Igitabo cya kabiri cy’Abami 24:1-20

  • Yehoyakimu yigomeka hanyuma agapfa (1-7)

  • Yehoyakini, umwami w’u Buyuda (8, 9)

  • Icyiciro cya mbere cy’abajyanywe i Babuloni ku ngufu (10-17)

  • Sedekiya, umwami w’u Buyuda; Sedekiya yigomeka (18-20)

24  Igihe Yehoyakimu yari ku butegetsi, Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yaramuteye, nuko Yehoyakimu amara imyaka itatu ari umugaragu we, ariko nyuma yanga kumukorera, amwigomekaho.  Yehova ateza Yehoyakimu udutsiko tw’abasahuzi b’Abakaludaya,+ Abasiriya, Abamowabu n’utw’Abamoni. Yakomeje guteza u Buyuda abo basahuzi kugira ngo baburimbure nk’uko Yehova yari yarabivuze+ akoresheje abagaragu be b’abahanuzi.  Yehova ni we wategetse ko ibyo biba ku Buyuda kugira ngo abukure imbere y’amaso ye+ bitewe n’ibyaha Manase yari yarakoze byose,+  n’abantu yishe abahoye ubusa, akuzuza Yerusalemu amaraso yabo,+ bigatuma Yehova yanga gutanga imbabazi.+  Andi mateka ya Yehoyakimu, ni ukuvuga ibyo yakoze byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda.+  Nuko Yehoyakimu arapfa,*+ maze umuhungu we Yehoyakini, aramusimbura aba ari we uba umwami.  Umwami wa Egiputa ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami w’i Babuloni yari yarafashe ibihugu byose byahoze ari iby’umwami wa Egiputa,+ kuva ku Kibaya* cya Egiputa+ kugera ku Ruzi rwa Ufurate.+  Yehoyakini+ yabaye umwami afite imyaka 18, amara amezi atatu ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Nehushita akaba yari umukobwa wa Elunatani w’i Yerusalemu.  Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, nk’ibyo papa we yakoze byose. 10  Icyo gihe ni bwo abasirikare ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni bateye umujyi wa Yerusalemu barawugota.+ 11  Igihe abasirikare ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni bari bagose uwo mujyi, uwo mwami yarawuteye. 12  Umwami Yehoyakini w’u Buyuda yemera ko atsinzwe n’umwami w’i Babuloni,+ nuko we na mama we, abagaragu be, abanyacyubahiro be n’abakozi b’ibwami bishyira umwami w’i Babuloni.+ Nuko umwami w’i Babuloni afunga Yehoyakini. Ibyo byabaye mu mwaka wa munani w’ubutegetsi bwe.+ 13  Umwami w’i Babuloni yakuye mu gihugu cy’u Buyuda ibintu byose by’agaciro byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu nzu* y’umwami.+ Yacagaguye ibikoresho byose bya zahabu Salomo umwami wa Isirayeli yari yarakoreye mu nzu ya Yehova. Ibyo byabaye nk’uko Yehova+ yari yarabivuze. 14  Yajyanye ku ngufu abaturage bose b’i Yerusalemu, abanyacyubahiro baho bose,+ abarwanyi b’intwari bose, abanyabukorikori bose n’abakoraga ibintu mu byuma.*+ Yatwaye ku ngufu abantu 10.000, ku buryo nta muntu n’umwe yasize, uretse abari bakennye cyane.+ 15  Uko ni ko Umwami Nebukadinezari yajyanye Yehoyakini+ ku ngufu i Babuloni.+ Nanone yajyanye mama w’umwami, abagore b’umwami, abakozi b’ibwami n’abantu bakomeye bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana i Babuloni ku ngufu. 16  Umwami w’i Babuloni yanajyanye ku ngufu abasirikare bose, bari 7.000, ajyana n’abanyabukorikori 1.000 n’abakora ibintu mu byuma,* bose bakaba bari abagabo b’intwari batojwe kurwana. 17  Umwami w’i Babuloni yafashe Mataniya, wari murumuna wa papa wa Yehoyakini,+ amusimbuza Yehoyakini aba ari we uba umwami. Umwami yahinduye izina rya Mataniya amwita Sedekiya.+ 18  Sedekiya yabaye umwami afite imyaka 21, amara imyaka 11 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Hamutali+ akaba yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. 19  Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, nk’ibyo Yehoyakimu yakoze byose.+ 20  Ibyo byose byabaye i Yerusalemu no mu Buyuda bitewe n’uko Yehova yabarakariye, kugeza ubwo yabakuye imbere y’amaso ye.+ Nuko Sedekiya yigomeka ku mwami w’i Babuloni.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Cyangwa “ingoro.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Abahanga mu kubaka ibihome.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Abahanga mu kubaka ibihome.”