Igitabo cya kabiri cy’Abami 15:1-38

  • Azariya, umwami w’u Buyuda (1-7)

  • Abami ba nyuma ba Isirayeli: Zekariya 8-12), Shalumu (13-16), Menahemu (17-22), Pekahiya (23-26), Peka (27-31)

  • Yotamu, umwami w’u Buyuda (32-38)

15  Mu mwaka wa 27 w’ubutegetsi bwa Yerobowamu* umwami wa Isirayeli, Azariya*+ umuhungu wa Amasiya+ umwami w’u Buyuda yagiye ku butegetsi.+  Yagiye ku butegetsi afite imyaka 16, amara imyaka 52 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Yekoliya, akaba yari uw’i Yerusalemu.  Yakomeje gukora ibishimisha Yehova, nk’ibyo papa we Amasiya yari yarakoze.+  Icyakora ahantu hirengeye ho gusengera ntihavuyeho+ kandi abantu bari bakihatambira ibitambo, umwotsi wabyo ukazamuka.+  Yehova ateza uwo mwami indwara, apfa akirwaye ibibembe.+ Yakomeje kuba mu nzu iri ukwayo,+ umuhungu w’umwami witwaga Yotamu+ ari we ushinzwe ibyo mu rugo* rwe, akanacira imanza abaturage bo mu gihugu.+  Andi mateka ya Azariya,+ ni ukuvuga ibyo yakoze byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda.  Hanyuma Azariya arapfa,* maze bamushyingura hamwe na ba sekuruza+ mu Mujyi wa Dawidi. Nuko umuhungu we Yotamu aramusimbura aba ari we uba umwami.  Mu mwaka wa 38 w’ubutegetsi bwa Azariya+ umwami w’u Buyuda, Zekariya+ umuhungu wa Yerobowamu yabaye umwami wa Isirayeli, amara amezi atandatu ategekera i Samariya.  Yakoze ibyo Yehova yanga kimwe na ba sekuruza. Ntiyigeze areka ibyaha Yerobowamu umuhungu wa Nebati yakoze agatuma Abisirayeli bakora icyaha.+ 10  Nuko Shalumu umuhungu wa Yabeshi aramugambanira amwicira+ ahitwa Ibuleyamu,+ amaze kumwica aramusimbura aba ari we uba umwami. 11  Andi mateka ya Zekariya yanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 12  Ibyo byasohoje ibyo Yehova yari yarabwiye Yehu ati: “Abagukomokaho*+ bazagusimbura ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.”+ Kandi ni ko byagenze. 13  Mu mwaka wa 39 w’ubutegetsi bwa Uziya+ umwami w’u Buyuda, Shalumu umuhungu wa Yabeshi yabaye umwami, amara ukwezi kumwe ategekera i Samariya. 14  Nuko Menahemu umuhungu wa Gadi ava i Tirusa+ arazamuka ajya i Samariya, yica Shalumu+ umuhungu wa Yabeshi. Amaze kumwica aramusimbura aba ari we uba umwami. 15  Andi mateka ya Shalumu n’ubugambanyi bwe, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 16  Icyo gihe ni bwo Menahemu yavuye i Tirusa akarimbura Tifusa n’abari bayirimo n’abari bari mu turere twaho bose, kuko abo muri uwo mujyi banze kumukingurira amarembo. Yaraharimbuye maze abagore baho batwite abasatura inda. 17  Mu mwaka wa 39 w’ubutegetsi bwa Azariya umwami w’u Buyuda, Menahemu umuhungu wa Gadi yabaye umwami muri Isirayeli, amara imyaka 10 ategekera i Samariya. 18  Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga. Igihe cyose yari akiriho, ntiyaretse ibyaha byose Yerobowamu umuhungu wa Nebati yakoze agatuma Abisirayeli bakora icyaha.+ 19  Nuko Puli+ umwami wa Ashuri atera icyo gihugu. Menahemu amuha toni 34* z’ifeza, ngo amushyigikire maze ubwami bwe bukomere.+ 20  Kugira ngo Menahemu abone iyo feza yo guha umwami wa Ashuri, yayatse abagabo bakomeye kandi b’abakire bo muri Isirayeli,+ buri wese amutegeka gutanga garama 600* z’ifeza. Hanyuma umwami wa Ashuri abona kuva muri icyo gihugu. 21  Andi mateka ya Menahemu,+ ni ukuvuga ibyo yakoze byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 22  Hanyuma Menahemu arapfa,* umuhungu we Pekahiya aramusimbura aba ari we uba umwami. 23  Mu mwaka wa 50 w’ubutegetsi bwa Azariya umwami w’u Buyuda, Pekahiya umuhungu wa Menahemu yabaye umwami muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ategekera i Samariya. 24  Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, ntiyareka ibyaha Yerobowamu umuhungu wa Nebati yakoze agatuma Abisirayeli bakora icyaha.+ 25  Nuko Peka+ umuhungu wa Remaliya, wari umukuru w’ingabo ze, amugambanira ari kumwe n’abagabo 50 b’i Gileyadi, amwicira i Samariya mu munara w’inzu* y’umwami, amwicana na Arugobu na Ariyeha. Amaze kumwica aramusimbura aba ari we uba umwami. 26  Andi mateka ya Pekahiya, ni ukuvuga ibyo yakoze byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 27  Mu mwaka wa 52 w’ubutegetsi bwa Azariya umwami w’u Buyuda, Peka+ umuhungu wa Remaliya yabaye umwami muri Isirayeli, amara imyaka 20 ategekera i Samariya. 28  Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, ntiyareka ibyaha Yerobowamu umuhungu wa Nebati yakoze agatuma Abisirayeli bakora icyaha.+ 29  Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Peka umwami wa Isirayeli, Tigulati-pileseri+ umwami wa Ashuri yateye Isirayeli, afata umujyi wa Iyoni, uwa Abeli-beti-maka,+ uwa Yanowa, uwa Kedeshi,+ uwa Hasori, uwa Gileyadi+ n’uwa Galilaya, ni ukuvuga igihugu cyose cya Nafutali,+ afata abaturage baho abajyana muri Ashuri ku ngufu.+ 30  Nuko Hoseya+ umuhungu wa Ela agambanira Peka umuhungu wa Remaliya aramwica, aramusimbura aba ari we uba umwami. Hari mu mwaka wa 20 w’ubutegetsi bwa Yotamu+ umuhungu wa Uziya. 31  Andi mateka ya Peka, ni ukuvuga ibyo yakoze byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 32  Mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Peka, umuhungu wa Remaliya umwami wa Isirayeli, Yotamu+ umuhungu wa Uziya+ umwami w’u Buyuda yagiye ku butegetsi. 33  Yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Yerusha, akaba yari umukobwa wa Sadoki.+ 34  Yakoze ibishimisha Yehova nk’ibyo papa we Uziya yakoze.+ 35  Icyakora ahantu hirengeye ho gusengera ntihavuyeho kandi abantu bari bakihatambira ibitambo, umwotsi wabyo ukazamuka.+ Ni we wubatse irembo rya ruguru ry’inzu ya Yehova.+ 36  Andi mateka ya Yotamu, ni ukuvuga ibyo yakoze byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda. 37  Muri ibyo bihe Yehova yatumye Resini umwami wa Siriya na Peka+ umuhungu wa Remaliya batangira gutera u Buyuda.+ 38  Hanyuma Yotamu arapfa, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu mujyi wa sekuruza Dawidi. Umuhungu we Ahazi aramusimbura aba ari we uba umwami.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura ngo: “Yehova yarafashije.” Yitwa Uziya mu 2Bm 15:13; 2Ng 26:1-23; Yes 6:1 no muri Zk 14:5.
Ni ukuvuga, Yerobowamu wa 2.
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Cyangwa “kugeza ku buvivi; igisekuru cya kane.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 1.000.” Italanto ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 50.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Cyangwa “ingoro.”