Igitabo cya kabiri cy’Abami 6:1-33

  • Elisa atuma ishoka ireremba hejuru y’amazi (1-7)

  • Elisa n’Abasiriya (8-23)

    • Amaso y’umugaragu wa Elisa afunguka akareba (16, 17)

    • Abasiriya bamera nk’impumyi (18, 19)

  • Samariya igotwa hagatera inzara (24-33)

6  Abana b’abahanuzi babwira Elisa bati: “Urabona ko aha hantu dutuye hamaze kuba hato.  None reka tujye kuri Yorodani buri wese ahateme igiti, tuhubake inzu yo kubamo.” Arababwira ati: “Nimugende.”  Umwe muri bo aramubwira ati: “Ndakwinginze ngwino ujyane natwe abagaragu bawe.” Aramusubiza ati: “Ndaje tujyane.”  Nuko barajyana bagera kuri Yorodani, batangira gutema ibiti.  Mu gihe umwe muri bo yarimo atema igiti, ishoka yarakutse igwa mu mazi, ahita ataka ati: “Ayii wee databuja, iyi shoka nari nayitiye!”  Hanyuma umukozi w’Imana y’ukuri aramubaza ati: “Iguye he?” Arahamwereka. Elisa atema agati, akajugunya mu mazi, iyo shoka ihita ireremba hejuru.  Aramubwira ati: “Yikuremo.” Nuko arayifata ayikuramo.  Icyo gihe umwami wa Siriya ajya kurwana n’Abisirayeli. Nuko aganira n’abagaragu be ababwira aho bazashinga amahema.”  Hanyuma uwo mukozi w’Imana y’ukuri yohereza umuntu ku mwami wa Isirayeli ngo amubwire ati: “Uzirinde guca aha n’aha, kuko ari ho Abasiriya bazatera baturutse.” 10  Nuko umwami wa Isirayeli yohereza abantu bo kuburira abatuye aho hantu. Elisa akomeza kuburira umwami, maze umwami akajya* yirinda kunyura aho hantu. 11  Umwami wa Siriya biramurakaza cyane,* atumiza abagaragu be arababwira ati: “Ni nde muri twe ujya kubwira umwami wa Isirayeli amabanga yacu?” 12  Umwe mu bagaragu be aramubwira ati: “Mwami databuja nta we, ahubwo umuhanuzi Elisa wo muri Isirayeli ni we ubwira umwami wa Isirayeli ibyo uvugira mu cyumba cyawe.” 13  Umwami arababwira ati: “Nimugende murebe aho ari, nohereze abantu bamufate.” Nuko baza kumubwira bati: “Ari i Dotani.” 14  Ahita yoherezayo amafarashi n’amagare y’intambara n’abasirikare benshi. Baragenda bagota uwo mujyi ari nijoro. 15  Igihe umugaragu w’umukozi w’Imana y’ukuri yabyukaga mu gitondo agasohoka, yabonye abasirikare benshi, bafite amafarashi n’amagare y’intambara bagose umujyi. Nuko abwira Elisa ati: “Turapfuye databuja, ubu se turakora iki?” 16  Ariko Elisa aramusubiza ati: “Wigira ubwoba kuko abari kumwe natwe ari bo benshi kuruta abari kumwe na bo.” 17  Hanyuma Elisa arasenga ati: “Yehova, ndakwinginze fungura amaso ye arebe.” Yehova ahita afungura amaso y’uwo mugaragu arareba, abona mu karere k’imisozi miremire huzuye amafarashi n’amagare y’intambara yaka umuriro akikije Elisa. 18  Abasiriya batangiye kumanuka basanga Elisa, asenga Yehova ati: “Ndakwinginze, tuma aba bantu baba impumyi.” Nuko atuma baba impumyi nk’uko Elisa abimusabye. 19  Elisa arababwira ati: “Mwayobye, uyu si wo mujyi baboherejemo. Nimunkurikire njye kubereka umuntu mushaka.” Abajyana i Samariya. 20  Bageze i Samariya, Elisa arasenga ati: “Yehova, bafungure amaso barebe.” Yehova abafungura amaso barareba, basanga bari muri Samariya hagati. 21  Umwami wa Isirayeli ababonye abwira Elisa ati: “Data, ese mbice? Uranyemereye mbice?” 22  Ariko Elisa aramubwira ati: “Ntubice. Ese abantu ufatiye ku rugamba ukoresheje umuheto wawe n’inkota wabica? Ahubwo bazanire umugati barye, ubahe n’amazi banywe, basubire kwa shebuja.” 23  Abakorera umunsi mukuru ukomeye, bararya, baranywa, barangije basubira kwa shebuja. Kuva icyo gihe abasahuzi b’Abasiriya ntibongera gutera igihugu cya Isirayeli. 24  Hashize igihe, Beni-hadadi umwami wa Siriya ateranyiriza hamwe abasirikare be bose,* aragenda agota Samariya. 25  Bakomeza kugota Samariya bituma hatera inzara ikomeye, ku buryo igihanga cy’indogobe cyaguraga ibiceri by’ifeza 80 naho amahurunguru y’inuma yuzuye ibiganza byombi* akagura ibiceri 5 by’ifeza. 26  Igihe umwami wa Isirayeli yagendaga hejuru y’urukuta rw’umujyi, hari umugore wamutakiye ati: “Mwami nyagasani dufashe!” 27  Aramusubiza ati: “Niba Yehova atarabafashije njye nakura he ibyo kubafasha? Ndabikura ku mbuga bahuriraho imyaka se? Ubwo se nabikura aho bengera divayi cyangwa aho bakamurira amavuta?” 28  Umwami aramubaza ati: “Ikibazo ufite ni ikihe?” Aramusubiza ati: “Uyu mugore yarambwiye ati: ‘Zana umwana wawe tumurye uyu munsi, uwanjye tuzamurye ejo.’ 29  Nuko duteka umwana wanjye turamurya. Ariko bukeye mubwiye nti: ‘Zana umwana wawe tumurye,’ aramuhisha.” 30  Umwami akimara kumva ibyo uwo mugore amubwiye, ahita aca imyenda yari yambaye. Akomeje kugenda hejuru y’urukuta rw’umujyi, abantu babona ko imbere y’imyenda ye, yari yambaye imyenda igaragaza akababaro.* 31  Aravuga ati: “Nindara ntaciye umutwe Elisa umuhungu wa Shafati, Imana impane bikomeye!” 32  Icyo gihe Elisa yari yicaye mu nzu ye, ari kumwe n’abayobozi. Nuko umwami yohereza umuntu ngo amubanzirize kwa Elisa. Ariko uwo muntu atarahagera Elisa abwira abo bayobozi ati: “Murabona ukuntu uriya mwana w’umwicanyi yohereje umuntu ngo ance umutwe? Uwo yatumye nagera aha mukinge urugi, mukomeze murufate mumubuze kwinjira. Ese ntimwumva ibirenge bya shebuja uje amukurikiye?” 33  Akivugana na bo uwo muntu aba amugezeho. Umwami araza aravuga ati: “Yehova ni we waduteje ibi bibazo. Kuki nakomeza gutegereza ko Yehova adutabara?”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “yirinze kuhanyura inshuro zirenze imwe cyangwa zirenze ebyiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bituma umwami ahagarika umutima.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkambi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kane cya kabu.” Kabu ingana na litilo 1,22. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ibigunira.”