Igitabo cya kabiri cy’Abami 2:1-25

  • Eliya azamuka mu kirere ajyanywe n’umuyaga (1-18)

    • Elisa afata umwenda w’abahanuzi wa Eliya (13, 14)

  • Elisa akiza amazi y’i Yeriko (19-22)

  • Idubu zica abana b’abahungu b’i Beteli (23-25)

2  Igihe Yehova yari hafi kujyana Eliya+ mu kirere* akoresheje umuyaga,*+ Eliya na Elisa+ bavuye i Gilugali.+  Eliya abwira Elisa ati: “Guma aha, kuko Yehova anyohereje i Beteli.” Ariko Elisa aramusubiza ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova Imana n’imbere yawe* ko ntari bugusige.” Nuko baramanukana bajya i Beteli.+  Abana b’abahanuzi* bari i Beteli basanga Elisa, baramubaza bati: “Ese wari uzi ko uyu munsi Yehova ari bugutandukanye na shobuja?”+ Arabasubiza ati: “Nanjye ndabizi. Ngaho nimuceceke!”  Eliya aramubwira ati: “Elisa we! Guma aha kuko Yehova anyohereje i Yeriko.”+ Ariko Elisa aramusubiza ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova Imana n’imbere yawe* ko ntari bugusige.” Nuko bajyana i Yeriko.  Abana b’abahanuzi bari i Yeriko basanga Elisa, baramubaza bati: “Ese wari uzi ko uyu munsi Yehova ari bugutandukanye na shobuja?” Arabasubiza ati: “Nanjye ndabizi. Ngaho nimuceceke!”  Eliya abwira Elisa ati: “Guma aha, kuko Yehova anyohereje kuri Yorodani.” Ariko Elisa aramusubiza ati: “ndahiriye imbere ya Yehova n’imbere yawe* ko ntari bugusige.” Nuko barajyana.  Abana b’abahanuzi 50 barabakurikira maze bahagarara kure bareba Eliya na Elisa bari ku nkombe ya Yorodani.  Eliya afata umwenda we w’abahanuzi+ arawuzinga nk’inkoni awukubita ku mazi maze amazi yigabanyamo kabiri. Amwe ajya ibumoso andi ajya iburyo, nuko bombi bambukira ku butaka bwumutse.+  Bakimara kwambuka Eliya abwira Elisa ati: “Urifuza ko ngukorera iki mbere y’uko Imana intandukanya nawe?” Elisa aramubwira ati: “ndakwinginze mpa ku+ mwuka*+ Imana yaguhaye.” 10  Eliya aramusubiza ati: “Unsabye ikintu gikomeye. Numbona igihe Imana iri bube intandukanyije nawe ibyo wifuza biri bube, ariko nutambona ntabwo biri bube.” 11  Bakigenda baganira, haza igare ry’intambara ryaka umuriro ryari rikuruwe n’amafarashi yaka umuriro,+ rirabatandukanya. Nuko Eliya azamuka mu kirere* ajyanywe n’umuyaga.+ 12  Ibyo byose byabaye Elisa abireba maze arataka ati: “Databuja, databuja,* mbonye igare ry’intambara rya Isirayeli n’abagendera ku mafarashi bayo!”+ Amaze kubona arenze afata imyenda yari yambaye ayicamo kabiri.+ 13  Hanyuma atoragura umwenda w’abahanuzi+ wari wavuye kuri Eliya ukagwa, aragenda ahagarara ku nkombe ya Yorodani. 14  Nuko afata wa mwenda wa Eliya wari waguye, awukubita ku mazi aravuga ati: “Yehova Imana ya Eliya ari he?” Awukubise ku mazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya iburyo andi ajya ibumoso, nuko Elisa arambuka.+ 15  Abana b’abahanuzi bari i Yeriko bamubonye akiri kure baravuga bati: “Umwuka wa Eliya wagiye kuri Elisa.”+ Nuko baza guhura na we bamupfukama imbere bakoza imitwe hasi. 16  Baramubwira bati: “Twebwe abagaragu bawe turi kumwe n’abagabo 50 b’intwari. Reka bajye gushakisha shobuja. Wenda umwuka* wa Yehova wamuzamuye umujugunya ku musozi cyangwa mu kibaya.”+ Ariko arababwira ati: “Ntimubohereze.” 17  Bakomeza kubimusaba. Yumvise bimurambiye arababwira ati: “Ngaho nimubohereze.” Bohereza abo bagabo 50 bamara iminsi itatu yose bamushakisha ariko baramubura. 18  Bagarutse basanga Elisa i Yeriko+ aho yabaga, arababwira ati: “Sinari nababwiye nti: ‘ntimujyeyo’?” 19  Hashize igihe abantu bo muri uwo mujyi babwira Elisa bati: “Databuja, ahantu umujyi wacu uri ni heza nk’uko ubyirebera.+ Icyakora amazi y’ino aha ni mabi kandi ubutaka bwaho ntibwera.”* 20  Elisa arababwira ati: “Nimunzanire agasorori kakiri gashya mugashyiremo umunyu.” Nuko barakamuzanira. 21  Ajya ku isoko y’ayo mazi ajugunyamo umunyu,+ aravuga ati: “Yehova aravuze ati: ‘aya mazi ndayakijije. Ntazongera gutuma abantu bapfa cyangwa ngo atume ubutaka bwanga kwera.’”* 22  Kuva ubwo ayo mazi aba meza kugeza n’ubu,* nk’uko Elisa yari yabivuze. 23  Ava aho arazamuka ajya i Beteli. Ari mu nzira agenda, abana b’abahungu bava mu mujyi batangira kumuserereza+ bati: “Va hano wa mugabo w’uruhara we! Va hano wa mugabo w’uruhara we!” 24  Arahindukira arabareba maze asaba Yehova ko yabateza ibyago. Nuko idubu ebyiri z’ingore+ ziva mu ishyamba zishwanyaguza abana 42 muri bo.+ 25  Avuye aho ajya ku Musozi wa Karumeli,+ ahavuye agaruka i Samariya.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umuyaga wa serwakira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu ijuru.”
Cyangwa “ndahiye ubugingo bwawe.”
Bishobora kuba bisobanura, ishuri ryigishaga abahanuzi cyangwa ishyirahamwe ryabo.
Cyangwa “ndahiye ubugingo bwawe.”
Cyangwa “ndahiye ubugingo bwawe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imigabane ibiri y’umwuka ukuriho.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu ijuru.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “data, data.”
Cyangwa “umuyaga.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Amazi y’ino aha atuma abagore bakuramo inda.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Atume abagore bakuramo inda.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.