Igitabo cya Kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 10:1-19

  • Abisirayeli bigomeka kuri Rehobowamu (1-19)

10  Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko i Shekemu ari ho Abisirayeli bose bari bahuriye kugira ngo bamushyireho abe umwami.  Yerobowamu umuhungu wa Nebati akimara kubyumva ari muri Egiputa (kuko yari yarahunze Umwami Salomo akajya kuba muri Egiputa), ahita avayo.  Nuko batumaho Yerobowamu araza. Hanyuma we n’Abisirayeli bose baraza, babwira Rehobowamu bati:  “Papa wawe yatumye umutwaro wacu uturemerera cyane, ariko wowe nutworohereza imirimo ivunanye papa wawe yadukoreshaga, kandi ukoroshya umutwaro uremereye yadukoreye, natwe tuzagukorera.”  Umwami arababwira ati: “Muzagaruke nyuma y’iminsi itatu.” Nuko baragenda.  Umwami Rehobowamu agisha inama abantu bakuze* bahoze bakorera papa we Salomo, igihe yari akiriho. Arababwira ati: “Nimungire inama. Aba bantu mbasubize iki?”  Baramubwira bati: “Niwereka aba bantu ko uri umuntu mwiza, ukabanezeza, ukabaha igisubizo cyiza, na bo bazaba abagaragu bawe iteka.”  Ariko yanga kumvira inama abantu bakuze* bamugiriye, ajya kugisha inama abasore bakuranye. Icyo gihe bari basigaye bamukorera.  Arababwira ati: “Nimungire inama y’icyo twasubiza abantu bansabye bati: ‘tworohereze umutwaro papa wawe yatwikoreje.’” 10  Abo basore bakuranye baramusubiza bati: “Abo bantu bakubwiye bati: ‘papa wawe yatumye umutwaro wacu uturemerera cyane, none wowe uwutworohereze,’ ubasubize uti: ‘njye* sinzabagirira impuhwe nk’uko papa yazibagiriraga. 11  Papa yabikorezaga umutwaro uremereye, ariko njye nzabikoreza uremereye kurushaho. Papa yabakubitishaga ibiboko, ariko njye nzabakubitisha ibiboko* bibabaza kurushaho.’” 12  Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n’abantu bose bitaba Rehobowamu, kuko umwami yari yababwiye ati: “Muzagaruke ku munsi wa gatatu.” 13  Umwami Rehobowamu asubiza abantu ababwira nabi, yirengagiza inama abantu bakuze* bari bamugiriye. 14  Abasubiza akurikije inama abasore bari bamugiriye, arababwira ati: “Nzatuma umutwaro wanyu urushaho kuremera, ndetse mbarushirizeho. Papa yabakubitishaga ibiboko, ariko njye nzabakubitisha ibiboko bibabaza kurushaho.” 15  Umwami yanze kumva ibyo abaturage bari bamubwiye, kuko ibyabaye byari byatewe n’Imana y’ukuri, kugira ngo ikore ibihuje n’ibyo yari yaravuze, ibyo Yehova yari yaravuze binyuze kuri Ahiya w’i Shilo, abwira Yerobowamu umuhungu wa Nebati. 16  Abisirayeli bose babonye ko umwami atabumviye, baramubwira bati: “Nta cyo duhuriyeho na Dawidi kandi nta murage umuhungu wa Yesayi azaduha. Isirayeli we, buri wese najye gusenga imana ze! Namwe abo mu muryango wa Dawidi, muzibane!” Nuko Abisirayeli bose basubira mu ngo* zabo. 17  Icyakora Rehobowamu akomeza gutegeka Abisirayeli babaga mu mijyi y’u Buyuda. 18  Nuko Umwami Rehobowamu yohereza Hadoramu wayoboraga abakoraga imirimo y’agahato, ariko Abisirayeli bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamu ahita yurira igare rye, ahungira i Yerusalemu. 19  Abisirayeli bakomeje kwigomeka ku muryango wa Dawidi kugeza n’uyu munsi.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “abasaza.”
Cyangwa “abasaza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urutoki rwanjye rw’agahera ruzarusha ubunini itako rya papa.”
Byari ibiboko bifite amapfundo cyangwa biriho utuntu dusongoye tumeze nk’umurizo wa sikoropiyo.
Cyangwa “abasaza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu mahema.”