Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abatesalonike 1:1-12

  • Intashyo (1, 2)

  • Abatesalonike barushaho kugira ukwizera (3-5)

  • Imana izahana abatumvira (6-10)

  • Asenga asabira abagize itorero (11, 12)

1  Njyewe Pawulo hamwe na Silivani* na Timoteyo,+ ndabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’i Tesalonike mwunze ubumwe n’Imana, ari yo Papa wo mu ijuru, hamwe n’Umwami Yesu Kristo.  Mbifurije ko Imana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru, hamwe n’Umwami wacu Yesu Kristo, babagaragariza ineza ihebuje* kandi bagatuma mugira amahoro.  Bavandimwe, buri gihe iyo tubatekerejeho, twumva tugomba gushimira Imana. Ibyo birakwiriye rwose kubera ko ukwizera kwanyu kugenda kurushaho kwiyongera cyane kandi n’urukundo mwese mukundana rukiyongera, buri wese akarushaho gukunda mugenzi we.+  Ni yo mpamvu kubavuga mu matorero y’Imana bidutera ishema+ kubera ko mu bitotezo mwagize* no mu mibabaro yanyu, mwihanganye kandi mukagaragaza ukwizera.+  Ibyo ni byo byerekana ko urubanza rw’Imana rukiranuka. Nanone bigaragaza ko mukwiriye guhabwa Ubwami bw’Imana, ari na bwo butuma mutotezwa.+  Kubera ko Imana ikiranuka, izahana ababateza imibabaro.+  Icyakora mwebwe mubabazwa, muzahumurizwa nk’uko natwe tuzahumurizwa, igihe Umwami Yesu+ azahishurwa avuye mu ijuru, ari mu muriro waka cyane, ari kumwe n’abamarayika be b’abanyambaraga.+  Icyo gihe, azahana abatazi Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami Yesu.+  Abo bazahabwa igihano cyo kurimbuka iteka ryose, bashireho,+ ntibongere kubona imbaraga zihebuje z’Umwami. 10  Ibyo bizaba igihe Umwami azaba aje afite icyubahiro, ari kumwe n’abo yatoranyije kandi abamwizera bose bazamwishimira. Namwe muzaba muri kumwe na bo kuko mwizeye ubutumwa bwiza twababwirije. 11  Ibyo ni byo bituma buri gihe dusenga tubasabira, kugira ngo Imana yacu ibone ko mukwiriye gutoranywa.+ Nanone imbaraga zayo zizatuma ikora ibintu byiza biyishimisha kandi itume umurimo mukora mubitewe no kwizera, ugira icyo ugeraho. 12  Ibyo bizatuma muhesha icyubahiro izina ry’Umwami wacu Yesu kandi mwunge ubumwe na we, bitewe n’ineza ihebuje y’Imana n’iy’Umwami wacu Yesu Kristo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni na we witwa Silasi.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “mu ngorane mwahuye na zo.”