Igitabo cya kabiri cy’Abami 11:1-21

  • Ataliya afata ubutegetsi ku ngufu (1-3)

  • Yehowashi agirwa umwami mu ibanga (4-12)

  • Ataliya yicwa (13-16)

  • Yehoyada ashyiraho abayobozi (17-21)

11  Ataliya+ mama wa Ahaziya abonye ko umuhungu we yapfuye,+ atanga itegeko ngo bice abashoboraga kuba abami bose.+  Ariko Yehosheba wari umukobwa w’Umwami Yehoramu akaba na mushiki wa Ahaziya, yiba Yehowashi+ umuhungu wa Ahaziya, amukura mu bana b’umwami bari bagiye kwicwa, amujyana ari hamwe n’umugore wamureraga abahisha mu cyumba cy’imbere cyo kuraramo. Uko ni ko bamuhishe Ataliya ntiyamwica.  Akomeza kubana n’uwo mugore wamureraga, bamarana imyaka itandatu bihishe mu nzu ya Yehova. Icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.  Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada atumaho abayoboraga amatsinda y’abantu ijana ijana bari bashinzwe kurinda umwami* n’abari bahagarariye abarindaga i bwami.+ Nuko baraza bamusanga ku nzu ya Yehova. Agirana na bo isezerano kandi abarahiriza mu nzu ya Yehova, hanyuma abereka umwana w’umwami.+  Arabategeka ati: “Dore icyo musabwa gukora: Abangana na kimwe cya gatatu cyanyu bazaze ku Isabato kurinda inzu* y’umwami.+  Abandi bangana na kimwe cya gatatu bazarinda irembo ryitwa Fondasiyo, abandi bangana na kimwe cya gatatu babe ku irembo riri inyuma y’abashinzwe kurinda inzu y’umwami. Muzajye musimburana kurinda inzu y’umwami.  Amatsinda yanyu abiri yagombaga kuruhuka ku Isabato azahagume, akomeze kurinda inzu ya Yehova kugira ngo arinde umwami.  Muzakikize umwami impande zose, buri wese afite intwaro ye mu ntoki. Nihagira umuntu ushaka kubinjirana muzamwice. Muzagumane n’umwami aho azaba ari hose.”*  Abayoboraga abantu ijana ijana+ bakora ibyo umutambyi Yehoyada yari yabategetse byose. Nuko buri wese afata abasirikare be bagombaga gukora ku Isabato n’abagombaga kuruhuka ku Isabato, basanga umutambyi Yehoyada.+ 10  Umutambyi aha abayoboraga abasirikare ijana ijana amacumu n’ingabo zifite ishusho y’uruziga byahoze ari iby’Umwami Dawidi byari mu nzu ya Yehova. 11  Abarindaga ibwami bajya aho bari bashinzwe kurinda,+ buri wese afite intwaro ye mu ntoki, kuva mu ruhande rw’iburyo rw’inzu kugeza mu ruhande rw’ibumoso, hafi y’igicaniro+ n’inzu, bakikije umwami. 12  Yehoyada asohora umwana w’umwami+ amwambika ikamba ry’abami ku mutwe, amushyiraho n’umuzingo wanditseho Amategeko y’Imana,+ nuko bamugira umwami, bamusukaho amavuta. Abantu bakoma amashyi bati: “Umwami arakabaho!”+ 13  Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukaga, ahita aza abasanga ku nzu ya Yehova.+ 14  Nuko arebye abona umwami ahagaze iruhande rw’inkingi, nk’uko byari bisanzwe bigenda.+ Abakuru b’abasirikare n’abavuzaga impanda*+ bari bahagaze iruhande rw’umwami kandi abaturage bose bo mu gihugu bari bishimye bavuza impanda. Ataliya abibonye aca imyenda yari yambaye, arasakuza ati: “Muri abagambanyi! Mwangambaniye!” 15  Ariko umutambyi Yehoyada ategeka abayoboraga abasirikare ijana ijana,+ ni ukuvuga abakuru b’abasirikare, ati: “Nimumukure mu bantu kandi umukurikira wese mumwicishe inkota!” Umutambyi yari yavuze ati: “Ntimumwicire mu nzu ya Yehova.” 16  Baramufata bamujyana ku Irembo ry’Amafarashi ry’inzu y’umwami,*+ barahamwicira. 17  Nuko Yehoyada asaba umwami n’abaturage+ kugirana na Yehova isezerano ry’uko bazakomeza kuba abantu ba Yehova. Nanone Yehoyada yagiranye isezerano n’umwami n’abaturage.+ 18  Hanyuma abantu bose bo muri icyo gihugu bajya mu rusengero rwa Bayali basenya ibicaniro byayo,+ ibishushanyo byayo barabimenagura+ na Matani umutambyi wa Bayali+ bamwicira imbere y’ibicaniro. Nuko umutambyi ashyiraho abagenzuzi bo kwita ku nzu ya Yehova.+ 19  Nanone yateranyirije hamwe abayoboraga abantu ijana ijana,+ ni ukuvuga abari bashinzwe kurinda umwami,* abarindaga ibwami+ n’abaturage bose bo muri icyo gihugu maze bavana umwami mu nzu ya Yehova, bamujyana mu nzu* y’umwami banyuze mu irembo ry’abarindaga ibwami. Nuko yicara ku ntebe y’ubwami.+ 20  Abaturage bose barishima. Icyo gihe umujyi wagize umutekano kuko Ataliya bari bamwicishije inkota hafi y’inzu y’umwami. 21  Yehowashi+ yabaye umwami afite imyaka irindwi.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Abakari.”
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihe azaba asohotse n’igihe azaba yinjiye.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Abakari.”
Cyangwa “ingoro.”