Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 13:1-22

  • Abiya, umwami w’u Buyuda (1-22)

    • Abiya atsinda Yerobowamu (3-20)

13  Mu mwaka wa 18 w’ubutegetsi bwa Yerobowamu, Abiya yabaye umwami w’u Buyuda.+  Yamaze imyaka itatu ku butegetsi i Yerusalemu. Mama we yitwaga Mikaya,+ akaba yari umukobwa wa Uriyeli w’i Gibeya.+ Nuko haba intambara hagati ya Abiya na Yerobowamu.+  Abiya yagiye ku rugamba ari kumwe n’abasirikare b’abanyambaraga batojwe*+ 400.000. Yerobowamu yari yamuteye ari kumwe n’abasirikare b’abanyambaraga batojwe* 800.000.  Abiya ahagarara ku Musozi wa Semarayimu, uri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, aravuga ati: “Yewe Yerobowamu namwe Bisirayeli mwese mwe, nimuntege amatwi!  Ese ntimuzi ko Yehova Imana ya Isirayeli yahaye Dawidi ubwami kugira ngo ategeke Isirayeli iteka ryose+ we n’abahungu be,+ akagirana na we isezerano ridahinduka?*+  Ariko Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati umugaragu wa Salomo, umuhungu wa Dawidi, yatangiye kwigomeka kuri shebuja.+  Nuko abantu batagira icyo bakora kandi b’imburamumaro baramukurikira. Amaherezo barusha imbaraga Rehobowamu umuhungu wa Salomo, ntiyashobora kubarwanya kuko icyo gihe yari akiri muto kandi agira ubwoba.  “None se mutekereza ko mushobora kwigomeka ku bwami bwa Yehova, buri mu maboko y’abahungu ba Dawidi, kubera ko muri benshi kandi mukaba mufite ibimasa bya zahabu Yerobowamu yabakoreye ngo bibabere imana?+  Ese ntimwirukanye abatambyi ba Yehova,+ bakomoka kuri Aroni n’Abalewi kandi mukaba mwarishyiriyeho abatambyi nk’uko ibindi bihugu bibashyiraho?+ Umuntu wese utanze ikimasa kikiri gito n’amapfizi y’intama arindwi, ahinduka umutambyi w’ibigirwamana bitari Imana. 10  Ariko twe, Yehova ni we Mana yacu,+ ntitwamutaye. Abatambyi bakomoka kuri Aroni ni bo bakorera Yehova kandi Abalewi babafasha mu mirimo yabo. 11  Buri gitondo na buri mugoroba+ batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro, umwotsi wabyo ukazamuka, bagatwika n’imibavu ihumura neza.+ Imigati igenewe Imana*+ iri ku meza akozwe muri zahabu itavangiye kandi bacana amatara ari ku gitereko cy’amatara+ gikozwe muri zahabu buri mugoroba.+ Dusohoza inshingano Yehova Imana yacu yaduhaye, ariko mwe mwaramutaye. 12  Dore tuyobowe n’Imana y’ukuri n’abatambyi bayo bafite impanda* zo kuvuza kugira ngo bahamagarire ingabo kubarwanya. Yemwe Bisirayeli mwe, ntimurwanye Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu kuko mudashobora kumutsinda.”+ 13  Ariko Yerobowamu yohereza ingabo ngo zibatege zibaturutse inyuma, ku buryo imbere y’ingabo z’Abayuda hari ingabo za Yerobowamu n’inyuma yabo hari izindi ngabo zabateze. 14  Ingabo z’u Buyuda zihindukiye zisanga imbere n’inyuma hari abasirikare babazengurutse bo kubarwanya. Nuko batakambira Yehova,+ abatambyi na bo barimo bavuza impanda mu ijwi ryumvikana cyane. 15  Abayuda bavuza urusaku rw’intambara maze baruvugije Imana y’ukuri ihita itsindira Yerobowamu n’Abisirayeli bose imbere ya Abiya n’Abayuda. 16  Abisirayeli bahunga Abayuda kandi Imana ituma babatsinda. 17  Abiya n’ingabo ze bica Abisirayeli benshi cyane, hapfa abagabo batojwe* 500.000. 18  Nuko icyo gihe Abisirayeli bakorwa n’isoni. Abayuda babarushije imbaraga kubera ko biringiye* Yehova Imana ya ba sekuruza.+ 19  Abiya akurikirana Yerobowamu, amwambura umujyi wa Beteli+ n’imidugudu yaho, uwa Yeshana n’imidugudu yaho n’uwa Efurayini+ n’imidugudu yaho. 20  Yerobowamu ntiyongeye kugira imbaraga igihe cyose Abiya yategekaga. Hanyuma Yehova aramuhana, nuko arapfa.+ 21  Abiya we yarushijeho kuba umwami ukomeye. Yaje kugira abagore 14,+ abyara abahungu 22 n’abakobwa 16. 22  Andi mateka ya Abiya, ni ukuvuga ibyo yakoze n’amagambo ye, byanditse mu nyandiko* z’umuhanuzi Ido.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batoranyijwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batoranyijwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “isezerano ry’umunyu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imigati yo kugerekeranya.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batoranyijwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bishingikirije kuri.”
Cyangwa “mu bisobanuro.”