Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto 4:1-18

  • Umucyo w’ubutumwa bwiza (1-6)

    • Ubwenge bw’abatizera bwarahumye (4)

  • Ubutunzi buri mu bikoresho bikozwe mu ibumba (7-18)

4  Nuko rero, ubwo dufite uyu murimo kubera imbabazi twagiriwe, ntitugomba gucika intege.  Twanze ibintu biteye isoni bikorwa mu ibanga. Ntitugira uburiganya cyangwa ngo tugoreke ijambo ry’Imana,+ ahubwo tumenyekanisha ukuri, tukabera urugero rwiza abantu bose* imbere y’Imana.+  Ariko niba ubutumwa bwiza tubwiriza buhishwe, buhishwe abantu bazarimbuka.  Ni bo batizera, kandi ni bo imana y’iyi si+ yahumye ubwenge+ kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza cyane bwerekeye Kristo, ari we shusho y’Imana,+ utabamurikira.+  Ntitubwiriza ibitwerekeyeho, ahubwo tubwiriza ibyerekeye Kristo Yesu, tukavuga ko ari Umwami, kandi tukavuga ukuntu twemeye kuba abagaragu banyu kubera Yesu.  Imana ni yo yavuze iti: “Umucyo umurikire mu mwijima,”+ kandi ni yo yamurikiye imitima yacu+ kugira ngo tugire ubumenyi buhebuje ku byerekeye Imana binyuze kuri Kristo.*  Twahawe umurimo wihariye ugereranywa n’ubutunzi bw’agaciro,+ nubwo twe tumeze nk’ibikoresho bikozwe mu ibumba.+ Ibyo bigaragaza ko twahawe imbaraga zirenze iz’abantu. Izo mbaraga si izacu ahubwo ziva ku Mana.+  Tuba duhanganye n’ibibazo byinshi ariko ntiducika intege. Tuba twumva tutazi icyo twakora, ariko ntitwiheba.+  Turatotezwa, ariko Imana ntidutererana.+ Tuba turemerewe n’imihangayiko myinshi, ariko turihangana.*+ 10  Aho tujya hose, tuba duhanganye n’akaga gashobora gutuma dupfa nk’uko byagenze kuri Yesu.+ Ibyo bituma abantu babona ko tubabazwa nk’uko Yesu na we yababajwe. 11  Turiho, ariko buri gihe tuba twugarijwe n’akaga+ kuko turi abigishwa ba Yesu. Nanone ibyo bituma abantu babona ko tubabazwa nk’uko Yesu na we yababajwe. 12  Ubwo rero kuba duhora duhanganye n’urupfu, ni byo bizatuma mubona ubuzima. 13  Ibyanditswe biravuga ngo: “Naravuze,+ kuko nari nizeye ko Imana iri bumfashe.” Natwe rero, dufite uko kwizera kandi ni ko gutuma tuvuga. 14  Tuzi ko natwe Imana izatuzura nk’uko yazuye Yesu. Izatuzura maze tubane na we.+ 15  Ibintu byose bikorwa ku bwanyu kugira ngo ineza ihebuje* y’Imana irusheho kwiyongera, bitewe n’abantu benshi bashimira, bigatuma Imana ihabwa icyubahiro.+ 16  Ubwo rero, ntiducika intege. Nubwo umubiri wacu ugenda usaza kandi ukagira intege nke, mu mutima wacu no mu bwenge bwacu tugenda tuba bashya uko bwije n’uko bukeye. 17  Nubwo ibigeragezo duhura na byo bishobora kuba iby’akanya gato kandi bikaba bidakomeye, bizaduhesha ibihembo byiza cyane kandi bizahoraho iteka ryose.+ 18  Ubwo rero, tujye dukomeza gutekereza ku bintu tudashobora kubonesha amaso,+ aho gutekereza ku bintu tubona, kuko ibiboneka ari iby’akanya gato, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imitimanama y’abantu bose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu maso ha Kristo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “dukubitwa hasi ariko ntibigera ubwo dupfa.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”