Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto 13:1-14
13 Iyi ni inshuro ya gatatu nitegura kuza iwanyu. “Ikintu cyose kigaragara ko ari ukuri, iyo cyemejwe n’abatangabuhamya babiri cyangwa batatu.+
2 Nubwo ntari kumwe namwe, ibyo mbabwira mubifate nkaho ndi kumwe namwe ku nshuro ya kabiri. Ndabivuga hakiri kare mburira abakoze ibyaha n’abandi bose, ko nindamuka ngarutse nta n’umwe muri bo nzihanganira,
3 kubera ko mushaka ikimenyetso kigaragaza ko Kristo avuga binyuze kuri njye. Kristo ntajya agaragaza intege nke mu byo abakorera ahubwo afite imbaraga nyinshi.
4 Ni iby’ukuri ko yamanitswe ku giti* ari umuntu w’umunyantege nke. Ariko ubu ni muzima bitewe n’imbaraga z’Imana.+ Natwe turi abanyantege nke nk’uko na we yari ameze, ariko tuzabana na we+ bitewe n’imbaraga z’Imana ari na zo mugaragaza mu mibereho yanyu.+
5 Mukomeze kwisuzuma murebe niba mugifite ukwizera gukomeye. Mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze.+ Ese ntimuzi ko Yesu Kristo yunze ubumwe namwe? Keretse ahari niba Imana itakibemera.
6 Niringiye ntashidikanya ko muzamenya ko natwe Imana itwemera.
7 Ubu dusenga Imana tuyisaba ko mutagira ikintu kibi na kimwe mukora. Ikibidutera si ukugira ngo tugaragare ko twemewe. Ahubwo ni ukugira ngo mwe mukore ibyiza nubwo twe twagaragara ko tutemewe.
8 Nta kintu dushobora gukora ngo turwanye ukuri. Icyo dukora gusa ni ukugushyigikira.
9 Turishima rwose iyo dufite intege nke ariko mwe mukaba mufite imbaraga. Kandi icyo dusenga dusaba ni uko mwahinduka, mukongera gukora ibikwiriye.
10 Ni yo mpamvu mbandikiye ibi tutari kumwe, kugira ngo igihe tuzaba turi kumwe bitazaba ngombwa ko mfata imyanzuro ikomeye mpuje n’ububasha Umwami yampaye.+ Impamvu yabumpaye ni ukubatera inkunga, si ukubaca intege.
11 None rero bavandimwe, mukomeze kwishima, mukomeze guhinduka mukore ibyiza, mukomeze guhumurizwa,+ mugire imitekerereze imwe,+ mubane amahoro,+ kandi Imana y’urukundo n’amahoro+ izabana namwe.
12 Mwese muramukanye kandi muhoberane mufite ibyishimo.*
13 Abigishwa bose ba Kristo* barabasuhuza.
14 Umwami wacu Yesu Kristo akomeze kubagaragariza ineza ye ihebuje,* kandi mwese Imana ibagaragarize urukundo, ibahe n’umwuka wera.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muramukanishe gusomana kwera.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abera.”
^ Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”