Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto 5:1-21

  • Twifuza cyane guhabwa inzu yo mu ijuru (1-10)

  • Umurimo wo kwiyunga n’Imana (11-21)

    • Icyaremwe gishya (17)

    • Intumwa zihagarariye Kristo (20)

5  Tuzi ko inzu yacu yo ku isi, ni ukuvuga uyu mubiri wacu umeze nk’ihema, nisenyuka+ tuzagira inzu ituruka ku Mana itarubatswe n’abantu,+ ari yo nzu ihoraho yo mu ijuru.*  Iyi nzu tuyituyemo tubabara, ariko twifuza cyane kuzahabwa iyatugenewe ituruka mu ijuru,+  kugira ngo tuzayinjiremo* tuyibemo bityo tutazabura aho dutura.*  Koko rero, twebwe abafite uyu mubiri ugereranywa n’ihema turababaye kandi turaremerewe cyane. Icyakora ntabwo twifuza kuwiyambura, ahubwo twifuza kwambara undi+ kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka aho kugumana uyu mubiri upfa.+  Imana ni yo yaduteganyirije ibyo bintu byose+ kandi yaduhaye isezerano* ry’ibyo tuzabona, igihe yaduhaga umwuka wera.+  Ni yo mpamvu duhora dufite ubutwari bwinshi, kandi tuzi ko mu gihe tugifite uyu mubiri tutaba turi kumwe n’Umwami,+  kuko tugenda tuyobowe no kwizera, tutayobowe n’ibyo tureba.  Ariko nubwo bimeze bityo, dufite ubutwari bwinshi kandi tuba twifuza kwamburwa iyi mibiri dufite tukajya kubana n’Umwami.+  Ni yo mpamvu dukora uko dushoboye kugira ngo twemerwe na we, twaba turi kumwe na we cyangwa tutari kumwe na we. 10  Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo, kugira ngo buri wese ahemberwe ibyo yakoze agifite umubiri usanzwe, byaba ibyiza cyangwa ibibi.+ 11  Ku bw’ibyo rero, kubera ko tuzi icyo gutinya Umwami ari cyo, dukomeza kwigisha abantu tubemeza. Imana iratuzi neza kandi niringiye ko namwe mwamenye neza abo turi bo. 12  Ntituri kongera kwimenyekanisha imbere yanyu twemeza ko dukwiriye, ahubwo turi kubaha impamvu zigaragaza ko tubatera ishema, kugira ngo mubone icyo musubiza abiratana ibigaragara inyuma,+ batiratana ibiri mu mutima. 13  Niba hari ikintu twakoze cyatumye abantu batekereza ko turi abasazi,+ twagikoze tugira ngo tubafashe kugirana ubucuti n’Imana. Niba hari icyo twakoze kigaragaza ko dufite ubwenge, ni mwe cyagiriye akamaro. 14  Urukundo Kristo adukunda ni rwo rutuma tugira icyo dukora, tukamwumvira. Ibyo biterwa n’uko twasobanukiwe iki kintu: Umuntu umwe yapfiriye bose,+ kubera ko bose bari barapfuye.* 15  Nanone yapfiriye bose kugira ngo abariho badakomeza kubaho bakora ibyo bishakiye,+ ahubwo bakore ibishimisha uwabapfiriye kandi akazurwa. 16  Ubwo rero, uhereye ubu ntitukibona abantu tugendeye ku bigaragarira amaso.+ Nubwo bamwe muri twe ari uko twabonaga Kristo, ubu si ko bikimeze.+ 17  Kubera iyo mpamvu rero, iyo umuntu yunze ubumwe na Kristo, aba ari icyaremwe gishya.+ Ibya kera biba byaravuyeho, hakaba hasigaye ibintu bishya. 18  Ariko ibintu byose bituruka ku Mana yo yatumye twiyunga na yo binyuze kuri Kristo,+ maze ikaduha umurimo wo gufasha abandi kongera kuba incuti zayo.+ 19  Ni ukuvuga ko Imana yiyunze n’abantu b’iyi si binyuze kuri Kristo,+ ntiyakomeza kubona ko ari abanyabyaha,+ kandi ni twe yahaye ubutumwa bufasha abantu kongera kuba incuti zayo.+ 20  Bityo rero, turi intumwa+ zihagarariye* Kristo.+ Mbese ni nk’aho Imana yinginga binyuze kuri twe. Turabinginga mu izina rya Kristo ngo: “Mwiyunge n’Imana.” 21  Kristo ntiyigeze akora icyaha,+ ariko Imana yaramutanze ngo abe igitambo cy’ibyaha byacu, kugira ngo binyuze kuri we Imana ibone ko turi abakiranutsi.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni imvugo y’ikigereranyo yerekeza ku mubiri w’umwuka.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tuzayambare.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tutazasangwa twambaye ubusa.”
Cyangwa “gihamya; avanse.”
Uko bigaragara, ibi byerekeza ku kuntu abantu bose bari barakatiwe urwo gupfa, kuko ari abanyabyaha.
Cyangwa “ba ambasaderi.” Ambasaderi ni umuntu uba uhagarariye umutegetsi runaka mu kindi gihugu.