Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abatesalonike 3:1-18

  • Mukomeze gusenga (1-5)

  • Inama yo kwitandukanya n’umuntu wese utumvira (6-15)

  • Intashyo za nyuma (16-18)

3  Hanyuma rero bavandimwe, mukomeze gusenga mudusabira,+ kugira ngo ijambo rya Yehova rikomeze gukwirakwira mu buryo bwihuse+ kandi abantu baryubahe, nk’uko bimeze muri mwe.  Nanone dusaba ko twakizwa abantu babi b’abagome,+ kuko kwizera kudafitwe n’abantu bose.+  Ariko Umwami arizerwa, kandi azatuma mushikama, abarinde Satani.*  Byongeye kandi, twebwe abigishwa b’Umwami tubafitiye icyizere. Twiringiye ko ibyo tubategeka mubikora kandi ko muzakomeza kubikora.  Nsenga nsaba ko Umwami Yesu Kristo yabafasha mugakunda Imana+ kandi mukihangana.+  Ubu noneho bavandimwe, turabategeka mu izina ry’Umwami Yesu Kristo ngo mwitandukanye n’umuvandimwe wese utumvira,+ ntakurikize ibyo twabigishije.+  Namwe ubwanyu muzi icyo mukwiriye gukora kugira ngo mutwigane,+ kuko igihe twari iwanyu twitwaraga neza,  kandi nta we twaririye ibyokurya ku buntu.+ Ahubwo twakoranaga umwete ku manywa na nijoro tuvunika, kugira ngo tutagira uwo ari we wese muri mwe turemerera.+  Si uko tutabifitiye uburenganzira,+ ahubwo ni ukugira ngo dushobore kubaha urugero mukwiriye kwigana.+ 10  Mu by’ukuri, igihe twari iwanyu twakundaga kubabwira tuti: “Niba umuntu adashaka gukora, no kurya ntakarye.”+ 11  Twumva ko muri mwe hari bamwe bitwara nabi,+ ntibagire icyo bakora rwose, ahubwo bakivanga mu bitabareba.+ 12  Bene abo turabaha itegeko kandi turabingingira mu Mwami Yesu Kristo, ngo bajye bita ku bibareba kandi bajye bakora kugira ngo babone ibibatunga.+ 13  Ariko mwebwe bavandimwe, ntimukareke gukora ibyiza. 14  Nihagira umuntu utumvira ibyo twababwiye muri iyi baruwa, bene uwo mujye mumwitondera,* mureke kwifatanya na we+ kugira ngo akorwe n’isoni. 15  Ariko ntimukamufate nk’umwanzi, ahubwo mujye mukomeza kumugira inama+ nk’umuvandimwe. 16  Ahasigaye, Umwami w’amahoro ajye atuma mugira amahoro muri byose.+ Umwami abane namwe mwese. 17  Njyewe Pawulo, ndabasuhuza! Uku ni ko nandika amabaruwa yanjye yose,+ kugira ngo mumenye ko ari njye wayanditse. 18  Mwese mbifurije ineza ihebuje* y’Umwami wacu Yesu Kristo!

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Umubi.”
Cyangwa “muzamushyireho ikimenyetso.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”