Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 18:1-34
18 Nuko Yehoshafati agira ubutunzi bwinshi n’icyubahiro cyinshi,+ ariko agirana na Ahabu isezerano yemera ko umuntu wo mu muryango we ashakana n’uwo mu muryango wa Ahabu.+
2 Hashize imyaka, aramanuka ajya kwa Ahabu i Samariya,+ Ahabu yitambira ibitambo byinshi by’intama n’inka, atambira n’abo bari kumwe. Atangira kumwinginga ngo bajyane gutera Ramoti-gileyadi.+
3 Hanyuma Ahabu umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati umwami w’u Buyuda ati: “Ese tuzajyana gutera Ramoti-gileyadi?” Aramusubiza ati: “Njye nawe turi umwe. Abantu banjye ni na bo bawe kandi turajyana ku rugamba.”
4 Icyakora Yehoshafati abwira umwami wa Isirayeli ati: “Ndakwinginze banza ugishe Yehova inama.”+
5 Umwami wa Isirayeli atumaho abahanuzi kandi bose hamwe bari 400. Arababaza ati: “Ese dutere Ramoti-gileyadi, cyangwa mbireke?” Baramusubiza bati: “Yitere kandi Imana y’ukuri izatuma uyitsinda.”
6 Ariko Yehoshafati aravuga ati: “None se nta wundi muhanuzi wa Yehova+ uhari ngo na we atubarize Imana?”+
7 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati: “Hari undi mugabo+ watubariza Yehova; ariko njye ndamwanga kuko atajya ampanurira ibyiza, ahubwo buri gihe ampanurira ibibi.+ Ni Mikaya umuhungu wa Imula.” Icyakora Yehoshafati aramusubiza ati: “Oya mwami, wivuga gutyo!”
8 Nuko umwami wa Isirayeli ahamagara umwe mu bakozi b’ibwami, aramubwira ati: “Ihute uzane Mikaya umuhungu wa Imula.”+
9 Icyo gihe umwami wa Isirayeli na Yehoshafati umwami w’u Buyuda, bari bicaye ku ntebe zabo z’ubwami bambaye imyenda y’abami. Bari bicaye ku mbuga bahuriraho imyaka ku marembo ya Samariya, na ba bahanuzi bose bari imbere yabo barimo bahanura.
10 Hanyuma Sedekiya umuhungu wa Kenana akora amahembe mu cyuma, aravuga ati: “Yehova aravuze ati: ‘aya ni yo uzicisha Abasiriya kugeza ubamaze.’”
11 Abandi bahanuzi bose na bo bahanura batyo bati: “Tera Ramoti-gileyadi kandi uzayifata.+ Yehova azatuma uyitsinda.”
12 Nuko umuntu wari wagiye guhamagara Mikaya aramubwira ati: “Abahanuzi bose bahanuriye umwami ibintu byiza. Nawe rero uvuge nk’ibyo bavuze,+ uhanure ibyiza.”+
13 Ariko Mikaya aravuga ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko icyo Imana yanjye iri bumbwire ari cyo ndi buvuge.”+
14 Nuko Mikaya yitaba umwami maze umwami aramubaza ati: “Mikaya we, dutere Ramoti-gileyadi, cyangwa mbireke?” Ahita amusubiza ati: “Yitere kandi urayifata. Uri buyitsinde.”
15 Umwami abyumvise aramubaza ati: “Ndakurahiza kangahe kugira ngo umbwize ukuri? Ntugire ikindi umbwira uretse ibyo Yehova yakubwiye.”*
16 Mikaya aravuga ati: “Mbonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi nk’intama zitagira umushumba.*+ Nanone Yehova aravuze ati: ‘aba ntibagira ubayobora. Buri wese nasubire mu rugo rwe amahoro.’”
17 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati: “Ese sinakubwiye nti: ‘ntari bumpanurire ibyiza ahubwo arampanurira ibibi gusa?’”+
18 Mikaya arongera aravuga ati: “Noneho tega amatwi ibyo Yehova avuga. Mbonye Yehova yicaye ku ntebe ye y’ubwami,+ ingabo zose zo mu ijuru+ zihagaze iburyo n’ibumoso bwe.+
19 Yehova arabaza ati: ‘ni nde uri bushuke Ahabu umwami wa Isirayeli kugira ngo atere Ramoti-gileyadi apfireyo?’ Umwe asubiza ibye n’undi ibye.
20 Nuko umumarayika*+ umwe araza ahagarara imbere ya Yehova aravuga ati: ‘njye ndamushuka.’ Yehova aramubaza ati: ‘urabigenza ute?’
21 Aravuga ati: ‘ndagenda ntume abahanuzi be bose bamubeshya.’ Imana iravuga iti: ‘uramushuka kandi rwose urabishobora. Genda ubikore.’
22 None Yehova yatumye aba bahanuzi bawe+ bakubeshya, ariko Yehova we yavuze ko uzagerwaho n’ibyago.”
23 Sedekiya+ umuhungu wa Kenana yegera Mikaya+ amukubita urushyi ku itama,+ aramubwira ati: “Umwuka wa Yehova wanyuze he umvamo ngo uze kuvugana nawe?”+
24 Mikaya aramusubiza ati: “Uzahamenya umunsi uzinjira mu cyumba cy’imbere cyane ugiye kwihisha.”
25 Umwami wa Isirayeli aravuga ati: “Mufate Mikaya mumushyire Amoni umutware w’umujyi na Yowashi umuhungu w’umwami.
26 Mubabwire muti: ‘umwami aravuze ati: “mushyire uyu mugabo muri gereza+ mujye mumuha umugati n’amazi bidahagije, kugeza igihe nzavira ku rugamba amahoro.”’”
27 Ariko Mikaya aravuga ati: “Nuva ku rugamba amahoro, Yehova azaba atavuganye nanjye.”+ Yongeraho ati: “Bantu mwese muri hano murabe mubyumva!”
28 Hanyuma umwami wa Isirayeli na Yehoshafati umwami w’u Buyuda batera Ramoti-gileyadi.+
29 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati: “Ndi bujye ku rugamba niyoberanyije, ariko wowe wambare imyenda y’abami.” Nuko umwami wa Isirayeli ariyoberanya, bajya ku rugamba.
30 Umwami wa Siriya yari yategetse abayobozi bayoboraga abagendera ku magare ye y’intambara ati: “Ntimugire undi muntu murwanya, yaba abasirikare basanzwe cyangwa abasirikare bakuru, ahubwo murwanye umwami wa Isirayeli wenyine.”
31 Abayoboraga abagenderaga ku magare y’intambara bakibona Yehoshafati, baribwira bati: “Dore uriya ni umwami wa Isirayeli.” Nuko barakata ngo bamurwanye, ariko Yehoshafati atangira gutabaza,+ Yehova aramutabara maze Imana irabayobya bahita bareka kumukurikira.
32 Abayoboraga abagendera ku magare y’intambara babonye ko atari umwami wa Isirayeli bahita bakata, bareka kumukurikira.
33 Ariko umuntu umwe apfa kurasa umwambi ufata umwami wa Isirayeli aho ibice by’ikoti rye ry’icyuma bihurira. Umwami abwira uwari utwaye igare ati: “Kata igare unkure ku rugamba* kuko nkomeretse cyane.”+
34 Uwo munsi haba intambara ikaze, bituma bakomeza guhagarika umwami wa Isirayeli mu igare rye ateganye n’Abasiriya, kugeza nimugoroba. Nuko izuba rimaze kurenga arapfa.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umbwire ukuri mu izina rya Yehova.”
^ Cyangwa “umwungeri.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwuka.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “unkure mu nkambi.”