Igitabo cya kabiri cy’Abami 7:1-20

  • Elisa ahanura ko inzara izashira (1, 2)

  • Haboneka ibyokurya Abasiriya bari bataye mu nkambi (3-15)

  • Ibyo Elisa yahanuye bisohora (16-20)

7  Elisa aravuga ati: “Nimutege amatwi ibyo Yehova avuze. Yehova aravuze ati: ‘Ejo nk’iki gihe, ku marembo* y’i Samariya ibiro bine* by’ifu inoze bizaba bigura igiceri* kimwe cy’ifeza, kandi ibiro umunani by’ingano* bizaba bigura igiceri kimwe cy’ifeza.’”  Umwami yari yishingikirije ku kuboko k’umukuru w’ingabo ze. Nuko uwo mukuru w’ingabo abaza umukozi w’Imana y’ukuri ati: “Ese niyo Yehova yafungura ijuru, ibinyampeke bikagwa bivuye mu ijuru, urumva ibyo* byabaho?” Elisa aramusubiza ati: “Uzabireba n’amaso yawe ariko ntuzabiryaho.”  Hari abagabo bane bari barwaye ibibembe bari ku marembo y’umujyi, barabwirana bati: “Kuki twakwicara aha tukarinda tuhapfira?  Nitujya mu mujyi kandi hari inzara, tuzahapfira; kandi nidukomeza kwicara aha, na bwo tuzapfa. Ubwo rero mureke twiyemeze tujye mu nkambi y’Abasiriya. Nibatatwica tuzabaho, kandi nibatwica, ubwo tuzapfa nta kundi.”  Bumaze kwira barahaguruka bajya mu nkambi y’Abasiriya. Bageze aho inkambi y’Abasiriya itangirira, basanga nta muntu n’umwe uhari.  Yehova yari yatumye abasirikare b’Abasiriya bumva urusaku rw’amagare y’intambara n’urw’amafarashi, ni ukuvuga urusaku rw’abasirikare benshi. Nuko Abasiriya barabwirana bati: “Umwami wa Isirayeli yahaye amafaranga abami b’Abaheti n’abami bo muri Egiputa kugira ngo badutere!”  Kuri uwo mugoroba bahita bahunga kugira ngo badapfa, basiga amahema yabo, amafarashi yabo n’indogobe zabo; basiga inkambi yabo baragenda.  Ba bagabo bari barwaye ibibembe bageze aho iyo nkambi itangirira binjira mu ihema rimwe, bararya kandi baranywa. Nuko bafata ifeza na zahabu n’imyenda bajya kubihisha. Hanyuma baragaruka binjira mu rindi hema, basahura ibyarimo bajya kubihisha.  Barabwirana bati: “Ibi bintu turimo gukora si byiza. Twagombye kujya kubwira abandi iyi nkuru nziza. Nidukomeza gutinda bukadukeraho, turi buhanwe. Reka tugende tubimenyeshe ibwami.” 10  Baragenda bahamagara abarinzi b’irembo ry’umujyi barababwira bati: “Twagiye mu nkambi y’Abasiriya, dusanga nta muntu n’umwe uhari; hari hacecetse nta kintu na kimwe gikoma. Twabonye gusa amafarashi n’indogobe byari biziritse, n’amahema basize bakagenda.” 11  Abarinzi b’amarembo bahita babimenyesha abari ibwami. 12  Iryo joro umwami ahita abyuka, abwira abagaragu be ati: “Nimureke mbabwire ibyo Abasiriya badukoreye: Bazi neza ko twishwe n’inzara. Buriya bavuye mu nkambi bajya kwihisha inyuma y’umujyi bibwira bati: ‘Abisirayeli bari buve mu mujyi tubafate ari bazima, duhite twinjira mu mujyi.’” 13  Umwe mu bagaragu be aramubwira ati: “Shaka abantu bafate amafarashi atanu mu yasigaye mu mujyi. Ubundi se ugira ngo hari aho bari bube batandukaniye n’abasigaye mu mujyi cyangwa Abisirayeli benshi cyane bamaze gupfa? Reka tubohereze turebe uko bigenda.” 14  Bafata amagare abiri y’intambara n’amafarashi, maze umwami abohereza mu nkambi y’Abasiriya arababwira ati: “Nimugende murebe uko byifashe.” 15  Bagenda babakurikiye bagera kuri Yorodani. Basanga inzira yose yuzuye imyenda n’ibikoresho Abasiriya bari bataye, igihe bahungaga bishwe n’ubwoba. Abo bari batumye baragaruka babibwira umwami. 16  Abantu barasohoka basahura inkambi y’Abasiriya, ku buryo ibiro bine* by’ifu inoze byaguraga igiceri* kimwe cy’ifeza, ibiro umunani by’ingano* bikagura igiceri cy’ifeza nk’uko Yehova yari yabivuze. 17  Wa mukuru w’ingabo umwami yishingikirizagaho, ni we yari yarashinze kurinda amarembo. Ariko abantu bamukandagiriye ku marembo arapfa, nk’uko umukozi w’Imana y’ukuri yari yabivuze igihe umwami yazaga kumureba. 18  Byagenze nk’uko umukozi w’Imana y’ukuri yari yabibwiye umwami ati: “Ejo nk’iki gihe, ku marembo ya Samariya, ibiro umunani by’ingano bizaba bigura igiceri kimwe cy’ifeza, kandi ibiro bine by’ifu inoze bizaba bigura igiceri kimwe cy’ifeza.” 19  Ariko uwo mukuru w’ingabo yabajije umukozi w’Imana y’ukuri ati: “Ese niyo Yehova yafungura ijuru, ibinyampeke bikagwa bivuye mu ijuru, urumva ibyo byabaho?” Elisa aramusubiza ati: “Uzabireba n’amaso yawe ariko ntuzabiryaho.” 20  Uko ni ko byagenze kuko abantu bamukandagiriye ku marembo y’umujyi agapfa.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ku masoko y’i Samariya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “seya imwe.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli imwe.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ingano za sayiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyo uvuze byabaho bite?”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “seya imwe.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli imwe.” Reba Umugereka wa B14
Cyangwa “ingano za sayiri.”