Igitabo cya kabiri cy’Abami 12:1-21

  • Yehowashi, umwami w’u Buyuda (1-3)

  • Yehowashi asana urusengero (4-16)

  • Ibitero by’Abasiriya (17, 18)

  • Yehowashi yicwa (19-21)

12  Mu mwaka wa karindwi w’ubutegetsi bwa Yehu,+ Yehowashi+ yabaye umwami, amara imyaka 40 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Sibiya w’i Beri-sheba.+  Yehowashi yakomeje gukora ibishimisha Yehova igihe cyose umutambyi Yehoyada yamugiraga inama.  Icyakora ahantu hirengeye ho gusengera+ ntihavuyeho kandi abantu bari bakihatambira ibitambo umwotsi wabyo ukazamuka.  Yehowashi abwira abatambyi ati: “Mujye mufata amafaranga yose abantu bazana mu nzu ya Yehova,+ ni ukuvuga amafaranga y’umusoro umuntu wese atanga,+ amafaranga abantu bahize umuhigo batanga* n’amafaranga yose umuntu azana mu nzu ya Yehova ku bushake.+  Abatambyi ni bo bazajya bayahabwa n’abayatanze,* maze bayakoreshe basana iyo nzu, ahantu hose babona hangiritse.”+  Byageze mu mwaka wa 23 w’ubutegetsi bwa Yehowashi, abatambyi batarasana aho iyo nzu yangiritse.+  Nuko Umwami Yehowashi ahamagaza umutambyi Yehoyada+ n’abandi batambyi, arababaza ati: “Kuki mutarasana aho iyi nzu yangiritse? Kuva ubu ntimuzongere kwakira amafaranga abantu bazana niba atagiye gukoreshwa mu mirimo yo gusana iyi nzu.”+  Nuko abatambyi bemera ko batazongera kwakira amafaranga abantu batangaga kandi ko atari bo bashinzwe gusana iyo nzu.  Umutambyi Yehoyada afata isanduku+ atobora umwenge ku mupfundikizo wayo, ayishyira iruhande rw’igicaniro, ku ruhande rw’iburyo rw’aho umuntu yinjiriraga mu nzu ya Yehova. Aho ni ho abatambyi bari abarinzi b’amarembo bashyiraga amafaranga yose abantu bazanye mu nzu ya Yehova.+ 10  Iyo babonaga amafaranga amaze kuba menshi mu isanduku, umunyamabanga w’umwami n’umutambyi mukuru barazaga bagafata* amafaranga ari mu nzu ya Yehova maze bakayabara.+ 11  Ayo mafaranga babaze bayahaga abari bahagarariye imirimo yakorwaga ku nzu ya Yehova. Abo na bo bayishyuraga ababaji n’abubatsi bakoraga ku nzu ya Yehova,+ 12  n’abafundi n’abacongaga amabuye. Nanone bayaguraga ibiti n’amabuye aconze bakoreshaga basana ahasenyutse ku nzu ya Yehova, bakayakoresha no mu bindi byose byakenerwaga basana iyo nzu. 13  Icyakora, ayo mafaranga yazanwaga mu nzu ya Yehova ntiyakoreshejwe mu gukora amabesani mu ifeza, udukoresho two kuzimya umuriro, ibisorori, impanda,*+ cyangwa ibindi bikoresho bikozwe muri zahabu n’ibikozwe mu ifeza byo mu nzu ya Yehova.+ 14  Bayahaga abari bashinzwe imirimo gusa, bakayakoresha basana inzu ya Yehova. 15  Abo bantu bahabwaga amafaranga kugira ngo bayahe abakozi, ntibagenzurwaga kuko bari inyangamugayo.+ 16  Icyakora amafaranga y’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha+ n’igitambo cyo gukuraho icyaha ntiyazanwaga mu nzu ya Yehova. Yari ay’abatambyi.+ 17  Icyo gihe ni bwo Hazayeli+ umwami wa Siriya yazamutse agatera i Gati akahafata,+ hanyuma akiyemeza no kujya gutera Yerusalemu.*+ 18  Yehowashi umwami w’u Buyuda abyumvise, afata amafaranga yose yari yaratanzweho amaturo yera, ni ukuvuga ayo ba sekuruza ari bo Yehoshafati, Yehoramu na Ahaziya, abami b’u Buyuda, bari barahaye Imana, afata n’ayari mu bubiko bw’inzu ya Yehova no mu bubiko bw’inzu* y’umwami, na zahabu yose yarimo, abyoherereza Hazayeli umwami wa Siriya.+ Nuko Hazayeli areka gutera Yerusalemu. 19  Andi mateka ya Yehowashi, ni ukuvuga ibintu byose yakoze, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda. 20  Ariko abagaragu be bishyize hamwe baramugambanira,+ bamwicira ku nzu y’i Milo,*+ ku nzira imanuka ijya i Sila. 21  Abagaragu be, ari bo Yozakari umuhungu wa Shimeyati, na Yehozabadi umuhungu wa Shomeri, ni bo bamwishe.+ Nuko ashyingurwa hamwe na ba sekuruza mu Mujyi wa Dawidi, umuhungu we Amasiya aba ari we umusimbura aba umwami.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “amafaranga umuntu asabwa gutanga bitewe n’agaciro yahawe.”
Cyangwa “abo baziranye.”
Cyangwa “bagapfunyika mu dufuka.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yerekeza amaso i Yerusalemu kugira ngo ahatere.”
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahantu barunze itaka.” Birashoboka ko yari inyubako imeze nk’igihome.