyagaragaje ko tubona ibintu kimwe, kandi ko twitwara kimwe? 19  Ese mwibwira ko twavuze ibi byose turi kubireguraho? Turi abigishwa ba Kristo kandi turi kuvugisha ukuri imbere y’Imana. Bavandimwe dukunda, ibyo dukora byose tuba tugamije kubatera inkunga. 20  Ndatinya ko ninza nzasanga mutameze nk’uko nabyifuzaga kandi nanjye simbabere uko mwabyifuzaga, ahubwo mu buryo runaka ngasanga mufite ubushyamirane, ishyari, uburakari, amakimbirane, gusebanya, amazimwe, kwiyemera n’akaduruvayo. 21  Birashoboka ko ninongera kuza, Imana izemera ko nkorwa n’isoni, kandi nkaririra benshi bakoze ibyaha kera, bitewe n’uko batihannye ngo bave mu bikorwa byabo by’umwanda, ubusambanyi* n’imyifatire iteye isoni.

Ibisobanuro ahagana hasi

Amagambo “paradizo” n’“ijuru rya gatatu” yombi yerekeza ku iyerekwa Pawulo yabonye, ryavugaga ibyari kuzabaho mu gihe kiri imbere.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “zikomeze kuntwikira zimeze nk’ihema.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”