Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 1:1-17

  • Salomo asaba ubwenge (1-12)

  • Ubukire bwa Salomo (13-17)

1  Salomo umuhungu wa Dawidi yarushijeho gukomera mu bwami bwe. Yehova Imana ye yari kumwe na we kandi yamuhaye icyubahiro cyinshi cyane.+  Nuko Salomo atumaho Abisirayeli bose, abayoboraga abantu igihumbi igihumbi, abayoboraga abantu ijana ijana, abacamanza, abakuru bose b’imiryango ya Isirayeli n’abayobozi mu miryango ya ba sekuruza.  Salomo n’abo bantu bose bajya ahantu hirengeye i Gibeyoni+ kuko ari ho hari ihema ryo guhuriramo n’Imana y’ukuri, Mose umugaragu wa Yehova yari yarakoreye mu butayu.  Icyakora Dawidi yari yarakuye Isanduku y’Imana y’ukuri i Kiriyati-yeyarimu+ ayijyana aho yari yarayiteguriye, kuko yari yarayishingiye ihema i Yerusalemu.+  Igicaniro cy’umuringa+ Besaleli+ umuhungu wa Uri, umuhungu wa Huri yari yaracuze, cyari cyarashyizwe imbere y’ihema rya Yehova. Salomo n’abantu bose basengeraga imbere yacyo.  Nuko Salomo atambira Yehova ibitambo 1.000 bitwikwa n’umuriro, abitambira ku gicaniro cy’umuringa+ cyari imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana.  Muri iryo joro Imana yabonekeye Salomo, iramubwira iti: “Ni iki wifuza ko nguha?”+  Salomo asubiza Imana ati: “Wagaragarije urukundo rwinshi rudahemuka umugaragu wawe, ari we papa wanjye Dawidi+ kandi wangize umwami ngo musimbure.+  None rero Yehova Mana, usohoze isezerano wahaye papa wanjye Dawidi,+ kuko ari wowe wangize umwami w’aba bantu banganya ubwinshi n’umukungugu wo hasi.+ 10  Umpe ubwenge n’ubumenyi+ kugira ngo nshobore kuyobora aba bantu. None se ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batya?”+ 11  Imana ibwira Salomo iti: “Kubera ko ibyo ari byo umutima wawe wifuje, ukaba utasabye ubutunzi, ubukire n’icyubahiro, cyangwa ngo usabe ko abakwanga bapfa, cyangwa ngo usabe kumara imyaka myinshi, ahubwo ugasaba ubwenge n’ubumenyi kugira ngo ubashe gucira imanza abantu banjye naguhaye ngo ubabere umwami,+ 12  ubwenge n’ubumenyi uzabihabwa. Nanone nzaguha ubutunzi, ubukire n’icyubahiro abami bakubanjirije batigeze bagira kandi mu bazagukurikira nta n’umwe uzigera abigira.”+ 13  Nuko Salomo ava ahantu hirengeye i Gibeyoni,+ ava imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana ajya i Yerusalemu, akomeza gutegeka Isirayeli. 14  Salomo akomeza gushaka amagare menshi y’intambara n’amafarashi.* Yaje kugira amagare y’intambara 1.400 n’amafarashi 12.000,+ yabaga mu mijyi y’amagare y’intambara+ no hafi y’umwami i Yerusalemu.+ 15  Umwami yatumye ifeza na zahabu biba byinshi cyane, bimera nk’amabuye muri Yerusalemu,+ ibiti by’amasederi biba byinshi cyane, bimera nk’ibiti byo mu bwoko bw’umutini byo muri Shefela.+ 16  Salomo yatumizaga amafarashi mu gihugu cya Egiputa,+ kandi abacuruzi b’umwami baguraga amashyo* n’amafarashi ku giciro cyagenwe.+ 17  Igare ry’intambara baritumizaga muri Egiputa ku biceri by’ifeza 600, naho ifarashi ikagurwa ibiceri by’ifeza 150. Nanone abo bacuruzi b’umwami bazanaga amagare n’amafarashi bakayagurisha abami bose b’Abaheti n’abo muri Siriya.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “abagendera ku mafarashi.”
Ishyo ni itsinda ry’inyamaswa zihuje ubwoko. Bishobora no kuvugwa ngo: “Yatumizwaga muri Egiputa no muri Kuwe. Abacuruzi b’umwami bayaguraga muri Kuwe.” Birashoboka ko ari muri Silisiya.