Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto 3:1-18
3 Ese birakwiye ko twongera kwisobanura tugaragaza abo turi bo? Hari ubwo se dukeneye kubazanira amabaruwa yemeza ko dukwiriye cyangwa ngo abe ari mwe muyaduha, nk’uko bamwe na bamwe babigenza?
2 Mwe ubwanyu muri nk’ibaruwa yemeza abo turi bo,+ yanditswe ku mitima yacu, izwi kandi isomwa n’abantu bose.
3 Uko bigaragara, mumeze nk’ibaruwa ya Kristo yanditswe natwe binyuze ku murimo wacu.+ Iyo baruwa ntiyandikishijwe wino,* ahubwo yandikishijwe umwuka w’Imana ihoraho. Ntiyanditswe ku bisate by’amabuye,+ ahubwo yanditswe ku mitima.+
4 Twizeye tudashidikanya ko turi abakozi b’Imana, binyuze kuri Kristo.
5 Ibyo ntibishatse kuvuga ko ubushobozi dufite ari bwo bwatumye twuzuza ibisabwa. Ahubwo kuba twujuje ibisabwa bituruka ku Mana.+
6 Ni yo yatumye twuzuza ibisabwa, ngo tubwirize ibirebana n’isezerano rishya,+ ridashingiye ku mategeko yanditswe,+ ahubwo rishingiye ku mwuka wera, kuko amategeko yanditswe yicisha,+ ariko umwuka wera ugatanga ubuzima.+
7 Nanone ayo mategeko yicisha yari yanditswe ku mabuye.+ Nyamara kandi yaje aherekejwe n’ubwiza bw’Imana, ku buryo Abisirayeli batashoboye kwitegereza mu maso ha Mose kubera ubwo bwiza burabagirana yari afite,+ kandi bwari ubwiza bushira.
8 None se niba ayo mategeko yaratanzwe mu cyubahiro cyinshi bigeze aho, umwuka wera+ wo ntiwagira icyubahiro cyinshi kurushaho?+
9 Niba amategeko azana urupfu+ yarahawe icyubahiro cyinshi,+ nta gushidikanya ko kwitwa umukiranutsi byo bifite icyubahiro cyinshi kurushaho.+
10 Icyubahiro amategeko yari afite cyahindutse ubusa ukigereranyije n’icyubahiro cy’isezerano rishya.+
11 Niba amategeko yagombaga kuzavaho yari afite icyubahiro,+ isezerano rizagumaho ryo rigomba kugira icyubahiro cyinshi kurushaho.+
12 Bityo rero, kubera ko dufite ibyo byiringiro,+ tuvuga tudafite ubwoba.
13 Ntitumeze nka Mose witwikiraga umwenda mu maso+ kugira ngo Abisirayeli batabona ubwiza burabagirana bwaherekezaga amategeko yari kuzavaho.
14 Icyakora ntibakoresheje ubushobozi bwabo bwo gutekereza ngo babisobanukirwe.+ Kugeza n’uyu munsi, iyo isezerano rya kera risomwa, ni nkaho uwo mwenda uba ugitwikiriye mu maso,+ kubera ko ukurwaho gusa binyuze kuri Kristo.+
15 Mu by’ukuri, kugeza n’uyu munsi iyo ibyanditswe na Mose bisomwa,+ uwo mwenda ni nkaho ukomeza gutwikira ubwenge bwabo.+
16 Ariko iyo umuntu ahindutse agakorera Yehova,* uwo mwenda ukurwaho.+
17 Yehova ni Umwuka,+ kandi aho umwuka wa Yehova uri, haba hari umudendezo.+
18 Iyo dufite mu maso hadatwikiriye tuba tumeze nk’indorerwamo zigaragaza ubwiza burabagirana bwa Yehova. Tugenda duhinduka tukamera nk’Imana, kandi tukagenda turushaho kugaragaza ubwiza bwayo nk’uko Yehova* abishaka.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni umuti w’ibara runaka bifashisha bandika.
^ Reba Umugereka wa A5.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Umwuka wa Yehova.”