Igitabo cya kabiri cy’Abami 10:1-36

  • Yehu yica abo mu muryango wa Ahabu (1-17)

    • Yehonadabu afatanya na Yehu (15-17)

  • Yehu yica abasengaga Bayali (18-27)

  • Ibyaranze ubutegetsi bwa Yehu (28-36)

10  Ahabu+ yari afite abahungu 70 i Samariya. Nuko Yehu yandika amabaruwa ayohereza i Samariya ku bayobozi+ n’abanyacyubahiro b’i Yezereli no ku bareraga abana ba Ahabu,* agira ati:  “Aho muri, muri kumwe n’abana ba shobuja Ahabu. Nanone mufite intwaro, amagare y’intambara, amafarashi n’imijyi ikikijwe n’inkuta. Ubwo rero mukimara kubona iyi baruwa,  mutoranye umwe mu bahungu ba shobuja mubona ukwiriye kurusha abandi, mumushyire ku ntebe y’ubwami ya papa we, hanyuma murwanirire umuryango wa shobuja.”  Bagira ubwoba cyane baravuga bati: “Ubu se niba abami babiri barananiwe kumutsinda,+ ni twe twabishobora?”  Nuko uwayoboraga ibyo mu rugo rw’umwami, umuyobozi w’umujyi, abandi bayobozi hamwe n’abareraga abana ba Ahabu, bohereza umuntu ngo abwire Yehu ati: “Turi abagaragu bawe. Icyo uri butubwire cyose turagikora. Nta n’umwe turi bugire umwami. Wowe ukore icyo ubona gikwiriye.”  Yehu yandika ibaruwa ya kabiri ivuga iti: “Niba munshyigikiye kandi mukaba mwiteguye kunyumvira, nimuce abahungu ba shobuja imitwe maze ejo nk’iki gihe muzayinzanire i Yezereli.” Icyo gihe abahungu b’umwami uko ari 70 bari kumwe n’abanyacyubahiro bo mu mujyi babareraga.  Bakimara kubona iyo baruwa, bafata abahungu b’umwami uko bari 70 barabica,+ imitwe yabo bayishyira mu bitebo bayoherereza Yehu i Yezereli.  Umuntu araza abwira Yehu ati: “Bazanye imitwe y’abahungu b’umwami.” Nuko Yehu aravuga ati: “Nimuyirundemo ibirundo bibiri ku marembo y’umujyi bihagume kugeza ejo mu gitondo.”  Bukeye arasohoka, ahagarara imbere y’abantu bose arababwira ati: “Muri abere.* None se niba naragambaniye databuja nkamwica,+ ni nde wishe aba bose? 10  Mumenye ko nta jambo na rimwe rya Yehova, mu byo Yehova yavuze ku muryango wa Ahabu ritazasohora,*+ kandi ko Yehova yashohoje ibyo yavuze akoresheje umugaragu we Eliya.”+ 11  Nanone Yehu yica abo mu muryango wa Ahabu bose bari basigaye i Yezereli, yica abanyacyubahiro be bose, inshuti ze magara n’abatambyi be,+ kugeza aho yabamariye bose.+ 12  Nuko arazamuka ajya i Samariya. Iruhande rw’inzira hari inzu bogosheragamo ubwoya bw’intama. 13  Yehu ahura n’abavandimwe ba Ahaziya+ umwami w’u Buyuda. Arababaza ati: “Muri ba nde?” Baramusubiza bati: “Turi abavandimwe ba Ahaziya. Tugiye kureba uko abana b’umwami n’ab’umwamikazi* bamerewe.” 14  Ahita avuga ati: “Nimubafate!” Bose uko ari 42 barabafata babicira ku kigega cy’amazi cy’inzu bogosheragamo ubwoya bw’intama, ntiyagira n’umwe asiga.+ 15  Avuye aho ahura na Yehonadabu+ umuhungu wa Rekabu+ aje guhura na we. Yehu aramusuhuza* aramubaza ati: “Ese uranshyigikiye n’umutima wawe wose* nk’uko nanjye ngushyigikiye n’umutima wanjye wose?” Yehonadabu aramusubiza ati: “Ndagushyigikiye!” Yehu aravuga ati: “Niba unshyigikiye, mpereza ukuboko.” Yehonadabu amuhereza ukuboko. Nuko Yehu amwuriza mu igare rye. 16  Aramubwira ati: “Ngwino tujyane urebe ukuntu ntihanganira abarwanya* Yehova.”+ Yehu ajyana na we mu igare rye ry’intambara. 17  Nuko agera i Samariya, yica abo mu muryango wa Ahabu bose bari barasigaye arabamara,+ nk’uko Yehova yari yarabibwiye Eliya.+ 18  Yehu ateranyiriza hamwe abantu bose, arababwira ati: “Ahabu yasenze Bayali mu rugero ruto cyane,+ ariko Yehu we azayisenga cyane kurushaho. 19  None nimumpamagarire abahanuzi bose ba Bayali,+ abayisenga bose n’abatambyi bayo bose.+ Ntihagire n’umwe ubura kuko ngiye gutambira Bayali igitambo gikomeye. Ubura wese azicwa.” Ariko ayo yari amayeri Yehu yakoresheje kugira ngo yice abasenga Bayali bose. 20  Yehu arongera aravuga ati: “Nimutangaze ko hari* ikoraniro ryihariye rya Bayali.” Nuko barabitangaza. 21  Hanyuma Yehu yohereza abantu muri Isirayeli hose ngo bahamagare abasenga Bayali, maze bose baraza. Nta n’umwe wasigaye ataje. Binjira mu rusengero rwa Bayali+ bararwuzura, kuva mu ruhande rumwe kugeza mu rundi. 22  Abwira uwari ushinzwe icyumba cyabikwagamo imyenda ati: “Zanira abasenga Bayali bose imyenda.” Nuko Arayibazanira. 23  Yehu yinjirana na Yehonadabu+ umuhungu wa Rekabu mu rusengero rwa Bayali. Abwira abasenga Bayali ati: “Murebe neza niba nta muntu usenga Yehova uri hano. Murebe ko hari abasenga Bayali gusa.” 24  Binjira mu rusengero kugira ngo batambe n’ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo. Yehu yari yashyize hanze abasirikare be 80 arababwira ati: “Nihagira uwo nabarindishije ubacika, uwo yacitse arapfa mu mwanya we.” 25  Nuko Yehu arangije gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro, abwira abarinzi n’abakuru b’ingabo ati: “Nimwinjire mubice! Ntihagire n’umwe ubacika.”+ Abarinzi n’abakuru b’ingabo babicisha inkota, bakajya bajugunya intumbi zabo hanze. Bakomeza kubica bagera no mu cyumba cy’imbere* cy’urusengero rwa Bayali. 26  Hanyuma basohora inkingi z’amabuye* zisengwa + zo mu rusengero rwa Bayali barazitwika.+ 27  Basenye inkingi isengwa+ ya Bayali, basenya n’urusengero rwayo,+ nuko baruhindura imisarani kugeza n’uyu munsi. 28  Uko ni ko Yehu yakuye Bayali muri Isirayeli. 29  Ibyaha bya Yerobowamu umuhungu wa Nebati byatumye Abisirayeli bakora icyaha ni byo byonyine Yehu ataretse gukora. Yakomeje gusenga bya bimasa bya zahabu, kimwe cyari i Beteli ikindi kiri i Dani.+ 30  Nuko Yehova abwira Yehu ati: “Kubera ko wagize neza ugakora ibyo mbona ko bikwiriye, ugakorera umuryango wa Ahabu+ ibyari mu mutima wanjye byose, abagukomokaho* bazagusimbura ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.”+ 31  Icyakora Yehu ntiyakurikije Amategeko ya Yehova Imana ya Isirayeli n’umutima we wose.+ Ntiyaretse gukora ibyaha nk’ibya Yerobowamu watumye Abisirayeli bakora icyaha.+ 32  Icyo gihe Yehova yatangiye kugenda yambura Isirayeli tumwe mu turere twayo. Hazayeli yakomeje kugaba ibitero mu turere twose twa Isirayeli,+ 33  kuva kuri Yorodani ugana iburasirazuba, akarere kose ka Gileyadi, ni ukuvuga akarere k’abakomoka kuri Gadi, ak’abakomoka kuri Rubeni n’ak’abakomoka kuri Manase,+ no kuva kuri Aroweri iri mu Kibaya cya Arunoni, kugeza i Gileyadi n’i Bashani.+ 34  Andi mateka ya Yehu, ni ukuvuga ibyo yakoze byose n’ibikorwa bye by’ubutwari byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 35  Nuko Yehu arapfa* bamushyingura i Samariya. Umuhungu we Yehowahazi+ aba ari we umusimbura aba umwami. 36  Yehu yamaze imyaka 28 ari umwami wa Isirayeli ategekera i Samariya.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abarezi ba Ahabu.”
Cyangwa “abakiranutsi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nta jambo na rimwe Yehova yavuze ku birebana n’umuryango wa Ahabu rizagwa hasi.”
Ni ukuvuga, Umwamikazi Yezebeli wari mama w’Umwami Yehoramu.
Cyangwa “amuha umugisha.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ese umutima wawe utunganiye uwanjye?”
Cyangwa “urebe ishyaka ndwanira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nimweze.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umujyi.” Ishobora kuba yari inzu ikomeye.
Cyangwa “kugeza ku buvivi; igisekuru cya kane.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”