Igitabo cya kabiri cy’Abami 4:1-44

  • Elisa atuma amavuta y’umupfakazi aba menshi (1-7)

  • Umugore w’i Shunemu acumbikira Elisa (8-16)

  • Elisa ahemba uwo mugore kubona umwana; uwo mwana apfa (17-31)

  • Elisa azura uwo mwana wari wapfuye (32-37)

  • Elisa akura uburozi mu isupu (38-41)

  • Elisa atuma imigati iba myinshi (42-44)

4  Igihe kimwe, umugore wari warashakanye n’umwe mu bana b’abahanuzi+ yaje gutakira Elisa ati: “Umugabo wanjye, ni ukuvuga umugaragu wawe, yarapfuye. Kandi uzi neza ko umugaragu wawe yari yarakomeje gutinya Yehova.+ None ubu umuntu tubereyemo umwenda yaje gutwara abana banjye bombi ngo abagire abagaragu be.”  Elisa aramubaza ati: “Ngukorere iki? Mbwira icyo ufite mu nzu.” Uwo mugore aramusubiza ati: “Njye umuja wawe nta kindi kintu mfite uretse akabindi* karimo amavuta.”+  Elisa aramubwira ati: “Jya mu baturanyi bawe bose, ubatire utubindi washyiramo amavuta. Uzane twinshi cyane.  Ujye mu nzu wikingirane n’abana bawe maze usuke ayo mavuta muri utwo tubindi twose. Utwuzuye ujye udushyira ku ruhande.”  Nuko uwo mugore ajya iwe. We n’abahungu be barakinga, bakajya bamuhereza utwo tubindi akadusukamo amavuta.+  Twose tumaze kuzura, abwira umwe mu bahungu be ati: “Nzanira akandi.”+ Uwo muhungu we aramubwira ati: “Nta kandi gasigaye.” Ayo mavuta ahita akama.+  Aragenda asanga umukozi w’Imana y’ukuri, uwo muntu w’Imana y’ukuri aramubwira ati: “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure imyenda urimo, asigaye azagutunga wowe n’abahungu bawe.”  Umunsi umwe, Elisa yagiye i Shunemu+ maze umugore waho uzwi cyane aramuhata ngo aze arye.+ Kuva icyo gihe iyo Elisa yahanyuraga, ni ho yajyaga kurya.  Nuko uwo mugore abwira umugabo we ati: “Nzi ko uyu muntu ukunda kunyura hano ari umuhanuzi w’Imana. 10  None ndakwinginze, reka twubake akumba gato hejuru y’inzu,+ tumushyiriremo uburiri, ameza, intebe n’itara; najya aza kudusura ni ho azajya arara.”+ 11  Nuko rimwe araza, ajya muri cya cyumba cyo hejuru aba ari ho arara. 12  Elisa abwira umugaragu we Gehazi+ ati: “Hamagara uwo Mushunemukazi+ aze.” Nuko aramuhamagara araza. 13  Abwira Gehazi ati: “mubwire uti: ‘ko watuvunikiye cyane,+ urifuza ko twagukorera iki?+ Ese hari ikintu wifuza ko nakubwirira umwami+ cyangwa umugaba w’ingabo?’” Ariko uwo Mushunemukazi aramusubiza ati: “Nta kibazo mfite, kuko ntuye muri bene wacu.” 14  Elisa abaza Gehazi ati: “None se ubu twamukorera iki?” Gehazi aramubwira ati: “Nta mwana w’umuhungu agira+ kandi urabona ko umugabo we ashaje.” 15  Elisa ahita avuga ati: “Muhamagare.” Aramuhamagara araza ahagarara ku muryango. 16  Elisa aramubwira ati: “Umwaka utaha, igihe nk’iki, uzaba uteruye umwana w’umuhungu.”+ Ariko uwo mugore aravuga ati: “Oya databuja muntu w’Imana y’ukuri, reka kumbeshya.” 17  Nuko uwo mugore aratwita maze mu mwaka ukurikiyeho nk’icyo gihe, abyara umwana w’umuhungu nk’uko Elisa yari yarabimubwiye. 18  Uwo mwana arakura. Umunsi umwe, ajya kureba papa we aho yari kumwe n’abantu basaruraga. 19  Akomeza kubwira papa we ati: “Umutwe uranyishe wee! Umutwe uranyishe!” Nuko papa we abwira umugaragu we ati: “Mushyire mama we!” 20  Umugaragu aramujyana amushyira mama we. Mama we aramuterura kugeza saa sita, hanyuma arapfa.+ 21  Arazamuka amuryamisha ku buriri bw’umuntu w’Imana y’ukuri,+ arakinga maze arasohoka. 22  Yohereza umuntu ngo abwire umugabo we ati: “Ndakwinginze, nyoherereza umugaragu azane n’indogobe imwe, nihute njye kureba wa muntu w’Imana y’ukuri, ndahita ngaruka.” 23  Ariko umugabo we aramubaza ati: “Kuki ugiye kumureba uyu munsi kandi atari ku munsi ukwezi kwagaragayeho+ cyangwa ku munsi w’isabato”? Uwo mugore aramusubiza ati: “Ntuhangayike, nta kibazo.” 24  Ategura indogobe maze abwira umugaragu we ati: “Ihute! Ntugende gahoro keretse ari njye ubigusabye.” 25  Aragenda ajya aho umuntu w’Imana y’ukuri yari ari ku Musozi wa Karumeli. Umuntu w’Imana y’ukuri amubonye akiri kure, abwira umugaragu we Gehazi ati: “Dore wa Mushunemukazi. 26  None genda wiruka uhure na we umubaze uti: ‘Ni amahoro? Umugabo wawe n’umwana baraho?’” Uwo mugore aramusubiza ati: “ni amahoro.” 27  Ageze aho umuntu w’Imana y’ukuri yari ari ku musozi, ahita amufata ibirenge.+ Gehazi aramwegera agira ngo amwigizeyo, ariko umuntu w’Imana y’ukuri aravuga ati: “Mureke kuko ababaye cyane; Yehova yabimpishe ntiyigeze abimbwira.” 28  Uwo mugore aramubwira ati: “Databuja, nigeze ngusaba umwana? Ese sinakubwiye nti: ‘ntunyizeze ibintu bidashoboka’?”+ 29  Elisa abwira Gehazi ati: “Zamura imyenda yawe uyikenyerere mu nda,+ ufate n’inkoni yanjye ugende. Nugira umuntu muhura ntumusuhuze kandi nihagira ugusuhuza ntumusubize. Ugende ushyire inkoni yanjye mu maso h’uwo mwana.” 30  Mama w’uwo mwana aravuga ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova n’imbere yawe* ko ntari bugusige aha.”+ Nuko Elisa arahaguruka barajyana. 31  Gehazi arabasiga aragenda ashyira iyo nkoni mu maso h’uwo mwana, ariko uwo mwana ntiyavuga cyangwa ngo anyeganyege.+ Gehazi aragaruka ajya guhura na Elisa aramubwira ati: “Umwana ntiyakangutse.” 32  Igihe Elisa yageraga muri urwo rugo, yasanze uwo mwana aryamye ku buriri bwe yapfuye.+ 33  Nuko arinjira akinga umuryango, atangira gusenga Yehova.+ 34  Hanyuma ajya ku buriri, aryama hejuru y’uwo mwana, ashyira umunwa we ku munwa w’uwo mwana, amaso ye ku maso y’uwo mwana, n’ibiganza bye ku biganza by’uwo mwana. Akomeza kumuryama hejuru maze umubiri w’uwo mwana utangira gushyuha.+ 35  Elisa akajya agendagenda hirya no hino muri iyo nzu, nyuma ajya ku buriri yongera kunama hejuru y’uwo mwana. Nuko uwo mwana yitsamura karindwi, hanyuma afungura amaso.+ 36  Elisa ahamagara Gehazi aramubwira ati: “Hamagara wa Mushunemukazi.” Aramuhamagara araza. Elisa aramubwira ati: “Terura umwana wawe.”+ 37  Uwo mugore apfukama imbere y’ibirenge bye akoza umutwe hasi, hanyuma aterura umwana we arasohoka. 38  Igihe Elisa yasubiraga i Gilugali yasanze muri ako karere hari inzara.+ Nuko ubwo abana b’abahanuzi*+ bari bicaye imbere ye, abwira umugaragu we ati:+ “Shyira inkono nini ku ziko utekere aba bana b’abahanuzi isupu.” 39  Umwe muri abo bana b’abahanuzi ajya mu murima gusoroma imboga, abonye umutanga* asoroma imbuto zawo azuzuza umwenda we arataha. Azikatira muri ya nkono y’isupu, kuko atari azizi. 40  Nyuma yaho baza kwarurira abo bana b’abahanuzi ngo barye. Ariko bariye kuri iyo supu barataka bati: “Muntu w’Imana y’ukuri, iyi nkono irimo uburozi.” Iyo supu irabananira. 41  Aravuga ati: “Nimunzanire ifu.” Amaze kuyishyira muri iyo nkono, aravuga ati: “Nimwarurire abantu barye.” Nuko basanga nta kintu kibi kikiri muri iyo nkono.+ 42  Hari umugabo waturutse i Bayali-shalisha+ azaniye umuntu w’Imana y’ukuri imigati 20 ikozwe mu ifu y’ingano*+ zeze mbere y’izindi n’umufuka w’ibinyampeke byari bimaze igihe gito bisaruwe.+ Elisa abwira umugaragu we ati: “Bihe abantu babirye.” 43  Ariko umugaragu we aramusubiza ati: “None se nabigaburira nte abantu 100?”+ Elisa aramubwira ati: “Bihe abantu babirye kuko Yehova yavuze ati: ‘bazarya banasigaze.’”+ 44  Abimubwiye arabifata, arabagaburira barabirya, ndetse baranabisigaza+ nk’uko Yehova yabivuze.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “urwabya.”
Cyangwa “ndahiye ubugingo bwawe.”
Bishobora kuba bisobanura, ishuri ryigishaga abahanuzi cyangwa ishyirahamwe ryabo.
Ni ubwoko bw’ikimera kirandaranda.
Cyangwa “ingano za sayiri.”