Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto 8:1-24

  • Gukusanya imfashanyo zigenewe Abakristo b’i Yudaya (1-15)

  • Tito yoherezwa i Korinto (16-24)

8  None rero bavandimwe, turashaka kubamenyesha ibihereranye n’ineza ihebuje* Imana yagaragarije amatorero y’i Makedoniya.+  Bahuye n’ibigeragezo bikomeye hamwe n’imibabaro. Nyamara ibyishimo byabo byinshi byatumye batanga batizigamye nubwo bari bafite ubukene bukabije.  Dukurikije ubushobozi bari bafite,+ ndahamya ko ibyo bakoze byari birenze ubushobozi bwabo.+  Bakomezaga kudusaba batwinginga cyane ngo tubareke na bo bagire icyo batanga, kandi bagire uruhare muri uwo murimo wo gufasha abigishwa ba Kristo.*+  Ntibakoze ibyo twari tubitezeho gusa, ahubwo binyuze ku bushake bw’Imana, baritanze bakora umurimo w’Umwami n’umutima wabo wose, kandi natwe baradushyigikira.  Ibyo byatumye dusaba Tito+ kurangiza uwo murimo wo gukusanya imfashanyo zanyu zivuye ku mutima, kuko ari we wari warawutangije.  Tuzi ko ibintu byose mubikora neza. Mufite ukwizera gukomeye, mufite ubushobozi bwo kuvuga, mufite ubumenyi bwinshi, mugira umwete mu byo mukora byose kandi mukunda abandi nk’uko namwe tubakunda. Ubwo rero, mukomeze gukora n’uwo murimo wo gutanga imfashanyo mubyishimiye.+  Ibi simbivuze ngamije kubategeka. Ahubwo mbivuze ngira ngo mumenye umwete abandi bagaragaje, kandi mbagerageze ndebe niba urukundo rwanyu ruzira uburyarya.  Muzi ineza ihebuje Umwami wacu Yesu Kristo yagaragaje. Nubwo yari afite ibintu byose, yemeye kuba umukene kubera mwe,+ kugira ngo mube abakire binyuze ku bukene bwe. 10  Kuri ibyo ndatanga igitekerezo:+ Gukora uyu murimo bibafitiye akamaro. Ubu hashize umwaka mutangiye kuwukora, kandi mwagaragaje ko mushaka kuwukora. 11  Ubwo rero, uwo murimo mwatangiye nimuwurangize. Nk’uko mwagaragaje ko mushaka kuwukora, abe ari na ko muwurangiza mukurikije ubushobozi bwanyu. 12  Iyo mbere na mbere umuntu afite ubushake bwo gutanga, birushaho kuba byiza, iyo atanze akurikije icyo afite+ aho gutanga ibyo adafite. 13  Sinshaka ko gutanga byorohera abandi, hanyuma ngo mwe bibagore. 14  Ahubwo nshaka ko habaho kunganirana, kugira ngo ibisagutse ku byo mufite byunganire iby’abandi, na bo ibyo bazasagura bizunganire ibyanyu, bityo habeho kuringaniza. 15  Ibyo bihuje n’uko ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Umuntu ufite byinshi ntiyagize byinshi bikabije, kandi ufite bike ntiyagize bike bikabije.”+ 16  Nuko rero, Imana ishimwe kuko yatumye Tito+ abitaho abikuye ku mutima nk’uko natwe tubitaho. 17  Ibyo twamusabye yabyemeye abyishimiye, kandi yifuzaga cyane kubikora. Ni yo mpamvu ashimishijwe no kuza iwanyu. 18  Ariko tumwohereje ari kumwe n’umuvandimwe ushimwa mu matorero yose, bitewe n’ibyo akora ku bw’ubutumwa bwiza. 19  Si ibyo gusa, ahubwo ni na we amatorero yatoranyije kugira ngo ajye adufasha igihe turi mu murimo wo gutanga imfashanyo, uwo akaba ari umurimo tugomba kwitaho kugira ngo Umwami ahabwe icyubahiro, kandi ugaragaza ko twifuza gufasha tubikuye ku mutima. 20  Ibyo bituma twirinda ko hagira umuntu uwo ari we wese ugira icyo atugaya ku birebana n’izo mfashanyo zatanganywe ubuntu bwinshi tugomba kwitaho.+ 21  ‘Dukora uko dushoboye ngo tube inyangamugayo mu byo dukora byose, atari imbere ya Yehova gusa, ahubwo n’imbere y’abantu.’+ 22  Nanone kandi, tubatumye bari kumwe n’umuvandimwe wacu twagerageje muri byinshi tugasanga afite umwete, ariko ubu noneho afite umwete mwinshi kurushaho bitewe n’icyizere cyinshi abafitiye. 23  Niba hari ikibazo icyo ari cyo cyose mufite kuri Tito, nababwira ko ari umukozi mugenzi wanjye, ufatanya nanjye mu murimo tubakorera. Nanone niba hari ikibazo icyo ari cyo cyose mufite kuri abo bavandimwe bacu, nababwira ko ari bo amatorero yatoranyije akabatuma kandi bahesha Kristo icyubahiro. 24  Ubwo rero, muzabereke ko mubakunda+ kandi mwereke amatorero impamvu dukunda kubavuga neza.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “abera.”