Igitabo cya kabiri cy’Abami 16:1-20

  • Ahazi, umwami w’u Buyuda (1-6)

  • Ahazi asaba ko Abasiriya bamufasha (7-9)

  • Ahazi yubaka igicaniro nk’icy’abapagani (10-18)

  • Urupfu rwa Ahazi (19, 20)

16  Mu mwaka wa 17 w’ubutegetsi bwa Peka umuhungu wa Remaliya, Ahazi umuhungu wa Yotamu umwami w’u Buyuda yagiye ku butegetsi.  Ahazi yabaye umwami afite imyaka 20, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Ntiyakoze ibishimisha Yehova Imana ye nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.  Yakoze ibibi nk’iby’abami ba Isirayeli, anatwika umuhungu we, akora n’ibindi bintu by’amahano byakorwaga n’abantu bo mu bihugu Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.  Yakomeje gutambira ibitambo ahantu hirengeye hose, ku dusozi no munsi y’igiti gitoshye cyose, umwotsi wabyo ukazamuka.  Icyo gihe Resini umwami wa Siriya na Peka umuhungu wa Remaliya umwami wa Isirayeli barazamutse batera i Yerusalemu. Bagose Ahazi, ariko bananirwa gufata uwo mujyi.  Nanone icyo gihe Resini umwami wa Siriya yashubije umujyi wa Elati Abedomu, hanyuma yirukana Abayahudi* muri Elati. Abedomu na bo bajya muri Elati barahatura kugeza n’uyu munsi.  Nuko Ahazi yohereza abantu kuri Tigulati-pileseri umwami wa Ashuri ngo bamubwire bati: “Ndi umugaragu wawe nkaba n’umuhungu wawe. Ngwino unkize umwami wa Siriya n’umwami wa Isirayeli bari kundwanya.”  Ahazi afata ifeza na zahabu byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu bubiko bw’inzu* y’umwami, abyoherereza umwami wa Ashuri nka ruswa.  Umwami wa Ashuri yemera ibyo amusabye, atera i Damasiko arahafata. Abaturage baho abajyana i Kiri ku ngufu, naho Resini we aramwica. 10  Umwami Ahazi ajya i Damasiko guhura na Tigulati-pileseri umwami wa Ashuri. Abonye igicaniro cyari i Damasiko yoherereza umutambyi Uriya ishusho y’icyo gicaniro n’igishushanyo kigaragaza uko cyubatse. 11  Umutambyi Uriya yubaka icyo gicaniro akurikije ibintu byose Umwami Ahazi yari yamwoherereje ari i Damasiko. Yarangije kucyubaka Umwami Ahazi ataragaruka avuye i Damasiko. 12  Umwami Ahazi avuye i Damasiko abona icyo gicaniro, aracyegera agitambiraho ibitambo. 13  Akomeza kujya agitambiraho ibitambo bye bitwikwa n’umuriro n’amaturo ye y’ibinyampeke. Nanone yagisukagaho amaturo ye y’ibyokunywa, akanatonyangirizaho amaraso y’ibitambo bye bisangirwa. 14  Hanyuma yimura igicaniro cy’umuringa cyari imbere ya Yehova agikura aho cyari giteretse, imbere y’inzu, hagati y’igicaniro cye n’inzu ya Yehova, agishyira mu majyaruguru y’aho igicaniro cye cyari giteretse. 15  Umwami Ahazi ategeka umutambyi Uriya ati: “Igitambo cya mu gitondo gitwikwa n’umuriro, ujye ugitwikira ku gicaniro kinini hamwe n’ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba, igitambo gitwikwa n’umuriro cy’umwami n’ituro rye ry’ibinyampeke. Nanone ujye ugitambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro, amaturo y’ibinyampeke n’amaturo y’ibyokunywa by’abaturage. Nanone kandi, ujye ukinyanyagizaho amaraso yose y’ibitambo bitwikwa n’umuriro n’amaraso yose y’ibindi bitambo. Naho igicaniro cy’umuringa cyo, nzafata umwanzuro w’uko nzakigenza.” 16  Nuko umutambyi Uriya akora ibyo Umwami Ahazi yamutegetse byose. 17  Nanone Umwami Ahazi akura ku magare amabati yari mu mpande zayo, ayacamo ibice, anakuraho ibikarabiro byari biyateretseho. Ikigega cy’amazi* cyari giteretse ku bimasa by’umuringa agikuraho agitereka ku mabuye ashashe. 18  Ibaraza ritwikiriye bari barubatse kuri iyo nzu ryakoreshwaga ku Isabato hamwe n’umuryango wo ku nzu ya Yehova umwami yinjiriragamo, yabyimuriye ahandi. Ibyo yabikoze abitewe no gutinya umwami wa Ashuri. 19  Andi mateka ya Ahazi, ni ukuvuga ibyo yakoze, yanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda. 20  Hanyuma Ahazi arapfa,* bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Mujyi wa Dawidi. Umuhungu we Hezekiya* aramusimbura aba ari we uba umwami.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “abantu bo mu Buyuda.”
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Inyanja.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Bisobanura “Yehova atanga imbaraga.”