Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto 6:1-18
6 Ubwo dukorana n’Imana,+ turabinginga nanone ngo ntimukemere ineza ihebuje* ibagaragariza, hanyuma ngo muyipfushe ubusa.+
2 Imana iravuze iti: “Mu gihe nagennye cyo kukugaragariza ineza narakumvise, kandi igihe cyo kugukiza kigeze naragufashije.”+ Iki ni cyo gihe Imana itugaragariza ko itwemera kandi uyu ni wo munsi wo kudukiza.
3 Uko byagenda kose, twirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyaca abandi intege,* kugira ngo umurimo wacu utavugwa nabi.+
4 Ahubwo mu byo dukora byose, tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana.+ Twihanganira ibigeragezo byinshi, ibibazo bitandukanye, ubukene, ingorane,+
5 gukubitwa, gufungwa,+ ibitero by’abagizi ba nabi, tugakoreshwa imirimo ivunanye cyane, tukarara tudasinziriye, kandi tudafite icyo kurya.+
6 Turahatana ngo dukore ibyiza, tukabaho mu buryo buhuje n’ibyo twamenye, tukihangana,+ tukaba abagwaneza,+ tukemera ko umwuka wera utuyobora, kandi tukagira urukundo rutarimo uburyarya.+
7 Tuvugisha ukuri, tukishingikiriza ku mbaraga z’Imana,+ kandi ni nkaho tugendana intwaro mu kuboko kwacu kw’iburyo* n’ukw’ibumoso,* zidufasha gukora ibikwiriye.+
8 Duhabwa icyubahiro ubundi tugasuzugurwa, tukavugwa nabi ubundi tukavugwa neza. Abantu bavuga ko tubeshya nyamara tuvugisha ukuri.
9 Abantu badufata nk’abatazwi nyamara Imana ituzi neza. Badufata nk’abenda gupfa* nyamara turi bazima.+ Baraduhana ariko ntibatwica.+
10 Abantu baba batekereza ko tubabaye nyamara duhorana ibyishimo. Babona ko turi abakene nyamara dufasha benshi bakaba abakire. Babona ko nta cyo twigirira ariko dufite ibintu byose.+
11 Mwa Bakorinto mwe, twababwiye ibintu byose tudaca ku ruhande kandi urukundo tubakunda rwarushijeho kwiyongera.*
12 Ntitwifata ngo tureke kubagaragariza urukundo,+ ariko mwe murifata ntimutugaragarize urukundo.
13 Ni yo mpamvu mbabwira nk’ubwira abana banjye nti: “Namwe nimurusheho kugaragaraza urukundo.”*+
14 Ntimukifatanye n’abatizera+ kuko nta ho muhuriye. None se gukiranuka no kwica amategeko byahurira he?+ Cyangwa se umucyo n’umwijima bifitanye irihe sano?+
15 Kandi se Kristo na Satani* bahuriye he?+ Cyangwa se umuntu wizera* n’utizera bahuriye he?+
16 None se ibigirwamana byaba bikora iki mu rusengero rw’Imana?+ Turi urusengero rw’Imana ihoraho,+ kuko Imana yavuze iti: “Nzatura hagati yabo.+ Nzabana na bo, mbe Imana yabo kandi na bo bazaba abantu banjye.”+
17 “Yehova* yaravuze ati: ‘Nuko rero muve muri abo bantu kandi mwitandukanye na bo. Ntimuzongere gukora ku kintu cyabo cyanduye,’”+ “‘nanjye nzabemera.’”+
18 “Yehova Ushoborabyose aravuze ati: ‘Muzambera abahungu n’abakobwa,+ nanjye mbe Papa wanyu.’”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
^ Cyangwa “cyabera abandi igisitaza.”
^ Ishobora kuba ari iyo bakoresha barwana.
^ Ishobora kuba ari iyo bakoresha bitabara.
^ Cyangwa “nk’abakwiriye gupfa.”
^ Cyangwa “umutima wacu uragutse.”
^ Cyangwa “nimwaguke.”
^ Cyangwa “umuntu w’indahemuka.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Beliyali.” Ni izina ry’Igiheburayo risobanura umuntu udafite icyo amaze.
^ Reba Umugereka wa A5.