Igitabo cya kabiri cy’Abami 13:1-25

  • Yehowahazi, umwami wa Isirayeli (1-9)

  • Yehowashi, umwami wa Isirayeli (10-13)

  • Elisa agerageza Yehowashi (14-19)

  • Elisa apfa; amagufwa ye atuma umuntu azuka (20, 21)

  • Ibyo Elisa yahanuye bwa nyuma biba (22-25)

13  Mu mwaka wa 23 w’ubutegetsi bwa Yehowashi umuhungu wa Ahaziya umwami w’u Buyuda, Yehowahazi umuhungu wa Yehu yabaye umwami muri Isirayeli, amara imyaka 17 ategekera i Samariya.  Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, akomeza gukora ibyaha nk’ibyo Yerobowamu umuhungu wa Nebati yakoze, agatuma Abisirayeli bakora icyaha. Ntiyigeze abireka.  Nuko Yehova arakarira Abisirayeli cyane abateza Hazayeli umwami wa Siriya na Beni-hadadi umuhungu wa Hazayeli, bamara igihe kirekire babategeka.  Hashize igihe Yehowahazi yinginga Yehova ngo abafashe, Yehova aramwumva kuko yabonaga ukuntu umwami wa Siriya yafataga nabi Abisirayeli.  Nuko Yehova abaha umuntu wo kubatabara, abakiza Abasiriya, Abisirayeli bongera gutura mu mazu yabo nk’uko byari bimeze mbere.*  (Icyakora ntibaretse gukora ibyaha abo mu muryango wa Yerobowamu bakoze n’ibyo Abisirayeli bakoze babitewe na Yerobowamu. Bakomeje gukora ibyo byaha* kandi inkingi y’igiti* yo gusenga yari i Samariya, yarahagumye.)  Yehowahazi yari asigaranye gusa ingabo 50 zigendera ku mafarashi, amagare y’intambara 10 n’abandi basirikare 10.000, kuko umwami wa Siriya yari yarabarimbuye, akabahindura nk’umukungugu wo ku mbuga bahuriraho imyaka.  Andi mateka ya Yehowahazi, ni ukuvuga ibyo yakoze byose n’ibikorwa bye by’ubutwari, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli.  Nuko Yehowahazi arapfa,* bamushyingura i Samariya. Umuhungu we Yehowashi aramusimbura aba ari we uba umwami. 10  Mu mwaka wa 37 w’ubutegetsi bwa Yehowashi umwami w’u Buyuda, Yehowashi umuhungu wa Yehowahazi yabaye umwami muri Isirayeli, amara imyaka 16 ategekera i Samariya. 11  Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, akora ibyaha nk’ibyo Yerobowamu umuhungu wa Nebati yakoze, agatuma Abisirayeli bakora ibyaha. Ntiyaretse kubikora.* 12  Andi mateka ya Yehowashi, ni ukuvuga ibintu byose yakoze, ibikorwa bye by’ubutwari, n’intambara yarwanye na Amasiya umwami w’u Buyuda, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 13  Nuko Yehowashi arapfa,* Yerobowamu* aba ari we umusimbura aba umwami. Yehowashi ashyingurwa i Samariya, ahari hashyinguwe abami ba Isirayeli. 14  Igihe Elisa yari arwaye indwara yaje kumwica, Yehowashi umwami wa Isirayeli yaramanutse ajya kumusura, aramuririra ati: “Databuja, databuja, mbonye igare ry’intambara rya Isirayeli n’abagendera ku mafarashi bayo!” 15  Nuko Elisa aramubwira ati: “Fata umuheto n’imyambi.” Afata umuheto n’imyambi. 16  Elisa abwira umwami wa Isirayeli ati: “Fata umuheto wawe mu biganza.” Nuko afata umuheto we, hanyuma Elisa ashyira ibiganza bye hejuru y’iby’umwami. 17  Aramubwira ati: “Fungura idirishya ryo mu ruhande rw’iburasirazuba.” Ararifungura. Elisa aramubwira ati: “Rasa!” Nuko ararasa. Elisa aravuga ati: “Uyu ni umwambi wa Yehova wo kugukiza, ni wo uzagukiza Siriya. Uzatsindira Abasiriya muri Afeki ubarimbure bose.” 18  Elisa arongera aramubwira ati: “Fata imyambi.” Arayifata. Elisa abwira umwami wa Isirayeli ati: “Yikubite hasi.” Ayikubita hasi inshuro eshatu arekera aho. 19  Umukozi w’Imana y’ukuri aramurakarira, aramubwira ati: “Iyo uyikubita hasi inshuro eshanu cyangwa esheshatu, wari kuzatsinda Abasiriya ukabarimbura bose. None uzabatsinda inshuro eshatu gusa.” 20  Nyuma yaho Elisa arapfa baramushyingura. Muri icyo gihe hari amatsinda y’abasahuzi y’Abamowabu yakundaga gutera igihugu mu ntangiriro z’umwaka.* 21  Nuko igihe kimwe abantu bari bagiye gushyingura umuntu wari wapfuye, babona itsinda ry’abasahuzi. Bahita bajugunya uwo murambo mu mva ya Elisa bariruka. Uwo murambo ukoze ku magufwa ya Elisa, uwo muntu wari wapfuye arazuka arahagarara. 22  Hazayeli umwami wa Siriya yagiriraga nabi Abisirayeli mu gihe cyose cy’ubutegetsi bwa Yehowahazi. 23  Icyakora Yehova yabagiriye impuhwe, abagirira imbabazi kandi abereka ko abitayeho kubera isezerano yagiranye na Aburahamu, Isaka na Yakobo. Ntiyashatse kubarimbura kandi ntiyabataye kugeza n’uyu munsi. 24  Igihe Hazayeli umwami wa Siriya yapfaga, umuhungu we Beni-hadadi yaramusimbuye aba ari we uba umwami. 25  Hanyuma Yehowashi umuhungu wa Yehowahazi yambura Beni-hadadi umuhungu wa Hazayeli imijyi Hazayeli yari yarambuye papa we Yehowahazi mu ntambara. Yehowashi yamutsinze inshuro eshatu, yisubiza imijyi ya Isirayeli.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, bafite amahoro n’umutekano.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yakomeje kubigenderamo.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yagendeye muri ibyo byaha.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Ni ukuvuga, Yerobowamu wa 2.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uko umwaka utashye.”