Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto 2:1-17

  • Pawulo yifuzaga ko bagira ibyishimo (1-4)

  • Umuntu wakoze icyaha ababarirwa kandi akagarurwa mu itorero (5-11)

  • Pawulo ari i Tirowa no muri Makedoniya (12, 13)

  • Umurimo dukora. Urugendo rwo kwiyerekana (14-17)

    • Ntiducuruza ijambo ry’Imana (17)

2  Niyemeje ko ningaruka iwanyu ntazaza ngamije kubatera agahinda.  None se ndamutse mbateye agahinda kandi ari mwe mutuma ngira ibyishimo, ni nde wundi wazatuma ngira ibyishimo?  Icyatumye mbandikira, ni ukugira ngo ninza iwanyu ntazagira agahinda bitewe n’abari gutuma ngira ibyishimo. Nizeye ntashidikanya ko ibintera ibyishimo, namwe ari byo bibashimisha.  Nabandikiye ndi mu bibazo byinshi, mfite agahinda mu mutima kandi ndira amarira menshi. Icyakora sinashakaga kubatera agahinda,+ ahubwo nashakaga ko mumenya ko mbakunda cyane.  Niba hari umuntu wagize uwo atera agahinda,+ si njye yagateye ahubwo ni mwe mwese. Icyakora sinshaka gukoresha amagambo yo kubakomeretsa.  Uwo muntu yacyashywe n’abantu benshi muri mwe kandi rwose birahagije.  Ubu noneho mwagombye kumubabarira no kumuhumuriza,+ kugira ngo aticwa n’agahinda kenshi afite.+  Ubwo rero, ndabinginze mumugaragarize urukundo.+  Dore indi mpamvu itumye mbandikira: Ni ukugira ngo menye neza niba mwumvira muri byose. 10  Iyo mugize uwo mubabarira ku kintu icyo ari cyo cyose, nanjye mba mubabariye. Mu by’ukuri, nanjye niba hari uwo nababariye, namubabariye ku bwanyu, kandi na Kristo yarabibonye. 11  Ibyo nabikoze kugira ngo Satani atabona icyo adufatiraho,*+ kuko tutayobewe amayeri* ye.+ 12  Igihe nari ngeze i Tirowa+ ngiye gutangaza ubutumwa bwiza buvuga ibya Kristo, nabonye uburyo bwo gukora byinshi mu murimo w’Umwami. 13  Icyakora nababajwe n’uko ntabonye umuvandimwe wanjye Tito.+ Ni yo mpamvu nabasezeyeho ngakomeza nerekeza i Makedoniya.+ 14  Ariko Imana ishimwe, yo ituyobora mu rugendo dukora turi kumwe na Kristo. Tugenda twiyerekana tumeze nk’abantu bari kwishimira ko batsinze. Kumenya Imana bimeze nk’impumuro nziza, kandi Imana ituma abantu bari ahantu hose bumva iyo mpumuro nziza binyuze ku murimo dukora. 15  Twe dutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, Imana ibona ko tumeze nk’impumuro nziza. Iyo mpumuro igera ku bantu bazabona agakiza, ikagera no ku bazarimbuka. 16  Iyo iyo mpumuro igeze ku bantu bazarimbuka, ibaganisha ku rupfu,+ ariko yagera ku bazabona agakiza ikabaganisha ku buzima. None se ni nde wujuje ibisabwa kugira ngo akore uwo murimo? 17  Ni twe, kuko tudacuruza* ijambo ry’Imana+ nk’uko benshi babigenza, ahubwo tuvugana umutima utaryarya nk’abatumwe n’Imana, turi imbere yayo kandi turi kumwe na Kristo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “atadushuka.”
Cyangwa “imitego; imigambi mibi.”
Cyangwa “tudashaka inyungu dukoresheje.”