Igitabo cya kabiri cy’Abami 3:1-27
3 Mu mwaka wa 18 w’ubutegetsi bwa Yehoshafati umwami w’u Buyuda, Yehoramu+ umuhungu wa Ahabu yabaye umwami wa Isirayeli, amara imyaka 12 ategekera i Samariya.
2 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, ariko ntiyageza ku rugero rwa papa we na mama we kuko yashenye inkingi y’amabuye* yo gusenga ya Bayali papa we yari yarashinze.+
3 Icyakora yakoze ibyaha nk’ibyo Yerobowamu umuhungu wa Nebati yakoze agatuma Abisirayeli bakora icyaha.+ Ntiyaretse kubikora.
4 Mesha umwami w’i Mowabu yororaga intama, akajya aha umwami wa Isirayeli abana b’intama 100.000 n’amasekurume y’intama 100.000 zitogoshe ubwoya, nk’umusoro.
5 Nuko Ahabu amaze gupfa,+ umwami w’i Mowabu yigomeka ku mwami wa Isirayeli.+
6 Icyo gihe Umwami Yehoramu ava i Samariya ahamagaza ingabo z’Abisirayeli zose.
7 Nanone atuma abantu kuri Yehoshafati umwami w’u Buyuda ati: “Umwami w’i Mowabu yanyigometseho. Ese uzaza tujyane gutera i Mowabu?” Aramusubiza ati: “Tuzajyana.+ Njye nawe turi umwe. Abantu banjye ni na bo bawe. Amafarashi yanjye ni yo yawe.”+
8 Yehoshafati aramubaza ati: “Tuzatera tunyuze he?” Yehoramu aramusubiza ati: “Tuzanyura inzira yo mu butayu bwa Edomu.”
9 Umwami wa Isirayeli, umwami w’u Buyuda n’umwami wa Edomu baragenda.+ Bamaze gukora urugendo rw’iminsi irindwi, bo n’ingabo zabo n’amatungo yabo babura amazi yo kunywa.
10 Hanyuma umwami wa Isirayeli aravuga ati: “Ibi ni ibiki koko! Yehova yaduteranyirije hamwe turi abami batatu kugira ngo Abamowabu badutsinde!”
11 Yehoshafati aravuga ati: “Nta muhanuzi wa Yehova uri hano kugira ngo atubarize Yehova?”+ Umwe mu bagaragu b’umwami wa Isirayeli aravuga ati: “Hari Elisa+ umuhungu wa Shafati, wari umugaragu wa Eliya.”*+
12 Yehoshafati aravuga ati: “Ashobora kutubwira icyo Yehova yifuza ko dukora.” Nuko umwami wa Isirayeli na Yehoshafati n’umwami wa Edomu bajya kumureba.
13 Elisa abaza umwami wa Isirayeli ati: “Kuki uje kundeba?+ Jya kubaza abahanuzi ba so na nyoko.”+ Ariko umwami wa Isirayeli aramusubiza ati: “Oya winyirukana, nje kukureba kubera ko Yehova yaduteranyirije hamwe turi abami batatu kugira ngo Abamowabu badutsinde.”
14 Elisa aravuga ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova Imana nyiri ingabo nkorera* ko iyo aba atari Yehoshafati+ umwami w’u Buyuda nubashye, ntari no kukureba cyangwa ngo numve ibyo uvuga.+
15 Nimunzanire umuntu ucuranga inanga.”*+ Uwo muntu agitangira gucuranga inanga, umwuka* wa Yehova uza kuri Elisa.+
16 Aravuga ati: “Yehova aravuze ati: ‘nimucukure imyobo myinshi muri iki kibaya,
17 kuko Yehova avuze ati: “nta muyaga muzumva kandi ntimuzabona imvura. Ariko iki kibaya kizuzura amazi maze+ mwe n’amatungo yanyu muyanywe.”’
18 Ibyo ni ibintu byoroshye kuri Yehova,+ kuko azatuma munatsinda Abamowabu.+
19 Muzasenye umujyi wose ukikijwe n’inkuta+ n’umujyi waho wose mwiza, muteme n’igiti cyose cyiza. Amariba yaho yose muzayasibe kandi buri murima mwiza wose muwurundemo amabuye.”+
20 Nuko mu gitondo, igihe cyo gutura ituro ry’ibinyampeke+ kigeze, mu buryo butunguranye amazi aturuka muri Edomu, yuzura icyo kibaya cyose.
21 Abamowabu bose bumvise ko abo bami babateye, bateranyiriza hamwe abagabo bose bari bafite imyaka yo kujya ku rugamba,* bashinga amahema ku mupaka w’igihugu cyabo.
22 Igihe Abamowabu bazindukaga kare mu gitondo, izuba ryarashe kuri ayo mazi maze aho bari hakurya bakabona amazi yabaye umutuku nk’amaraso.
23 Baravuga bati: “Ariya ni amaraso! Uko bigaragara ba bami bicanye buri wese yicisha mugenzi we inkota. None mwa Bamowabu mwe, nimuze tujye gusahura!”+
24 Bageze mu nkambi y’Abisirayeli, Abisirayeli bahita bahaguruka bica Abamowabu, Abamowabu barabahunga.+ Abisirayeli barabakurikira babageza i Mowabu ari na ko bagenda babica.
25 Bashenye imijyi, imirima myiza yose bayirundamo amabuye barayuzuza, imigezi yose barayasiba+ kandi batema ibiti byiza byose.+ Inkuta z’i Kiri-hareseti+ ni zo zonyine zasigaye zihagaze maze abarwanishaga imihumetso bagota uwo mujyi barawusenya.
26 Umwami w’i Mowabu abonye ko yatsinzwe, afata abagabo 700 bafite inkota bagerageza guca mu ngabo bari bahanganye, kugira ngo bagere ku mwami wa Edomu,+ ariko birabananira.
27 Umwami w’i Mowabu afata umuhungu we w’imfura wari kuzamusimbura ku butegetsi, amutambaho igitambo gitwikwa n’umuriro+ hejuru y’urukuta. Abantu barakarira* Abisirayeli cyane, nuko bava mu gihugu cy’i Mowabu bisubirira mu bihugu byabo.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wasukiraga Eliya amazi yo gukaraba intoki.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mpagaze imbere.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko.”
^ Cyangwa “umucuranzi.”
^ Cyangwa “abantu bose bashoboraga gukenyera umukandara.”
^ Bishobora kuba byerekeza ku basirikare ba Edomu n’abo mu Buyuda bari bajyanye n’Abisirayeli ku rugamba.