Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto 9:1-15
9 Naho ku byerekeye umurimo wo gufasha abigishwa ba Kristo,+ sinari nkwiriye no kubibandikira.
2 Nzi neza ko mushaka gufasha. Ni na yo mpamvu mbavuga neza mu Bakristo b’i Makedoniya. Navuze ko mwebwe Abakristo bo muri Akaya* mumaze umwaka wose mwifuza kugira icyo mutanga. Kuba mwaragize umwete wo gutanga, ni byo byatumye abenshi mu Bakristo b’i Makedoniya na bo bifuza kugira icyo batanga.
3 Ariko mbatumyeho abavandimwe, kugira ngo muzabe mwiteguye rwose nk’uko nakundaga kubivuga, bityo ibintu byiza mbavugaho ku bijyanye n’ubuntu mugira, bazabone ko ari ukuri.
4 Naho ubundi ndamutse nzanye n’Abanyamakedoniya bagasanga mutiteguye, ari twe, ari namwe, twese twakorwa n’isoni bitewe n’icyo cyizere tubafitiye.
5 Ni yo mpamvu natekereje ko ari ngombwa gusaba abavandimwe ngo baze iwanyu mbere y’igihe, kandi bategure hakiri kare imfashanyo zanyu zivuye ku mutima nk’uko mwari mwarabyiyemeje, kugira ngo izo mfashanyo zanyu zizabe ari impano ivuye ku mutima koko, atari nk’ikintu babatse ku gahato.
6 Ariko nk’uko mubizi, iyo umuntu ateye imbuto nke asarura imyaka mike. Ariko iyo ateye imbuto nyinshi, asarura imyaka myinshi.+
7 Buri wese ajye atanga nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atinuba* cyangwa asa n’ushyizweho agahato,+ kuko Imana ikunda umuntu utanga yishimye.+
8 Nanone kandi, Imana ishobora kubagaragariza ineza yayo ihebuje,* kugira ngo mujye muhora mufite ibyo mukeneye, bityo mukore umurimo mwiza wose.+
9 (Ni na ko ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Agira ubuntu bwinshi agaha abakene. Azahora akiranuka iteka.”+
10 Nuko rero, Imana iha umuhinzi imbuto zo gutera, igaha n’abantu umugati wo kurya, izabaha imbuto nyinshi zo gutera, kandi itume mweza cyane bitewe n’uko mugira ubuntu.)
11 Imana yabahaye imigisha myinshi kugira ngo namwe mutange mubigiranye ubuntu, maze abantu bashimire Imana bitewe n’imfashanyo muzaba mwaduhaye ngo tuzishyire abandi.
12 Uyu murimo wo gufasha abandi, ntugamije gusa guha abigishwa ba Kristo*+ ibyo bakeneye, ahubwo nanone utuma abantu benshi bashimira Imana.
13 Uyu murimo wo gufasha abandi, utuma abantu basingiza Imana. Ugaragaza ko mwemeye ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, kandi ni na bwo mubwiriza. Ikindi kandi mwagaragaje ubuntu mufasha abigishwa ba Kristo, mugafasha n’abandi bantu.+
14 Nanone babasabira binginga bavuga ko babakunda kandi ko bifuza cyane kubabona, bitewe n’uko Imana yabagaragarije ineza yayo ihebuje.
15 Imana ishimwe kubera ko yatugiriye ubuntu ikaduha impano ihebuje.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni intara ya Roma, Korinto ikaba ari yo murwa mukuru wayo.
^ Cyangwa “afite ubushake buke.”
^ Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
^ Cyangwa “abera.”