Igitabo cya kabiri cy’Abami 22:1-20
22 Yosiya+ yabaye umwami afite imyaka umunani, amara imyaka 31 ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Yedida, akaba yari umukobwa wa Adaya w’i Bosikati.+
2 Yakoze ibishimisha Yehova, yigana ibyiza sekuruza Dawidi yakoze,+ akomeza kumvira ntiyakora ibikorwa bibi.
3 Mu mwaka wa 18 w’ubutegetsi bw’Umwami Yosiya, yohereje Shafani umuhungu wa Asaliya, umuhungu wa Meshulamu wari umunyamabanga, amutuma mu nzu ya Yehova+ ati:
4 “Jya kureba umutambyi mukuru Hilukiya,+ umubwire yegeranye amafaranga yose azanwa mu nzu ya Yehova,+ ni ukuvuga ayo abarinzi b’amarembo bahabwa n’abaturage.+
5 Ayo mafaranga ahabwe abahagarariye akazi gakorerwa ku nzu ya Yehova, na bo bayahe abakozi bakora ku nzu ya Yehova bazasane ahasenyutse*+
6 ni ukuvuga abanyabukorikori, abubatsi n’abafundi. Ayo mafaranga bazayagure imbaho n’amabuye aconze yo gusana iyo nzu.+
7 Icyakora abazahabwa ayo mafaranga ntibazagenzurwe, kuko ari inyangamugayo.”+
8 Nyuma yaho umutambyi mukuru Hilukiya abwira umunyamabanga Shafani ati:+ “Nabonye igitabo cy’Amategeko+ mu nzu ya Yehova.” Nuko Hilukiya agihereza Shafani atangira kugisoma.+
9 Umunyamabanga Shafani ajya kureba umwami aramubwira ati: “Abagaragu bawe begeranyije amafaranga yose yabonetse yari muri iyo nzu, nuko bayaha abahagarariye akazi gakorerwa ku nzu ya Yehova.”+
10 Nanone umunyamabanga Shafani abwira umwami ati: “Hari igitabo+ umutambyi Hilukiya yampaye.” Nuko Shafani atangira kugisomera imbere y’umwami.
11 Umwami akimara kumva amagambo yo mu gitabo cy’Amategeko aca imyenda yari yambaye.+
12 Nuko umwami ategeka umutambyi Hilukiya, Ahikamu+ umuhungu wa Shafani, Akibori umuhungu wa Mikaya, Shafani wari umunyamabanga na Asaya wari umugaragu w’umwami, ati:
13 “Nimugende mumbarize Yehova, mubarize n’abaturage n’u Buyuda bwose ku byanditse muri iki gitabo cyabonetse, kubera ko Yehova yaturakariye cyane,+ bitewe n’uko ba sogokuruza batumviye amagambo atureba yanditse muri iki gitabo, ntibakore ibyanditswemo byose.”
14 Nuko umutambyi Hilukiya, Ahikamu, Akibori, Shafani na Asaya bajya kureba umuhanuzikazi Hulida.+ Uwo muhanuzikazi yari umugore wa Shalumu, umuhungu wa Tikuva, umuhungu wa Haruhasi witaga ku myenda,* wari utuye mu gice gishya cy’umujyi wa Yerusalemu; bamubwira ibyo umwami yabatumye.+
15 Hulida arababwira ati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ngo: ‘mubwire uwo muntu wabantumyeho muti:
16 “Yehova aravuze ati: ‘ngiye guteza ibyago aha hantu n’abaturage baho, mbakorere ibintu byose umwami w’u Buyuda yasomye mu gitabo.+
17 Uburakari bwanjye bumeze nk’umuriro buzatwika aha hantu kandi nta wuzabuzimya+ kubera ko abahatuye bantaye bagatambira izindi mana+ ibitambo, umwotsi wabyo ukazamuka, kugira ngo bandakaze binyuze ku bikorwa byabo.’”+
18 Ariko umwami w’u Buyuda wabatumye kumubariza Yehova, mumubwire muti: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘ku bijyanye na ya magambo wasomye:
19 “Kubera ko umutima wawe wumviye* kandi ukicisha bugufi+ imbere ya Yehova, ukimara kumva urubanza naciriye aha hantu n’abaturage baho, mvuga ko bazagerwaho n’ibyago kandi ko umuntu wese uzumva ibyabagezeho azagira ubwoba, ukaba waciye imyenda yawe,+ ukanaririra imbere yanjye, nanjye nakumvise. Ni ko Yehova avuga.
20 Ni yo mpamvu nzatuma usanga ba sogokuruza bawe,* ugashyirwa mu mva yawe amahoro kandi amaso yawe ntabone ibyago byose nzateza aha hantu.’”’” Nuko bajya kubwira umwami ayo magambo.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ahangiritse.”
^ Uko bigaragara yitaga ku myenda y’abatambyi cyangwa iy’umwami.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutima wawe woroshye.”
^ Iyi ni imvugo y’ubusizi ivuga gupfa.