Igitabo cya kabiri cy’Abami 23:1-37
23 Nuko umwami atumaho abayobozi bose b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu.+
2 Hanyuma umwami ajya mu nzu ya Yehova ari kumwe n’abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu bose, abatambyi n’abahanuzi, ni ukuvuga abaturage bose, abato n’abakuru. Abasomera amagambo yose yanditse mu gitabo+ cy’isezerano+ cyari cyarabonetse mu nzu ya Yehova.+
3 Umwami ahagarara iruhande rw’inkingi, agirana na Yehova isezerano.+ Yiyemeza kumvira Yehova, gukurikiza amategeko ye, ibyo abibutsa n’amabwiriza ye, abikoranye umutima we wose n’ubugingo* bwe bwose, akora ibihuje n’amagambo y’isezerano yari yanditse muri icyo gitabo. Nuko abantu bose bemera ko bazubahiriza iryo sezerano.+
4 Umwami ategeka umutambyi mukuru Hilukiya+ n’abandi batambyi n’abarinzi b’amarembo gusohora mu rusengero rwa Yehova ibikoresho byose byakorewe Bayali, inkingi y’igiti*+ basenga n’ingabo zose zo mu kirere.* Abitwikira inyuma ya Yerusalemu mu materasi y’i Kidironi, ivu ryabyo arijyana i Beteli.+
5 Nuko akuraho abatambyi b’izindi mana, abo abami b’u Buyuda bari barashyizeho, kugira ngo bajye batambira ibitambo ahantu hirengeye mu mijyi y’i Buyuda no hafi ya Yerusalemu, akuraho n’abatambiraga ibitambo Bayali, izuba, ukwezi, amatsinda y’inyenyeri n’ingabo zose zo mu kirere.+
6 Hanyuma asohora inkingi y’igiti*+ basengaga yari mu nzu ya Yehova ayijyana inyuma ya Yerusalemu, mu Kibaya cya Kidironi, ayitwikirayo.+ Arangije arayisya ayihindura ivu, iryo vu arijugunya mu irimbi bashyinguragamo abantu basanzwe.+
7 Asenya amazu y’abagabo b’indaya bo mu rusengero+ yari mu nzu ya Yehova, aho abagore baboheraga amahema yakoreshwaga n’abasengaga inkingi y’igiti.*
8 Hanyuma umwami azana abatambyi bose bari mu mijyi y’i Buyuda kandi atuma ahantu hirengeye abatambyi batambiraga ibitambo umwotsi wabyo ukazamuka, haba ahantu hadakwiriye kongera gusengerwa kuva i Geba+ kugera i Beri-sheba.+ Nanone yasenye ahantu hirengeye hari hafi y’irembo rya Yosuwa, umuyobozi w’umujyi. Iyo umuntu yinjiraga mu marembo y’umujyi, aho hantu hirengeye habaga ari ibumoso bwe.
9 Abatambyi batambiraga ahantu hirengeye, bo ntibakoreraga ku gicaniro cya Yehova i Yerusalemu,+ ariko basangiraga imigati itarimo umusemburo n’abavandimwe babo.
10 Nuko umwami atuma i Tofeti+ mu kibaya cy’abahungu ba Hinomu,*+ haba ahantu hadakwiriye kongera gusengerwa kugira ngo hatagira umuntu wongera kuhatwikira umuhungu we cyangwa umukobwa we, amutambiye Moleki.+
11 Ntiyemeye ko amafarashi abami b’u Buyuda bari barahaye* izuba yongera kwinjira mu nzu ya Yehova anyuze hafi y’icyumba* cya Natani-meleki, umuyobozi w’ibwami, cyari hafi y’inkingi. Amagare y’intambara yari yarahawe izuba+ yarayatwitse
12 Umwami yanasenye ibicaniro abami b’u Buyuda bari barubatse ku gisenge cy’icyumba cyo hejuru+ cya Ahazi, asenya n’ibicaniro Manase yari yarubatse mu mbuga zombi z’inzu ya Yehova.+ Yarabimenaguye abihindura ifu, arangije iyo fu ayinyanyagiza mu kibaya cya Kidironi.
13 Umwami yanatumye ahantu hirengeye hari hateganye na Yerusalemu, hakaba hari mu majyepfo* y’Umusozi w’Imyelayo,* haba ahantu hadakwiriye kongera gusengerwa. Aho hantu hirengeye Salomo umwami wa Isirayeli yari yarahubakiye Ashitoreti, imanakazi iteye iseseme y’Abasidoni, Kemoshi imana iteye iseseme y’i Mowabu na Milikomu+ imana iteye iseseme y’Abamoni.+
14 Amenagura inkingi z’amabuye* zisengwa, atemagura inkingi z’ibiti+ zisengwa, aho zari ziri aharunda amagufwa y’abantu.
15 Nanone yasenye igicaniro cyari i Beteli, asenya n’ahantu hirengeye umwami Yerobowamu umuhungu wa Nebati yari yarubatse agatuma Abisirayeli bakora icyaha.+ Amaze kuhasenya yatwitse aho hantu hirengeye ahahindura ivu, atwika n’inkingi y’igiti* yo gusenga.+
16 Igihe Yosiya yahindukiraga akabona imva zari ku musozi, yasabye abantu kuvana amagufwa muri izo mva bakayatwikira kuri icyo gicaniro, kugira ngo kitazongera gukoreshwa mu gusenga, nk’uko Yehova yari yarabivuze akoresheje umuntu w’Imana y’ukuri wari waravuze ko ibyo bintu byari kuba.+
17 Hanyuma arabaza ati: “Ririya buye ndeba, riri ku mva ya nde?” Abantu bo muri uwo mujyi baramusubiza bati: “Iriya ni imva y’umuntu w’Imana y’ukuri wari waraturutse mu Buyuda,+ wari waravuze ibi bintu umaze gukorera igicaniro cy’i Beteli.”
18 Arababwira ati: “Nimumureke yiruhukire. Ntihagire ukora ku magufwa ye.” Nuko amagufwa ye ntihagira uyakoraho, hamwe n’ay’umuhanuzi wari waraturutse i Samariya.+
19 Nanone Yosiya yasenye insengero zari ahantu hirengeye abami ba Isirayeli bari barubatse mu mijyi y’i Samariya+ kugira ngo barakaze Imana, azigira nk’uko yagize iz’i Beteli.+
20 Abatambyi bose bakoreraga ahantu hirengeye bari aho abatambira ku bicaniro, arangije abitwikiraho amagufwa y’abantu.+ Hanyuma asubira i Yerusalemu.
21 Nuko umwami ategeka abantu bose ati: “Mukorere Yehova Imana yanyu umunsi mukuru wa Pasika+ nk’uko byanditse muri iki gitabo cy’isezerano.”+
22 Nta Pasika nk’iyo yari yarigeze ibaho, haba mu gihe cy’abacamanza ba Isirayeli, cyangwa mu gihe cyose cy’abami ba Isirayeli n’ab’u Buyuda.+
23 Ariko mu mwaka wa 18 w’ubutegetsi bw’Umwami Yosiya ni bwo uwo munsi mukuru wa Pasika bawukoreye Yehova i Yerusalemu.
24 Nanone, Yosiya yakuyeho abashitsi n’abapfumu,+ akuraho ibigirwamana basengeraga mu rugo,*+ ibigirwamana biteye iseseme* n’ibindi bintu biteye iseseme byari bikigaragara mu gihugu cy’i Buyuda no muri Yerusalemu. Yabitewe n’uko yashakaga gukora ibyari biri mu Mategeko+ yari yanditse muri cya gitabo umutambyi Hilukiya yabonye mu nzu ya Yehova.+
25 Mu bami bamubanjirije bose, nta n’umwe wagarukiye Yehova nka we, abikoranye umutima we wose, ubugingo bwe*+ bwose n’imbaraga ze zose, akurikije Amategeko ya Mose yose. Na nyuma ye nta wabayeho umeze nka we.
26 Icyakora Yehova ntiyigeze areka kurakarira u Buyuda uburakari bwe bumeze nk’umuriro, bitewe n’ibikorwa bibi byose Manase yakoze akarakaza Imana.+
27 Yehova yaravuze ati: “U Buyuda na bwo nzabwirukana+ nk’uko nirukanye Isirayeli+ kandi uyu mujyi natoranyije, ari wo Yerusalemu, nzawanga, nange n’inzu navuzeho nti: ‘Ni ho hazakomeza kuba izina ryanjye.’”+
28 Andi mateka ya Yosiya, ni ukuvuga ibyo yakoze byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda.
29 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yosiya, Farawo Neko umwami wa Egiputa yagiye guhurira n’umwami wa Ashuri hafi y’Uruzi rwa Ufurate, nuko Yosiya ajya kumurwanya. Ariko Neko amubonye ahita amwicira i Megido.+
30 Nuko abagaragu be batwara umurambo we mu igare bamukura i Megido bamujyana i Yerusalemu, bamushyingura mu mva ye. Nyuma yaho, abaturage bo muri icyo gihugu bafata Yehowahazi umuhungu wa Yosiya, bamusukaho amavuta bamugira umwami, asimbura papa we ku butegetsi.+
31 Yehowahazi+ yabaye umwami afite imyaka 23, amara amezi atatu ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Hamutali,+ akaba yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna.
32 Nuko atangira gukora ibyo Yehova yanga nk’ibyo ba sekuruza bari barakoze byose.+
33 Farawo Neko+ amufungira i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati kugira ngo adakomeza gutegeka i Yerusalemu, nuko ategeka igihugu cy’u Buyuda gutanga amande ya toni 3 n’ibiro 420* by’ifeza, n’ibiro 34* bya zahabu.+
34 Nanone Farawo Neko yashyizeho Eliyakimu umuhungu w’umwami Yosiya, asimbura papa we Yosiya aba umwami, ahindura izina rye amwita Yehoyakimu. Ariko Farawo ajyana Yehowahazi muri Egiputa,+ aza no gupfirayo.+
35 Yehoyakimu yahaga Farawo ifeza na zahabu yari yarasabye. Kugira ngo ayibone, yakaga abaturage umusoro. Yakaga abaturage bo mu gihugu ifeza na zahabu byo guha Farawo Neko, akurikije umusoro buri wese yasabwaga gutanga.
36 Yehoyakimu+ yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 11 ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Zebida, akaba yari umukobwa wa Pedaya w’i Ruma.
37 Yakoze ibyo Yehova yanga+ nk’ibyo ba sekuruza bari barakoze byose.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Ni ukuvuga, ibintu byo mu kirere bitanga urumuri.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo kuri Gehinomu.
^ Cyangwa “bari bareguriye.”
^ Cyangwa “icyumba cyo kuriramo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iburyo.” Iyo umuntu yabaga ahagaze yerekeye iburasirazuba habaga ari mu majyepfo.
^ Cyangwa “Umusozi w’Irimbukiro,” ni ukuvuga cyane cyane aho Umusozi w’Imyelayo urangirira, nanone hitwaga Umusozi w’Ibicumuro.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Ijambo ryakoreshejwe mu mwandiko w’Igiheburayo rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
^ Cyangwa “imana zo mu rugo.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Terafimu.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto imwe.” Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.