Igitabo cya kabiri cy’Abami 25:1-30

  • Nebukadinezari agota Yerusalemu (1-7)

  • Yerusalemu n’urusengero rwayo bisenywa; icyiciro cya kabiri cy’abajyanywe i Babuloni ku ngufu (8-21)

  • Gedaliya agirwa guverineri (22-24)

  • Gedaliya yicwa; abantu bahungira muri Egiputa (25, 26)

  • Yehoyakini arekurwa ari i Babuloni (27-30)

25  Mu mwaka wa 9 w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa 10, ku itariki ya 10, Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye Yerusalemu.+ Yahashinze amahema maze yubaka urukuta rwo kugota uwo mujyi+  kandi yakomeje kuwugota kugeza mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya.  Ku itariki ya cyenda z’ukwezi kwa kane, inzara yari nyinshi+ mu mujyi, abaturage barabuze ibyokurya.+  Abantu baciye inzira mu rukuta rw’umujyi+ maze ingabo zose zihunga ari nijoro zinyuze mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, ryari hafi y’ubusitani bw’umwami, igihe Abakaludaya bari bagose umujyi, umwami na we ahunga yerekeza muri Araba.+  Ariko ingabo z’Abakaludaya zakurikiye umwami, zimufatira mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko maze ingabo ze zose zirahunga asigara wenyine.  Nuko Abakaludaya baramufata+ bamushyira umwami w’i Babuloni i Ribula, hanyuma bamucira urubanza.  Abahungu ba Sedekiya babiciye imbere ye. Nuko Nebukadinezari amumena amaso, amubohesha iminyururu y’umuringa amujyana i Babuloni.+  Mu mwaka wa 19 w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, mu kwezi kwa gatanu, ku itariki ya karindwi, Nebuzaradani,+ umukuru w’abarindaga umwami akaba n’umugaragu w’umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu.+  Yatwitse inzu ya Yehova,+ inzu* y’umwami+ n’amazu yose y’i Yerusalemu.+ Nanone amazu y’abantu bakomeye yose yarayatwitse.+ 10  Nuko ingabo zose z’Abakaludaya zari kumwe n’uwayoboraga abarinda umwami zisenya inkuta zari zikikije Yerusalemu zose.+ 11  Nebuzaradani wayoboraga abarindaga umwami w’i Babuloni, yajyanye ku ngufu abantu bari basigaye mu mujyi n’abari baratorotse bagahungira ku mwami w’i Babuloni n’abandi baturage.+ 12  Ariko bamwe mu bantu bari bakennye cyane bo muri icyo gihugu, umukuru w’abarindaga umwami yabagize abakozi bakora mu mirima y’imizabibu n’indi mirimo y’ubuhinzi y’agahato.+ 13  Abakaludaya bamenagura inkingi zicuzwe mu muringa+ zari mu nzu ya Yehova, amagare+ n’ikigega cy’amazi gicuzwe mu muringa,+ byose byari mu nzu ya Yehova, nuko umuringa wose bawujyana i Babuloni.+ 14  Nanone batwaye ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo, udukoresho two kuzimya umuriro, ibikombe n’ibikoresho byose bicuzwe mu muringa byakoreshwaga mu rusengero. 15  Umukuru w’abarindaga umwami yatwaye ibikoresho byo kurahuza amakara n’amasorori byari bicuzwe muri zahabu nyayo+ n’ifeza nyayo.+ 16  Nta muntu washoboraga kumenya uburemere bw’umuringa wa za nkingi ebyiri na cya kigega cy’amazi n’amagare,+ ibyo Salomo yari yaracuze ngo bijye bikoreshwa mu nzu ya Yehova. 17  Buri nkingi yari ifite ubuhagarike bwa metero umunani,*+ naho umutwe w’iyo nkingi ukozwe mu muringa, ufite ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero 50.* Urushundura n’amakomamanga* byari bizengurutse umutwe w’inkingi, byose byari bikozwe mu muringa.+ Inkingi ya kabiri na yo yari ifite imitako imeze ityo ku rushundura rwayo. 18  Nanone kandi, umukuru w’abarindaga umwami yajyanye umutambyi mukuru Seraya+ n’uwari umwungirije witwaga Zefaniya+ n’abarinzi b’amarembo batatu.+ 19  Yakuye mu mujyi umukozi w’ibwami wayoboraga abasirikare, abajyanama batanu bihariye b’umwami bari aho mu mujyi, umunyamabanga w’umugaba w’ingabo wari ushinzwe kwinjiza abantu mu ngabo, n’abaturage 60 basanzwe yasanze mu mujyi. 20  Nebuzaradani+ wari umukuru w’abarindaga umwami yarabafashe abashyira umwami w’i Babuloni i Ribula.+ 21  Umwami w’i Babuloni yabiciye i Ribula mu gihugu cy’i Hamati.+ Uko ni ko Abayuda bavanywe mu gihugu cyabo ku ngufu.+ 22  Nuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni ashyiraho Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu,+ umuhungu wa Shafani,+ ngo ayobore abaturage yari yarasize mu gihugu cy’u Buyuda.+ 23  Abayobozi b’ingabo bose n’ingabo zabo bumvise ko umwami w’i Babuloni yashyizeho Gedaliya, bahita basanga Gedaliya i Misipa. Abo ni Ishimayeli umuhungu wa Netaniya, Yohanani umuhungu wa Kareya, Seraya umuhungu wa Tanihumeti w’i Netofa na Yazaniya wakomokaga ku Mumakati, hamwe n’ingabo zabo.+ 24  Gedaliya arabarahira bo n’ingabo zabo ati: “Ntimutinye kuba abagaragu b’Abakaludaya. Nimuture mu gihugu mukorere umwami w’i Babuloni, ni bwo muzamererwa neza.”+ 25  Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli+ umuhungu wa Netaniya, umuhungu wa Elishama, wakomokaga mu muryango w’abami, hamwe n’abandi bagabo 10, baraza bica Gedaliya n’Abayahudi n’Abakaludaya bari kumwe na we i Misipa.+ 26  Nyuma yaho, abaturage bose, abato n’abakuru, n’abagaba b’ingabo bajya muri Egiputa+ kuko bari batinye Abakaludaya.+ 27  Mu mwaka wa 37, igihe Yehoyakini+ umwami w’u Buyuda yari yarajyanywe ku ngufu i Babuloni, mu kwezi kwa 12, ku itariki ya 27, Evili-merodaki umwami w’i Babuloni yakuye Yehoyakini umwami w’u Buyuda muri gereza.*+ Muri uwo mwaka ni bwo Evili-merodaki yabaye umwami. 28  Amubwira amagambo yo kumuhumuriza, amuha umwanya ukomeye kurusha abandi bami bari kumwe na we i Babuloni. 29  Nuko Yehoyakini akuramo imyenda yo muri gereza, akajya arira ku meza y’umwami, igihe cyose yari akiriho. 30  Umwami yamuhaga ibyokurya buri munsi, igihe cyose yari akiriho.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 18.” Umukono umwe ungana na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itatu.”
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yazamuye umutwe we.”